Team Rwanda yatangaje umwenda izaserukana muri TdRwanda ibura iminsi 10 – UMUSEKE

Team Rwanda yatangaje umwenda izaserukana muri TdRwanda ibura iminsi 10

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu makipe atatu baramenyekanye kandi bakomeje imyitozo n’imyiteguro ya nyuma. Imyambaro bazaserukana nayo yatangiye kumenyekana. Umwenda Team Rwanda ihuriyemo bamwe mu bakinnyi bahize abandi uyu mwaka izambara wamenyekanye.

Umwenda Team Rwanda izakinana Tour du Rwanda 2017

Umwenda Team Rwanda izakinana Tour du Rwanda 2017

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu mihanda y’intara zose z’u Rwanda hazanyura abakinnyi basiganwa ku magare mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ imara iminsi irindwi (7).

Abasiganwa 85 bavuye mu makipe 17 yo hirya no hino ku isi bagiye gutangira kugera mu Rwanda muri Tour du Rwanda 2017  ibura iminsi 10 ngo itangire.

Bazahagera bahasanga abakinnyi 15 bagabanyije mu makipe atatu y’abanyarwanda amaze amezi hafi abiri yitegura iri siganwa; Team Rwanda, Les Amis Sportifs y’i Rwamagana na Benediction Club y’i Rubavu.

Ikipe y’igihugu ‘Team Rwanda’ irimo abakinnyi batatu bari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa yamaze gutangaza umwenda izaserukana muri Tour du Rwanda. Ni umwenda wiganjemo ibara ry’ubururu ariko urimo utubara duto tw’umuhondo. Hananditseho umuterankunga mukuru w’iyi kipe ‘Rwanda Air Ltd’.

Abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda muri Team Rwanda ni;

  1. Jean Bosco Nsengimana
  2. Patrick Byukusenge
  3. Jean Claude Uwizeye
  4. Rene Jean Paul Ukiniwabo
  5. Munyaneza Didier
Umwaka ushize Team Rwanda yambaye umwenda wiganjemo ubururu ariko uyu mwaka hongewemo umuhondo

Umwaka ushize Team Rwanda yambaye umwenda wiganjemo ubururu ariko uyu mwaka hongewemo umuhondo

Team Rwanda izongera guserukana imyenda yiganjemo ubururu irimo ibendera ry'u Rwanda

Team Rwanda iri mu zihabwa amahirwe izongera guserukana imyenda yiganjemo ubururu irimo ibendera ry’u Rwanda

Isiganwa rirabura iminsi icumi gusa ngo ritangire

Isiganwa rirabura iminsi icumi gusa ngo ritangire

Roben NGABO

UMUSEKE

2 Comments

  1. Umusazamzee

    02/11/2017 at 10:46 am

    TdRw Nitangire twibonere ibirori ureke football itampaye agaciro itanagira icyo imarira abanyarwanda. Naho igare walayi,…..kuva ku gahinja kugera ku usheshe akanguhe turaberwa. Sinzi ikibura ngo uyu mukino uhabwe agaciro inashorwemo imari n’abawukina bawukine bawukunze kd uzabatunga ukazanabagirira akamaro ubuzima bwose kuko baritanga bakanavunika bihagije bakadushimisha……

  2. Gasana

    06/11/2017 at 10:14 am

    ukuri nuko aba bana ba banyarwanda bavunika kandi wareba umusaruro abonye muri yamvune ugasanga ntagifatika mu byukuri gusa iyaba byahabwaga agaciro kikubye inshuro nyinshi maze bagakora umwuga ukareba urugero reba ruhumuriza abraham arashaje kandi mubyukuri ntacyo atakoze ariko ugasanga ubuzima ntago bwahindutse cyane nubwo wenda yagize Amahirwe yo gukina hanze, leta ishake ukuntu ibafasha kuzamuka ndetse no kuronka ubuzima. murakoze ni Gasana

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock