Tchad ku rutonde rw’ibihugu abaturage batemerewe kwinjira muri USA – UMUSEKE

Tchad ku rutonde rw’ibihugu abaturage batemerewe kwinjira muri USA

Itangazo ryaraye risohowe na White House riragaragaza ko abaturage ba Tchad batemerewe kwinjira ku butaka bwa USA. Ibi ngo byatewe n’uko ubutegetsi bwa N’djamena butasangije amakuru y’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba ubutegetsi bwa Washington. Tchad isanzwe ifatwa nk’igihugu cyakoranaga na White House bya hafi.

Trump  yongeye Tchad ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe gukandagira muri USA

Tchad iri ku rutonde rumwe na Korea ya Ruguru na Venezuela ibi bihungu bya nyuma bikaba byarikomwe na Perezida Donald Trump mu ijambo yagejeje ku Nteko rusange ya UN yabaye mu Cyumweru gishize abishinja gukandamiza abaturage babyo no guteza umutekano muke mu karere biherereyemo.

Donald Trump yaraye agize ati: “Guha umutekano America niwo mugambi wanjye wa mbere w’ibanze. Abo twashyize kuri uru rutonde ntituzabemerera kwinjira iwacu.”

Ibihano byafatiwe Venezuala birareba gusa abategetsi bakuru n’abagize imiryango yabo.

Ibi bihugu bitatu byongerewe ku bindi bitanu White House yari yarakumiriye kwinjira muri USA, birimo Iran, Libya, Syria, Yemen, na Somalia.

Itangazo rya White House ariko ryakomoreye Sudan, bityo abaturage bayo bakaba bemerewe gusura no guhahirana n’Abanyamerika.

Kubera ko abaturage b’ibihugu byari byakumiriwe mbere ari abo mu bihugu cyane cyane by’Abasilamu, icyemezo cya Trump cyashinjwaga ko kigamije kwibasira idini rya Islam.

Kuba hiyongereyeho Venezuela na Korea ya Ruguru birerekana ko icyemezo kitagamije kwibasira gusa ibihugu by’Abasilamu.

Tchad ishinjwa kuba idakorana na Washington bya hafi kugira ngo iyihe amakuru ku bikorwa byo kurwanya iterabwoba bibera mu gace iherereyemo.

N’Djamena kandi ngo ntiha USA amakuru ikeneye ku bikorwa bya Leta n’iby’abikorera kugira ngo USA irebe niba nta cyahungabanya inyungu zayo mu gace Tchad iherereyemo.

BBC ivuga ko kubera iyi mpamvu abaturage ba Tchad batemerewe gukandagira ku butaka bwa USA.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Rukeratabaro

    25/09/2017 at 8:32 am

    Umunyamerica uba muri Tchad bahite bamuhambiriza bamuhe amasaha 24 gusa.

    • nph

      25/09/2017 at 11:39 am

      Ariko nawe uransetsa Biterwa n’inyungu Tchad ifite ku ba Nyamerica bayirimo!!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock