The Ben yamaze kubona izina azita ingagi – UMUSEKE

The Ben yamaze kubona izina azita ingagi

Ni ubwa mbere The Ben agiye kwitabira umuhango wo kwita izina abana b’ingagi mu nshuro 13 ugiye kuba. Mu mazina yose atekereza iryaje ku mwanya w’imbere ni MBABAZI.

The Ben mu gitaramo cyo Kwita izina yashimishije abakitabiriye

Kuri uyu wa kane tariki ya 31 Kanama 2017 nibwo The Ben yerekeje i Musanze ahazabera igikorwa cyo kwita izina.

Ubwo yari mu rugendo yerekeza mu Majyaruguru, yabwiye Umuseke ko yatekerezaga amazina menshi ashobora kuzakuramo rimwe yita ingagi. Iryaje vuba ni Mbabazi.

Imwe mu mpamvu avuga yatumye ahitamo iryo zina, ngo ni uko ubusanzwe ingagi ari inyamanswa idapfa kwenderanya cyangwa se ngo ibe yahohotera umuntu.

Ikindi na Nyina umubyara akaba ariryo zina yitwa. Ibyo byonyine biri mu byatumye izina Mbabazi ryihuta kumuza mu mutwe kurusha andi yose yari atekerezaho.

“Nahisemo izina rya MBABAZI kubera ko ubusanzwe ari izina nkunda. Mama wanjye nawe niko yitwa”.- The Ben

The Ben yakomeje avuga ko yishimiye cyane kuba ari mu bantu bagomba kuzita ingagi izina. Avuga ko ari igikorwa kidasanzwe mu buzima bwe.

Uwo muhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Nzeri 2017 ukabera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock