The Ben agiye gukorera igitaramo i Burundi – UMUSEKE

The Ben agiye gukorera igitaramo i Burundi

Amakuru atangazwa n’umwe mu barimo gukurikirana iby’iki gitaramo, yahamirije Umuseke ko The Ben afite igitaramo i Burundi mu Ukuboza 2017.

The Ben agiye gukorera igitaramo i Burundi

Avuga ko ibiganiro by’uko The Ben yazajya  i Bujumbura kuhakorera igitaramo bitavutse ubu. Ahubwo ko byari biteganyijwe ko yagombaga kujyayo muri Werurwe 2017 akirangiza gukora ibyo yari afite mu Rwanda na Uganda.

Uyu muntu utifuje ko izina rye rijya mu nkuru, yakomeje abwira Umuseke ko amatariki y’icyo gitaramo yamaze kujya hanze. Habura gukora ibicyamamaza birimo {Postels n’ibindi}.

Ati “ Itariki yamaze gutoranywa. Ubu icyo tugiye gukurizaho ni ugushaka uburyo bwo kwamamaza icyo gitaramo ku buryo cyazitabirwa n’abantu benshi”.

The Ben aheruka mu Rwanda mu gitaramo ngaruka mwaka cya East African Party kiba tariki ya 01 Mutarama kimwe mu bitaramo byitabirwa n’ibyamamare bikomeye ku isi.

Nyuma yaho yakomereje muri Uganda mu bindi bitaramo yari yaratumiwemo ari nabwo yahise akorana indirimbo na Sheebah Karungi bise ‘Byonkolera’.

Yaje gusubira muri Amerika ari naho atuye, mu minsi mike agaruka muri Afurika y’Epfo gukora amashusho y’iyo ndirimbo afitanye na Sheebah.

Hari amakuru yagiye avugwa ko The Ben aho aviriye mu Rwanda yigumiye muri Uganda ndetse ko atigeze asubira muri Amerika.

Ku ruhande rwe ibi byose yaje kubinyomojesha igitaramo yakoreye muri Canada  n’amafoto yagiye ashyira hanze agaragaza ko ari muri Amerika.

Bitegayijwe ko mbere yuko ajya i Burundi, hari igitaramo azaza gukorera mu Rwanda ari kumwe na Meddy agasubira muri Australie nyuma yahoo akaba aribwo ajya i Burundi.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Mpamo

    09/08/2017 at 4:53 pm

    Ngo ngwiki? kandi muburundi hari kubera jenoside umunsi kuwundi? Abayobozi bacu baba baratubeshye se?

    • Jean

      10/08/2017 at 9:54 am

      Mpano/kamo ni nde muyobozi wakubwiye ko hari kubera jenocide?ahubwo ubuyobozi uvuga ni ubwahe? Oya imitwe yaba jeune basabiye no kujya babarwa mu gisirikare bigira imbunda hanze no mu mwonga BATOJWE GUKORA ITERAMBERE SI UKWICA. Hanyuma se Kidumu wahaje bakamuha Bataillon ya basilikare bamurinda, ubu yahagaruka? Kofi na babyinyi be byabagendeye gute? Inama ya comesa kuki yanze kuhabera iya EAC? kOMEREZA niba mwe n´imbonera kure muzagera kwiterambere isi iriho ubu. Wibuke ubukene muri Afrika burenze ibitekerezo, kubukira ni uguhaguruka ukirukaaaa, ugakora

  2. Christian

    09/08/2017 at 11:02 pm

    Barababeshe nyene..ninde yakubeshe ko mu Burundi hari jenoside??urabaza Koffi olomide yaje vyanka nuko asubira iwabo..ambiance iri mu Burundi ntayo mwigeze mubona mu Rwanda

    • Jean

      10/08/2017 at 9:57 am

      nibyo nabaririmbyi bafungiwe kuri AirPort igihe kingana gute no muri hotel bikanze ngo bava mu baturanyi ngo ni bamaneko nonese uyu mutype aje na team ntabo bafata ngo ni maneko???ko umunyarwanda wese yabaye maneko nkuko itangaza makuru rya KAMO RIBIVUGA!!!!!BA GENERAL BAKABIKURIKIZA.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock