The Ben, umuhanzi Nyarwanda uri ‘verified’ kuri Instagram na Facebook – UMUSEKE

The Ben, umuhanzi Nyarwanda uri ‘verified’ kuri Instagram na Facebook

Instagram na Facebook, imbuga nkoranyambaga zatwaye benshi muri iki gihe kubera amafoto n’amakuru azibaho. The Ben ubu niwe muhanzi nyarwanda wa mbere uri ‘verified’ kuri izi mbuga zombi. Kuba ‘verified’ ku mbuga nkoranyambaga bisobanura ko ‘account’ yawe iba yizewe kandi irinzwe neza mu by’ikoranabuhanga.

Instagram ye ubu iri 'verified'

Instagram ye ubu iri ‘verified’

The Ben ukorera muzika muri Amerika, nubwo ubu ari mu Rwanda, yakunzwe mu ndirimbo ze zinyuranye nka Amaso ku maso, urarenze, amahirwe ya nyuma, Habibi, Roho yanjye n’ izindi…

Kugira ngo ‘account’ yawe ibe ‘Verified’ kuri izi mbuga nkoranyambaga huzuza ibisabwa (request form) idashyirwa kuri Internet, igahabwa abayisabye barimo ibyamamare muri politiki, imyidagaduro, itangazamakuru, imikino cyangwa ibigo bizwi neza ibyo bikora.

The Ben ubu niwe muhanzi wa mbere mu Rwanda ufite ‘account’ iri ‘verified’ kuri ziriya mbuga, gusa account ye kuri Twitter ntabwo bimeze gutya.

Kuri Instagram The Ben afite abakurikira ibyo ahashyize 164 000, The Ben akoresha cyane uru rubuga rwa Instagram.

Mu bakurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram mu bahanzi n’abakora imyidagaduro b’abanyarwanda, The Ben ni uwa gatatu inyuma ya Shaddyboo wa mbere (190 000) na Dennis uzwi nka Rwanda muri cinema (167 000) gusa aba bamuri imbere nta numwe uri ‘verified’ kuri Instagram.

Abantu bafite ‘accounts’ ziri ‘verified’ bashobora kunguka amafaranga menshi mu  gutangaza  bamamaza ibikorwa n’ababikora kuko hari kompanyi nyinshi n’ibigo byigenga n’ibya Leta biba byifuza kwishyura aba bantu ‘bavuga rikijyana’ ngo bageze ubutumwa bwabo ku bihumbi by’ababakurikira.

Facebook ye nayo iri Verified

Facebook ye nayo iri Verified

Kugira ngo ‘Account’ yawe ibe verified bishobora kugufata hagati y’ibyumweru bibiri na bitandatu ubisaba, nabo biga ‘dossier’ yawe ngo barebe niba ubikwiye.

Mu kwezi gushize, Mashable, yatangaje ko kuko hari benshi babisaba ntibabyemererwe ubu hari abasigaye bagura kariya kamenyetso ka ‘verification’ n’abakozi b’imbere muri Instagram cyangwa Facebook babishyuye amadorari anyuranye bumvikanye kugira ngo bakabashyirireho.

Twizere ko iyi nzira atari yo The Ben yaba yaranyuzemo.

The Ben yavutse taliki ya 4 Mutarama 1988 i Kampala muri Uganda, ubuhanzi bwe yabuhereye mu ndirimbo zihimbaza Imana nyuma yinjira muri RnB/Pop aririmba cyane iby’urukundo.

The Ben

The Ben

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. Kiki

    09/10/2017 at 3:00 pm

    Iyo ibaye verified baguha na Ka diploma ? Cg urakomeza uka bebera muri studio nta diploma wibitseho ? Verified bikongereriki ? Nyabuna nimunsobanurire !!!

  2. Nicole

    09/10/2017 at 4:08 pm

    Theben we wapfa instafollowers hahaha or Instagram followers 😂😂😂😂😂😂

  3. Hhhhh

    09/10/2017 at 4:13 pm

    Ariko narumiwe pe !!!! Nkibi muba mwandika bimaze iki kuri twe?!!! Ngo verified, ni masters se yazanye cg ikindi kintu? Mwararozwe gusa

  4. kareg

    09/10/2017 at 8:56 pm

    Mbega umutima! Cga ntiwumva icyo bivuze? Ngo Master’s hahahah

  5. Hhhhh

    10/10/2017 at 10:28 pm

    Hhhhh ngo diploma mukanya urabibara nomugaciro kibishyimbo umeze nkawawundi babwira igiciro cyatimba ati ndumva harimo agafuka kumuceri

  6. irasubiza fils gides

    11/10/2017 at 8:56 am

    terimbere muhungu wacu

  7. Young

    11/10/2017 at 9:00 pm

    Ndagirango mbasibanurireho gato kuba verified nibintu bitabonwa nuwa ariwe wese bibonwa nimuntu uzwi mubyo akora iyo bakugize verfied bikongerera intera bikaguhesha nagaciro mubijyanye nimbuga kd account yawe ntawayihackinga ikindi nukugirango bagutandukanye nababandi Bose bakwiyitirira kumbuga bigaragaza nyiri ubwite ikindi nko kuri the ben nta television yokwisi itakina ibihangano bye mugihe byaba byayigezeho kuko na verfied irafasha mureke kuvuga nabi kko verified ntibonwa nuwariwe wec ubonetse

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock