Togo: Barasaba ko ‘umuryango wa Gnassingbe’ uva ku butegetsi – UMUSEKE

Togo: Barasaba ko ‘umuryango wa Gnassingbe’ uva ku butegetsi

Kuri uyu wa Kane abaturage barenga ibihumbi 150 bagiye mu mihanda ya Lome basaba ko Perezida Faure Gnassingbe ava ku butegetsi, bakamushinja ko ashaka ko Togo ikomeza kuyoborwa n’abo mu muryango we gusa nk’aho ari ubwami bwabo.

Bamwe mu baturage b’i Lome barasaba ko abakomoka mu muryango wa Gnassingbe barekeraho kuyobora Togo. Ngo si ubwami bwabo ahubwo ni Repubulika.

Faure Gnassingbe yagiye ku butegetsi asimbuye se Gnassingbe Eyadema wari warafashe ubutegetsi muri 1967 yitaba Imana muri 2005.

Umunyamakuru wa BBC ukorera i Lomé yemeza ko hari abaturage biyemeje kuzakomeza kwamagana ubutegetsi bwa Faure Gnassingbe kuko ngo ashaka ko igihugu gikomeza gutegekwa n’abo mu muryango we gusa.

Bamwe mu baturage bari mu mihanda bari bafite ibyapa byanditseho ko Togo atari ubwami aho umubyeyi araga umwana we ingoma.

Umwe muri bo yabwiye BBC ati: “Imyaka 50 umuryango wa Gnassingbe utegeka Togo irahagije. Bagomba kuva ku bitegetsi vuba .”

Mu minsi iri mbere muri uku kwezi kwa Nzeri hataganyijwe inama yaguye y’Inteko ishinga amategeko ya Togo kugira ngo harebwe niba nta mpinduka zakorwa mu Itegeko nshinga kugira ngo hagabanywe imyaka n’inshuro Umukuru w’igihugu yemerewe kwiyamamaza

Haribazwa niba ibizemezwa muri iriya nama yaguye y’Inteko ishinga amategeko ya Togo bizatuma abigaragambya bacururuka.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Singirankabo

    09/09/2017 at 4:38 am

    Yewe, ruri hose noneho.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock