Stromae aricuza imiti yafashe – UMUSEKE

Stromae aricuza imiti yafashe

Umwanditsi n’Umuhanzi w’indirimbo akaba n’umuhanzi w’imideri we n’umugore we, Stromae, yabaye ahagaritse urugendo rwa muzika nyuma yo gusohora Album yise “Racine carrée”. Mu byo yatangarije Magazine Marianne uyu mugabo w’imyaka 32 yavuze ko yicuza imiti yafashe.

Stromae avuga ko hari igihe yumvaga yasaze

Stromae avuga ko hari igihe yumvaga yasaze

Ubwo yari agiye kuza kuririmba muri Africa mu kwa gatandatu 2015, Stromae yafashe imiti yitwa Mefloquine izwi cyane nka Lariam, ariko yamuteye ibibazo kugeza ubwo ahagarika bimwe mu bitaramo yari afite.

Kugeza n’ubu ngo aracyahura n’ingaruka yatewe no gufata iyi miti. Ni imiti ubusanzwe ivura cyangwa ituma umuntu adafatwa na Malaria.

Stromae ati “n’ubu ndacyagira ibibazo by’umunabi. Byagiye binambaho ko njya kwa muganga igitaraganya bintunguye. Mu buzima sinjya nicuza byinshi, ariko, ubu iyaba nasubira inyuma sinari gufata Lariam.”

Abantu bagirwaho ingaruka ku miti ya Lariam bagira ibibazo by’umunani, ibibazo mu mutwe, umujinya,  inzozi mbi ndetse n’ibitekerezo byo kwiyahura.

Stromae avuga ko iyi miti nawe yamuguye nabi igatuma agenda agira utubazo mu mitekerereze. Ati “hari igihe nagize ngo nasaze, kwa muganga basanzemo utubazo mu mitekerereze, byarashobokaga ko nkora amabi, ntabwo nari nkiri njyewe.”

Igitaramo Stromae yari afite mu Rwanda cyakerereweho kubera ibi bibazo kiba mu kwa 10/2015. Igitaramo yakoze i Kigali benshi bahamye ko kiri mu bitaramo bya mbere byiza byabayeho mu mateka ya muzika mu Rwanda.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock