Tanzania: Umwalimu yahawe igihano cyo gukubitwa imbere y’abanyeshuri be – UMUSEKE

Tanzania: Umwalimu yahawe igihano cyo gukubitwa imbere y’abanyeshuri be

Umuyobozi w’ishuri ribanza ryitwa Migango, riri mu karere ka Biharamulo muri Tanzania yahanishije umwalimu wo ku kigo cye kumukubita inkoni imbere y’abanyeshuri n’abandi balimu amukekaho kwiba isahani eshanu n’igice cya kilogarama y’isukari yari igenewe abanyeshuri basoje umwaka wa karindwi w’amashuri abanza.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Abalimu, Chama cha Walimu Tanzania (CWT) mu karere ka ka Biharamulo, Joseph Lugumba avuga ko umuyobozi w’ishuri (Directeur) Mateso Musaku yahanishije gukubita inkoni umwalimu wo ku kigo cye witwa Hosea Masatu akamukubitira imbere y’abanyeshuri, iki gikorwa ngo kikaba cyarababaje cyane ababyeyi, abayobora urwego rw’abalimu n’abatuye mu gace ka Runazi aho uwo mwalimu wakubiswe atuye.

Lugumba avuga ko bakimenya ayo makuru bihutiye kujya mu gace ka Runazi aho byabereye kugira ngo bumve uko babyegenze, abaturage bakababwira ko umwalimu yakubiswe ahambiriye ku giti.

Yavuze ko uyu mwalimu witwa Masatu ushinjwa kwiba biriya bikoresho, ngo yabitwaye nyuma y’umunsi umwe habayeho gusoza amashuri ku barangije umwaka wa karindwi, kandi ngo abajijwe ko ari we wabitwaye yarabyemeye.

Uyu mwalimu ngo nta kindi yabwiwe kijyanye no kumwihaniza, yahambiriwe umugozi baramukanyaga bamuzirikira ku giti kiri imbere y’ishuri batangira kumuhana n’inkoni  imbere y’abana yigisha, igikorwa benshi babonye ko gisebeje, kidakwiye umuntu w’umurezi na kiremwa muntu.

Lugunda yagize ati “Turasaba umuyobozi ushinzwe Abalimu gukoresha itegeko agahagarika mu kazi umuyobozi w’ishuri, umufatire ibihano by’imyitwarire kuko yatandukiriye itegeko rijyanye no kuyobora abari munsi ye.”

Iki gikorwa cyo guhanisha umwalimu igihano kitanogeye benshi cyabaye tariki ya 1 Ugushyingo, ahagana saa munani z’amanywa nibwo Masatu yakubitiwe imbere y’abanyeshuri.

Umuyobozi w’ishuri rya Migango, Meteso Musaku yemera ko yakubise uyu mwalimu nyuma yo kubyumvikanaho na we ngo ntiyigeze atekereza ko icyo gikorwa kizagira inkurikizi mbi nk’izo cyagize  ku bantu babyumvise.

Masaku avuga ko mu byo amategeko ateganya nta hari igihano cyo gukubita umwalimu, gusa ngo yabikoze kuko umwalimu wari wemeye ikosa ryo gutwara ibyo atahawe yemeye gukubitwa inkoni ndwi (7) mu ruhame.

Umwalimu wakubiswe, witwa Hosea Masatu avuga ko igikorwa yakorewe kubera ko yibye umutungo w’ishuri kimutera ikimwaro n’ipfunwe.

Uretse gukubitwa uyu mwalimu ngo yanafunzwe iminsi itatu kuri Polisi arekurwa tariki 3 Ugushyingo ashinjwa gusinda mu masaha y’akazi.

Masatu avuga ko ubu nta mutuzo n’amahoro afite muri we mu karerekose ka Biharamulo atuyemo nyuma yahoo inkuru yo gukubitwa kwe isakariye mu binyamakuru ikamenywa na benshi.

Avuga ko atiyumvisha uko azajya mu ishuri agahagarara imbere y’abana kubera ko ngo ibyo yakorewe byamuteye guhungabana mu bwonko.

Mpekuzi

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Kani

    06/11/2017 at 3:24 pm

    Mbega igihano we!!!!!!!!!!!!

  2. protogene mutali

    07/11/2017 at 2:29 pm

    Ni ibibazo kabisa. Ariko baje I Rwanda bakiga bategereje iki? I bi se byaba iwacu?

  3. Jean Pierre

    10/11/2017 at 2:13 pm

    Nahite yandika asezere akazi kuko ikimwaro n’upfunwe byo Ni myinshi.

  4. mu 7

    10/11/2017 at 6:10 pm

    nanjye ari njye c nasubira imbere yabanyeshuri

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock