Tanzania: Police yataye muri yombi 20 bakekwaho ubutinganyi – UMUSEKE

Tanzania: Police yataye muri yombi 20 bakekwaho ubutinganyi

Igipolisi cya Tanzania kiratangaza ko mu minsi igize impera z’icyumweru twaraye dusoje yataye muri yombi abantu 20 bakekwaho gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje ibitsina (Abutinganyi).

Ubutinganyi ni ikizira muri Tanzania

Ubutinganyi ni ikizira muri Tanzania

Abantu batawe muri yombi nyuma yo kubafatira muri Hotel aho bari mu mahugurwa yo kwigishwa ku bijyanye n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Police ya Tanzania ivuga ko abatawe muri yombi ari abagabo umunani n’abagore 12 ubu bari guhatwa ibibazo n’igipolisi.

Guverinoma yahagaritse ibikorwa byo kugira inama abaryamana bahuje ibitsina ku bijyanye n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kuko ngo byafatwa nk’ibikorwa byo kwimakaza ubutinganyi.

Aganira na television yo muri Tanzania, Komanda wa Police, Hassan Ali Nasri yagize ati “Bakurikiranyweho ubutinganyi, twabataye muri yombi ubu barahuze bari guhatwa ibibazo. Police ntizihanganira ibikorwa nk’ibi.”

UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. cyuma

    18/09/2017 at 12:05 pm

    Ikibazo nuko bazahungira iwacu bose ,kuko mbona ariho bananiwe gucira no kumira !!! Amafaranga si ikintu !

  2. homme

    18/09/2017 at 1:25 pm

    Reka ngusubize wowe wiyise Cyuma, hali ibihugu byinshi byemerera abaturage baho ubutinganyi, kunywa urumogi, uburaya, hali ababirwanya nabatabirwanya kandi atari bo.
    Ubutinganyi bwahozeho kuva kera, ntanubwo buzacika kuko buba muri kamere muntu, gutingana bitandukanye no kwikinisha hamwe umuntu ashaka umukunzi akabicikaho. gutingana mbona ari kamere bamwe bavukana nkurikije uko numva bo batekereza. Mwe kuzabakumira, nimubegere mwumve mbese uko bo biyumva kuko hali nubwo bamwe baba bataribwa ganirere nabo. Sinzi niba murwanda twakumira abatinganyi abajenosideri bishe abo babyaye cg abagore babo abakwe cg ababyeyi babafasha babo. Urwanda rwemerera wese kwiyakira mubudasa bwe nizo mbaraga nubukungu urwanda rwibitseho. NB: Abatinganyi nabo bishyura RRA imisoro nkabandi bose. NB: Mbisubiremo, ndubatse mfite abana babiri….. Mubane mubworoherane ejo jenoside ntizasubire ukundi…

    • Mugisha

      18/09/2017 at 3:47 pm

      ko umubwiye ibinyoma gusa gusa.

      Nihehe wabonye igikorwa kitirirwa ubutinganyi mu Rwanda gisoreshwa na RRA, ntukitiranye kuba umuntu uhisha ko ari umutinganyi akaba asorera business ye ngo uvuge ko ari abatinganyi basoreshwa, ari ibyo n’abajura barasora (ariko ntaw’ubimenya kuko nta Business yitirirwa ubujura isora).
      Naho kuvuga ko u Rwanda rutakumira abatinganyi n’abajenosideri, nonese ushatse kuvuga ko ibyo bikorwa ari byinshi cg biruhije ku buryo Leta itabikorera icyarimwe kubirwanya???

  3. Homme

    18/09/2017 at 5:00 pm

    Ubu se hariho itegeko ryica abatinganyi, cg ribatera amabuye , nyuma mwenenyoko cyangwa mushiki wawe ariwe iryo tegeko wazaritora? Ngukoko bigishije bamwe ngo hali ubwoko bwavuye Ethiopia, babyemera nta evidences zitomoye bahawe…
    Ndavuga nti, uko umuntu yaba ameze koze umuntu ninkundi, igihe cyo kwishyura imisoro ntibakubaza uko umeze cg aho ukomoka, idini, umusambanyi (indaya) cg umutinganyi… Jye sinkunda kubatindaho aliko nkumuntu wahangayitse bampora ko ndi Umututsi kandi ariyo kamere yanjye, wasanga nabo bafite uburyo baremwemo butandukanye nabandi. Ibyiyoboka Mana mujye mubishyira kuruhande iyo haje Sciences, Ntibijyana…

  4. Sharangabo

    20/09/2017 at 2:57 pm

    Hahhhh reka ngusubize wowe wiyita Homme. Ushobora kuba nawe ubwawe uri umutinganyi, n’ibitekerezo byawe birabihamya kuba warabhaye c bivuze ko utari umutinganyi? Tekereza abo bana uvuga wisanze ari abatinganyi mbese wabyakira ukabashyigikira? Nubwo mu rwanda batabirwanya ariko kumugaragaro ariko hari abajyanama b’ubuzima. Ibyo bitekerezo byawe ubihindure dore nano nuko byatangiye

  5. patty

    21/09/2017 at 10:59 am

    weho wiyita homme ndabona uri umutinganyi wujuje ibya ngombwa. njye umwana wa njye abaye umutinganyi na muca mumuryango kbs habayeho ni tegeko ryo Ku mwica na kwemera baka mwica.

  6. Duc

    22/09/2017 at 7:33 am

    Kuri iki kinjana nibo buzuye ahubwo je ndibaza mu myaka iza uko bizoba bimeze nko mwibi bihugu vyacu bikiri mu nzira yiterambere hazogera aho igihugu kitemeye itegeko riha uburenganzira abatinganyi kizoca gifatirwa ibihano nkuburundi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock