Tanzania: Magufuli yagaragaje aho ahagaze ku bamusaba kuzahindura itegeko Nshinga – UMUSEKE

Tanzania: Magufuli yagaragaje aho ahagaze ku bamusaba kuzahindura itegeko Nshinga

Bamwe mu Batanzania babonamo Perezida John Pombe Magufuli umuyobozi mwiza wazanye impinduka muri Tanzania, hakaba n’abamusaba ko yazakomeza kuyobora igihugu nyuma yo kurangiza manda ebyiri yemerewe, gusa Perezida Magufuli abibona ukundi.

Dr John Pombe Magufuli Perezida wa Tanzania ntakozwa ibya manda ya gatatu

Umudepite witwa Steven Ngonyani bakunda kwita Prof. Maji Marefu akaba ahagarariye agace ka Korogwe Vijijini, aherutse gutangaza ko Perezida Magufuli basangiye ishyaka rya CCM akwiye kuzongezwa iki gihe cyo kuyobora narangiza manda yemererwa kugira ngo akore byinshi kurutaho.

Perezida John Pombe Magufuli ubwo yari mu gace ka Korogwe Tanga, yavuze ko atiteguye kuyobora igihugu mu myaka irenze ku yo Perezida yemerewe kuyobora.

Yagize ati “Siniteguye kuzaguma ku butegetsi kugeza imyaka 20. Nzubahiriza igihe ntarengwa cy’imyaka 10 kigenewe Perezida nk’uko bitegenywa n’Itegeko Nshinga rya Tanzania.”

Perezida Magufuli w’imyaka 57 yagiye ku butegetsi muri 2015, yemerewe kurangiza manda y’imyaka itanu akaba yakwiyamamariza indi manda y’imyaka itanu yatsinda akayiyobora bikaba birarangiye ntabe akemerewe kwiyamamaza nk’uko itegeko Nshinga ry’igihugu ribiteganya.

Abatanzania babona Perezida Magufuli nk’umuyobozi waje gushyira igihugu ku murongo no gusubiza ishyaka CCM agaciro n’indangagaciro ryahoranye mu gihe cya Julius Nyerere waharaniye ubwigegenge bw’igihugu.

Mpekuzi

UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. Luke

    08/08/2017 at 11:56 am

    Barashaka kwigana urwanda se? Magufuli ntiyakora iryo kosa.

  2. dove

    08/08/2017 at 12:10 pm

    Magufuli numvise nawe afite gahunda nziza cyane, ariko nibyo yasubije nibyiza.

  3. Jules

    08/08/2017 at 12:26 pm

    Dore igihugu cyiza sha Tanzania ni urugero rwiza muri Africa yose abatanzia mwagiriwe ubuntu bubonwa nabake.

  4. makenga

    08/08/2017 at 3:25 pm

    azibeshye yiyongeze niba atazi ko iyo wiyongeje utangira kwangwa bikaba byanakugeza no kurupfu! niyigumanire imyaka 10 niba ntacyo azaba yishinja nmuri yo nayo si mike nayimara agikunzwe UN izamwangaja cg anikorere

  5. peter

    08/08/2017 at 5:05 pm

    Tanzania ntabwo yakora ibi kuko ibikorwa nu wanga aboyoboye

  6. Kimya

    08/08/2017 at 7:32 pm

    Mmhhh nawawundi niko yataniye avuga, ubuse arihe?! Ntawamenya

  7. patrick

    09/08/2017 at 8:53 am

    magufuri ni perezida mwiza ariko harigihe ahubuka agafata ibyemezo bibi cyane atatecyereje urugero nigihe avugako abakobwa batwaye izindaro batazasubira mwishuri

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock