Tanzania na Kenya bimeranye nabi kubera inka n’inkoko – UMUSEKE

Tanzania na Kenya bimeranye nabi kubera inka n’inkoko

*Buri gihugu mu bigize EAC gifite icyo bitabanye neza

Umubano wa Tanzania na Kenya ubu urimo agatotsi kubera inka n’inkoko. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya yatangaje ko i Nairobi abaturage bateguye imyigaragambyo yo kwamagana ibirimo gukorwa na Tanzania.

Perezida Kenyatta aramukanya na mugenzi we Magufuli mu bihe bishize umubano ari ntamakemwa

Perezida Kenyatta aramukanya na mugenzi we Magufuli mu bihe bishize umubano ari ntamakemwa

Kutumvikana byatangiye mu mpera z’ukwezi gushize ubwo Tanzaniya yafataga ikanateza cyamunara inka 1 300 z’abaturanyi bo mu Kenya bavuga ko zafashwe zirisha mu rubibi rw’ibihugu byombi ku ruhande rwa Tanzania. Ahantu ubundi hitonderwa cyane.

Mu cyumweru gishize, Tanzania yongeye gufata inkoko 6,500 zivuye Kenya zije kugurishwa irazitwika zose ngo zidakwirakwiza ibicurane by’ibiguruka.

Nyamara Kenya ikavuga ko nta kibazo cy’indwara y’ibicurane by’ibiguruka kigeze kivugwa na hamwe muri Kenya.

Mme Amina Mohamed Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya yavuze ko uhagarariye iko gihugu mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba yamaze koherereza Tanzaniya itangazo ribamenenyesha ko hari imyigaragambyo yo kubamagana.

Bivugwa ko hari ibindi bibazo bishingiye ku bucuruzi n’amakimbirane hagati ya Tanzani na Kenya biriho ubu.

Abacuruzi bava muri Kenya binubira ko bafatwa nabi n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania ndetse byateje imyivumbagatanyo ya hato na hato ku mupaka w’ibihugu byombi.

Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize, Minisitiri w’ingufu wa Kenya nabo bari kumwe  bangiwe kwinjira muri Tanzania mu gihe mugenzi we wa Uganda we yari yemerewe kwinjira nta nkomyi.

Hari mu nama yahuzaga ibi bihugu na Uganda ,yigaga ku kifuzo cya Uganda cyo gucisha amatiyo ya peteroli muri  Tanzania cyangwa Kenya.

Kenya ubu ngo yamaze gutakaza inyungu hafi ya zose yavanaga kuri Tanzania.

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yaburiye abanyaKenya ko amatungo yabo azajya yinjira mu gihugu cye ngo azajya ahita afatwa mu gihe ari mu kibazo.

Abaturage ba Kenya banenga ibyo kuko ngo amatungo nta cyaha aba yakoze kuko atazi iby’imipaka kandi ko abaturage kuragira inka hagati y’ibihugu byombi ari ibyabayeho kuva cyera.

Amina Mohamed avuga ko abanyaKenya na Tanzania babanye kuva cyera bashyingirana bagenderanira ko ubu ataribwo Tanzania ikwiye gukomeza imipaka yayo hagati y’abavandimwe.

Mu bihugu bitanu bigize Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) buri gihugu gifite kigenzi cyayo bitabanye neza.

Igitotsi mu mubano wa Kenya na Tanzania kiravugwa mu gihe no hagati y’u Rwanda na Uganda ubu havugwa igitotsi mu mibanire gishingiye ku bibazo by’impunzi z’abanyarwanda muri Uganda.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wo umaze imyaka itatu wifashe nabi.

Ibi bihugu bitanu biri mu muryango umwe bifitanye imishinga inyunganye y’iterambere, ariko imwe igenda ikomwa mu nkokora n’ibibazo mu mibanire y’ibihugu.

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

15 Comments

  1. iu

    09/11/2017 at 11:22 am

    ibya EAC ndabona birimo urunturuntu.Nta gihugu cyymvikana n ikindi.U Rwanda rwumvikana n ikihe gihugu muri EAC?

    • john

      09/11/2017 at 11:42 am

      Ahubwo se ibyo bihugu wowe uvuga byumvikana nibihe?icyumvikana nikindi nikihe???wowe se wumvikana nande ???niba ugifite abavandimwe bose simbizi,ariko se muribo ni bangahe mwumvikana????ihereho ubone kureba abandi

    • Alias

      09/11/2017 at 11:46 am

      u Rwanda rubanye neza na Kenya na Tanzania kandi igitotsi kiri hagati yarwo na Uganda nacyo kizarangira vuba, igitotsi kinini kiri hepfo kwa Pita Nkuru wigize imbogo yica kandi nta mahembe

      • Tuzi

        09/11/2017 at 12:15 pm

        Ari nkawe se?

    • Kay

      09/11/2017 at 11:57 am

      U Rwanda rwumvikana na TZ na Congo, urabaza ibyo uzi nka mwalimu?

  2. john

    09/11/2017 at 11:38 am

    Ibi bituruka kuri bamwe baba bumva amabwire ya bagashakabuhake (abazungu) batishimiye uguhunza ingufu z’ibi bihugu mukugera ku iterambere.iyo dushwanye rero birabashimisha kuko nizo nyungu zabo.bigatuma ducika intege.
    Mu gihe abazungu bo bashyira hamwe kuturwanya ariko twe tukananirwa kwishyira hamwe.

    Ukumva ngo hari umuzungu runaka ureberera Africa!!!!!reka batureberere kuko twe byaratunaniye.
    ger:”Rory Stewart, n’Umuyobozi Mukuru mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi ushinzwe ubutwererane n’Iterambere, Stefano Manservisi.”Abanyafrica dufite ubujiji budateze no kudushiramo mu gihe tutiyumvamo ko dushoboye gukora ngo tubeho tugatega amaboko amahanga ngo nimuduhe!!!!!!!!!

    • Kay

      09/11/2017 at 12:12 pm

      Uwabigerageje se ntitwamuciraga urwa Pilato azira ko yashishikarizaga abanyafrika guhuza imbaraga ngo twigobotore ingoyi y’abera mu byubukungu? dore ko we nta nifaranga igihugu cye cyari kibereyemo amahanga. Icyambwira uko ubu abanyalibiya babibona. ikigaragara cyo nuko ubukoloni bukiturimo,igihe cyose tudashobora kumvikana.

  3. Bwiko

    09/11/2017 at 11:40 am

    Oya da twebwe tubanye neza nibihugu byose muri EAC.

  4. nike

    09/11/2017 at 11:43 am

    Icyo nkundira kenya ntiyirata kdi yibashije.

    • mahoro jack

      09/11/2017 at 12:51 pm

      Nange kiriya gihugu ndacyemera kabisa. TZ bo n’ubusanzwe ni ba nyamwigendaho bagira n’udutiku. Socialism nubu yanze kubashiramo kabisa. Naho iba pastoro byo ni iby’abapantikoti nyine, uriya nta kumutaho umwanya mumureke niyicura azizana!

  5. Mutezinka

    09/11/2017 at 5:10 pm

    Nya nibaza niba iyi EAC-I yasenyutse mu myaka ya za 1970, uwongeye kuyisubizaho yari yabyize neza buriya !?

    Vuba aha Kenya yavumbuye petrol, Uganda yavumbuye petrol, TZ nayo yavumbuye gas naturel nyinshi hamwe na Helium, u Rwanda narwo ruri mu igerageza ryo kureba niba iyo petrol ihari, tubwirwa kandi ko arirwo rutanga 50% bya Coltan ikoreshwa ku isi yose, u Burundi bwavumbuye Uranium na Nikel, South sudan ni petrol gusa gusa…

    Uganda yari yatangiye kuvuga ko ibihugu bya EAc bizahabwa % share muri iyo petrol yabo, bari batangiye kubaka inzira za gari yamoshi ihuza imijyi mikuru y’ibyo bihugug, inganda ziyungurura n’impombo zizatwara iyo petrol, iminara y’amashayarazi muri ibyo bihugu,…havugwaga gushyiraho ifaranga rimwe….

    Birumvikana rero ko aka gace ka Africa kagomba kuba isibaniro ry’abanzungu n’abandi bazi icyo bashaka. Icyihutirwa ni ugutatanya no guteranya ibi bihugu byaba ngombwa hakagira ibirwana kuko abantu bashyize hamwe biragora kubasahura. Hirya gato ku irembo rya EAC (soma Djibuti) hariyo ingabo za USA, ingabo za France, Ingabo za Italy, Ingabo za Germany, abashinwa nabo bamaze kuhuzuza base nini ya gisilikare…Abafaransa bafite kandi base ya gisikikare muri Tchad no muri Centre Afrique…

    Uretse igihugu cyatsinzwe cg kiri mu ntambara, ntahandi bibaho ko igihugu kibamo base y’ingabo z’ikindi gihugu, muri macye rero Africa ni umugabane watsinzwe, ugikolonijwe…Abakonijwe iyo ari ibigoryi (nk’isenene) ntabwo bibohora ahubwo bararyana.

    Ngayo nguko, mbiswa njye kwisoromera utuboga abana bararira.

    • Atuheire Junior

      09/11/2017 at 7:18 pm

      Ariko ntabwo kujya muri Djibuti basanzeyo peterori ahubwo kwari ugushaka umuteka w’amato y’ubucuruzi aca mu nyanja itukura ibyihebe bikomeje gushimuta. Ikindi ahriya hantu hari militairement strategique ntabwo hari economiquement strategique. Djibuti se igir’iki uretse kiriya cyambu kiyitunze cyonyine? Nk’uko ibi bihugu bihora bireban’yingwe, biba bishaka guhora byegeranye kugirango uzakoma ku mbarutso undi azahite asubiza atabanje guhaguruts’indege mu iParis, Washington, Beijing, Tokyo cyangwa Berlin. Ku ruhande rumwe ariko amato abyungukiramo kuko ibyihebe bitagipfa gushimut’amato nko muri za 2008 ariko ntabwo barengera ayabo gusa n’aya Philipine, Inde n’ibindi bihugu bikomeye mubucuruzi bibyungukiramo. Iby’iwacu rero ntaho bihuriye kuko nta nyungu abazungu babifitemo. None se intambara iri hagati ya Uganda na Kenya kubera akarwa kitwa Migingo katanagira n’igiti na kimwe ariko gatuhemo n’ibihumbi by’abarobyi ba gakondo? ako gace nta peterori irimo ndetse n’amafi yarahashize burundu. Ahubwo uvuze uti abashyiraho abaperezida bo muri ibi bihugu baratandukanye kuburyo ki batabyumva kimwe, aho ho twabyumva. Naho kuvunga ngo impaka ziri mukarere ziterwa n’abazungu bashaka peterori yacu ni byabindi byo kwihunz’inshingano twamenyereye ahubwo tukitakana abandi.

  6. Atuheire Junior

    09/11/2017 at 5:41 pm

    Abazungu mubazanye mut emuri iyi dosiye kandi? Ntibabaretse mugakora EAC bakaba banayiha amafartanga yose ikoresha mwe mwaranza no gutang’imisanzu itageze no kuri 20% bya budget ikoresha? Ubwo mwitegereje neza mwasanga udutotsi uyu munyamakuru yatondaguye hari aho duhuriye na ba gashakabuhake koko? Burya ngo birenga ababazi bigatarukir’abafashi koko. Mwe mwagiye gutangiz’imiryango itagir’icy’imaze ihorana imishinga mu magambo gusa, ibeshejweho n’inkunga gusa, ifit’ibikorwa bitwara amamiriyari ariko ntibigir’icyo bihindura ku buzima bw’abenegihugu cyangwa ibikorwaremezo none ngo abazungu nibo butumye inka zijya kurisha mu kindi gihugu bajyana n’inkoko zirwaye. Arega nta mwan’usya aravoma, ibyo kwishyira hamwe tudahuj’ibitekerezo n’uburyo bw’imiyoborere ntabwo ari utuntu twacu.

  7. marie

    09/11/2017 at 10:32 pm

    ibyo uvuze ni u kuri kbs iyaba nari nkwegereye mba ngukoze muntoki.

  8. h

    10/11/2017 at 10:15 am

    u Rwanda rwumvikana na Kenya gusa, umenya nabwo ari uko bitegeranye!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock