Tanzania: Hon Professor Jay yasenyewe inzu ntiyagira ikintu akuramo   – UMUSEKE

Tanzania: Hon Professor Jay yasenyewe inzu ntiyagira ikintu akuramo  

Inzu ya Hon Joseph Haule  uzwi cyane nka Professor Jay yasenywe atategujwe, akaba avuga ko ibyabaye byamubabaje cyane ariko ngo yabyakiriye mu kwihanga yigishijwe kera ari muto.

Inzu ya Professor Jay ngo yari yubatswe mu muhanda

Professor Jay ni Umudepite w’agace ka Mikumi ahagarariye ishyaka Chadema ritavuga rumwe na Leta, yari yarubatse mu gace ka Mbezi Kimara mu mujyi wa Dar es Salaam.

Professor Jay yavuze ko ibikorwa byo kumusenyera byabaye yagiye mu kazi mu gace ahagarariye mu Nteko ishinga Amategeko ka Mikumi.

Yagize ati “Ejo (ku wa gatanu) nagiye mu kazi mu gace ka Mikumi, mu masaha ya saa mbili z’ijoro nabwiwe ko abantu bakorera Tanroads bazanye imashini ebyiri zisenya baherekejwe n’imodoka za Polisi, basenya inzu yanjye.”

Yongeyeho ati “Sindababara bigeze aha, nababajwe cyane n’ukuntu Tanroads bashobora kwiha uburenganzira (bwo gusenya) nta kemezo na kimwe cy’urukiko, ngo bumve icyo rubivugaho.”

Professor Jay ashinja iki kigo gisenya inzu gishinja ko zubatswe ahatemewe kuba kitarigeze kimuteguza ko kizamusenyera.

Yavuze ko bamusenyeye batanamenyesheje ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi muri Tanzania (Tanesco) ku buryo ngo basenya inzu ye n’umuriro w’amashanyarazi batabanje kuwukuraho kandi ngo bayisenye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba amasaha y’akazi yarenze.

Ibyo kuri Professor Jay ngo byari gushyira mu kaga abasenya ndetse n’umuryango we kimwe n’abaturanyi be.

Ati “Tanesco bampamagaye nyuma y’amasaha 24 cyangwa anarenga inzu yamaze gusenywa, bansabaga ko njya gukupa umuriro mbere yo kunsenyera, nahise mbabwira ko inzu yamaze gusenywa kandi nta kintu na kimwe nabashije gukuramo na mubazi (cash-power) murimo mumbaza muzayishakishe mu itongo ry’inzu cyangwa mu yindi myanda yashyizwe hamwe na Tanroads.”

Depite Professor Jay avuga ko ibyabaye ari kimwe mu byo umuntu ashobora guhura na byo mu buzima igihe akiri ku isi, kandi ngo yabyakiranye yombi kuko ngo buri kintu kiba hari impamvu ikomeye.

Yagize ati “Nize gutegereza gushaka kw’Imana no kuyishimira ugushaka kwayo kose. Iki ni kimwe mu bigeragezo bya hano ku isi. Nakiriye kwemera ugushaka kw’Imana no kumenya icyo itwifuzaho jye n’umuryango wanjye mu gihe kizaza. Twabyakiriye kandi nizeye ko tuzatsinda.”

Professor Jay avuga ko iyi nzu ye yasenywe yayubatse mu mafaranga yari yayavanye mu bikorwa bye by’umuziki, abayisenye bavugaga ko aho yubatswe mu gace ka Mbezi Kimara iri mu mbago z’umuhanda.

Muri Tanzania hamaze igihe hatangiye ibikorwa byo gusenya inzu cyangwa inyubako zitujuje ibisabwa mu mujyi wa Dar es Salaam

Prof. Jay ahagarariye ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Bwoba

    03/10/2017 at 3:50 pm

    Muri Afrika hari ibintu bose bahuriraho. GUTEGANYA NABI, byagera ku myubakire mu mijyi bikaba agahoma munwa. None se ubundi yubakaga bareba he. Gustza, fondation, arayizamuye, ahanitse igisenge, ashyizeho isakoro, asize amarangi, arayikinze, mazi yuzuye bati turaje. Ibaze nawe, HONORABLE MUZIMA. BAKAMUSENYERA. Nta nteguza. Kwa magufuri ntamikino kweri.Ni ibyo. Yishyire Mu MANA izamuha indi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock