Tdu Rwanda irabura iminsi 15, hari icyo Bayingana asaba abakunzi bayo – UMUSEKE

Tdu Rwanda irabura iminsi 15, hari icyo Bayingana asaba abakunzi bayo

Isiganwa ry’amagare rya mbere muri Afurika rirebwa na benshi ‘Tour du Rwanda’ rirabura iminsi 15  ngo ritangire. Umuyobozi wa FERWACY Bayingana Aimable yasabye abarenga miliyoni ebyiri bayikurikirana kubikora birinda impanuka kandi bafite isuku.

Iminsi 15 niyo ibura ngo Tour du Rwanda itangire

Iminsi 15 niyo ibura ngo Tour du Rwanda itangire

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu mihanda y’intara zose z’u Rwanda hazanyura abakinnyi basiganwa ku magare mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ imara iminsi irindwi (7).

Abasiganwa 85 bavuye mu makipe 17 bazahatanira Tour du Rwanda ibura iminsi 15 ngo itangire. Nkuko ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza cyabitangaje muri 2015, iri niryo siganwa rikurikiranwa na benshi (abasaga miliyoni eshatu) muri Afurika.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY yabwiye Umuseke ko biteze ihangana rikomeye muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka agira n’icyo asaba abakunzi b’iri siganwa.

“Uyu mwaka twiteze isiganwa ririmo guhangana cyane. Amakipe akomeye asanzwe yitabira azaba ahari kandi amwe muri yo arimo n’abakinnyi b’abanyarwanda bazwi. Twizeye urwego rw’abakinnyi bacu kandi umunyarwanda atsinze ikipe yaba akinira yose bizashimisha abakunzi b’umukino.

Ndabasaba gusa kuzubahiriza amabwiriza y’abashinzwe umutekano kuko bitabaye haba impanuka zatuma tutaryoherwa n’isiganwa. Bazaze ku mihanda bafite isuku ku buryo tuzatanga isura nziza ku mahanga akurikirana iri siganwa kuko rica kuri ‘televisions’ zo hanze.”

Imyaka itatu ishize yatwawe n’abanyarwanda; Valens Ndayisenga wegukanye ebyiri (2014, 2016) na Nsengimana Jean Bosco (2015). Barahabwa amahirwe ariko bazahangana n’abandi bafite amazina akomeye nka Areruya Joseph na bagenzi be ba Team Dimension Data yitoreza mu Butaliyani.

Niryo siganwa rikurikiranwa n'abasaga miliyoni 3 muri Afurika

Niryo siganwa rikurikiranwa n’abasaga miliyoni 3 muri Afurika

Agace ka Nyabugogo ni kamwe mu tugira abantu benshi bakurikirana Tour du Rwanda

Agace ka Nyabugogo ni kamwe mu tugira abantu benshi bakurikirana Tour du Rwanda

Abakunzi b'uyu mukino barasabwa kuzubahiriza amabwiriza y'abashinzwe umutekano kandi bagaserukana isuku

Abakunzi b’uyu mukino barasabwa kuzubahiriza amabwiriza y’abashinzwe umutekano kandi bagaserukana isuku

Roben NGABO

UMUSEKE

1 Comment

  1. karangwa george

    28/10/2017 at 10:11 am

    ko mutavuze aho bazanyura basiganwa?ntabwo inkuru yuzuye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock