Togo yimuye igihe inama ihuza Israel n’Africa izabera – UMUSEKE

Togo yimuye igihe inama ihuza Israel n’Africa izabera

Ibiro  by’Umukuru wa Togo byigije imbere igihe inama izahuza ibihugu by’Africa na Israel yari buzabere. Iyi nama yari buzabe mu mpera z’Ukwakira ariko ngo yigejwe imbere ku italiki itaramenyekana kubera ibibazo by’imyiteguro itarakorwa neza harimo no gucunga umutekano bisesuye.

Minisitiri w’intebe wa Israel wa Israel ari kumwe n’abakuru b’ibihugu by’Africa muri 2016. Aha ni Kampala, Uganda.

I Lomé hamaze igihe hari imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta bavuga ko badashaka ku Togo ihinduka igihugu cy’umuryango w’abakomoka kuri Gnassingbe Iyadema.

Ibiro bya Perezida Faure Gnassingbe bivuga ko kwigiza imbere igihe iriya nama izabera byatewe n’uko hari ibigomba kubanza gutunganywa mu bibanyi n’amahanga, umutekano ndetse n’ibikoresho.

AFP ivuga ko kwigizwa imbere kw’iriya nama byemejwe kandi n’ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Israel.

Kugeza ubu ntabwo italiki iriya nama izabera iratangazwa nk’uko byemezwa na AFP.

Umuvugizi wa Minisiteri y’intebe muri Israel witwa Emmanuel Nahshon yemeza ko kwigiza imbere igihe iriya nama izabera babiganiriyeho n’ibiro bya Perezida Faure bakabyemeranywaho.

Ati: “ Kwigiza imbere igihe iriya nama izabera twabyemeranyijweho n’ibiro bya Faure kugira ngo iriya nama izagende neza nk’uko byifuzwa.”

Iriya nama yari iteganyijwe kuzaba taliki ya 23-27, Ukwakira, 2017. Bimwe mu bihugu by’Abarabu byamaze kuvuga ko bitazirabira iriya nama bishinja Israel kugira imyitwarire idahwitse mu kibazo cyayo na Palestine.

Muri Kamena 2017 umwami wa Marocco Muhamed VI yanze kwitabira inama y’ibihugu by’Africa y’Uburengerazuba bishyize hamwe mu bukungu(ECOWAS) kubera ko yari yatumiwemo Benyamin Netanyahu.

Kuri uyu wa Kabiri kandi hateganyijwe indi myigarambyo muriTogo isaba ko itegeo nshinga ritahindurwa ngo Perezida Faure Gnassingbe azongere yiyamamaze.

Uyu yagiye ku butegetsi muri 2005 asimbuye Se witabye Imana amaze imyaka 40 ayobora Togo.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW 

1 Comment

  1. JEFF

    12/09/2017 at 2:41 pm

    bayizane ibere mu RWANDA

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock