Texas: Yinjiye mu rusengero arasa abarimo yica abantu 26 – UMUSEKE

Texas: Yinjiye mu rusengero arasa abarimo yica abantu 26

Umugabo witwa Devin Kelley w’imyaka 26 kuri iki cyumweru yinjiye mu rusengero rw’Ababatista ahitwa Sutherland Spring muri Leta ya Texas arasa abasengaga yicamo abantu 26 akomeretsa 10. Nyuma nawe bamusanze mu modoka yapfuye azize isasu.

Devin Kelley ukekwaho kwica abantu 26 bari baje gusenga

Devin Kelley ukekwaho kwica abantu 26 bari baje gusenga

Kelley yigize gukora mu ngabo za US zirwanira mu kirere aza kwirukanwa kuko ngo yahohoteraga umugore we n’umwana mu buryo bukomeye nk’uko bivugwa na AFP.

Icyamuteye kurasa abantu bari baje gusenga kugeza ubu ntikiramenyekana ariko iperereza rirakomeje.

Freeman Martin Umukuru wa Police muri Texas  yabwiye abanyamakuru ko uwagabye kiriya gitero basanze yari yambaye imyenda y’umukara kandi yambaye mu gituza ikirinda amasasu kandi ngo yarashe abantu akoresheje imbunda irasa amasasu mensi mu gihe gito.

Ubwo yaramaze kurasa abantu yasohotse ahura n’umuturage wari uhuruye nawe bararasana hanyuma Kelley abonye asumbirijwe ariruka ahungira mu modoka.

Martin ati: “ Turi kugerageza gukurikiirana uko icyaha cyagenze kuko dufite ibintu byose byatwereka uko cyatangiye n’uko cyarangjye. Turashaka kumenya aho yateye aturuka kandi turabaza n’abakomerekejwe n’amasasu andi makuru yadufasha kumenya byinshi kurushaho.”

Umuyobozi wa Texas witwa Greg Abbott yatangaje ko ubwicanyi bwaraye bubaye ari bwo bwa mbere buhitanye abantu benshi mu mateka ya Texas.

Ubuyobozi buravuga ko bwasanze imirambo 23 hanze ya Kiliziya bityo bugakeka ko  benshi mu bishwe barashwe barimo basohoka bahunga.

Perezida Donald Trump uri mu ruzinduko rw’iminsi 11 muri Aziya yamaganye kiriya gitero akita ko ari igikorwa cya sekibi, asaba Abanyamerika bose gufata mu mugongo imiryango yabuze abayo.

Iki gitero kije gikurikira ikindi cyabaye muri Las Vegas mu gihe cy’ukwezi gushize ubwo umuntu yasaga urufaya mu bantu bari baje muri concert hagapfa abagera kuri 58 abandi benshi bagakomereka.

Vuba aha kandi muri New York umuntu yagongesheje abandi ikamyo hapfa abagera ko 10.

Urusengero umwicanyi yakozeho ibara

Urusengero umwicanyi yakozeho ibara

Ruri muri Leta ya Texas mu birometero bicye uvuye mu mugi wa San Antonio

Ruri muri Leta ya Texas mu birometero bicye uvuye mu mugi wa San Antonio

Craig Abbot (wicaye mu igare) umuyobozi wa Leta ya Texas yahise atangaza ko ubwicanyi nk'ubu ari ubwa mbere bubaye muri Texas

Greg Abbott (wicaye mu igare) umuyobozi wa Leta ya Texas yahise atangaza ko ubwicanyi nk’ubu ari ubwa mbere bubaye muri Texas

Amabendera yahise yururutswa

Amabendera yahise yururutswa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. SEMANZI

    06/11/2017 at 9:30 am

    Abagome baragwira ariko ubanza atari ubugome gusa harimo n’uburwayi pe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock