Trump ashobora gusura ‘Zone Neutre’ iri hagati ya Korea zombi – UMUSEKE

Trump ashobora gusura ‘Zone Neutre’ iri hagati ya Korea zombi

Umupaka uriho imbunda nyinshi kandi nini ku isi bivugwa ko ari uri hagati ya Korea zombi ubutaka budafite nyirabwo buri hagati y’ibi bihugu Perezida Donald Trump ashobora kubusuura mu minsi iri imbere. Ni mu gihe hari umwuka w’intambara hagati ya Korea ya ruguru n’iy’epfo ifashwa na US.

Umupaka wa Korea zombi bivugwa ko ariho hantu ku isi hacunzwe kandi hahora umwuka w'intambara kurusha ahandi hose ku isi

Umupaka wa Korea zombi bivugwa ko ariho hantu ku isi hacunzwe kandi hahora umwuka w’intambara kurusha ahandi hose ku isi

Amakuru y’uko Trump ashobora gusura aka gace bita DMZ (Demilitarized Zone)yatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Korea y’Epfo Yonhap ko aha hari mu hantu ashobora kugera.

Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko  bwa B-1B Bombers zacuye hafi cyane y’aka gace mu myiyereko y’imbaragaza za US ifatanyije na Korea.

Mu ruzinduko afite muri Asia Trump azasura kandu Ubuyapani, Ubushinwa, Vietnam na Philippines.

Indege ebyiri  za B-1B bombers za Amerika zaciye hafi cyane y’uyu mupaka kuri uyu wa gatatu, zihasanganirwa n’izindi ebyiri zo mu bwoko bwa F-15K fighters za Korea y’Epfo hamwe n’izindi z’Ubuyapani.

Nibwo bwa mbere Ubuyapani bwari busanze Korea na US mu myiyereko y’imbaraga zabo zo mu kirere.

Izi ndege zakoze imyitozo zikarasa na za bombe mu mazi ya Korea y’epfo ahegera Ubushinwa.

Urugendo rwa Perezida Trump muri Aziya narwo ruritezwe cyane, cyane cyane niba azasura koko kariya gace ka DMZ kagabanya Korea zombi kuva zahosha intambara mu 1953 zikanatandukana mu gihe zahoze ari igihugu kimwe.

UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. nph

    11/10/2017 at 3:00 pm

    Rahira ko Trump atazaharasirwa ikiba kikaba!!!!!!

  2. Nyakuri

    11/10/2017 at 3:25 pm

    Kim Young Un azamutikure ikiba kibe.Agasuzuguro nkako wapi.

  3. MUJYANAMA ENOCK

    11/10/2017 at 7:06 pm

    MUGIRA KURASA
    AMERIKA MURAYITIRANYA BURIYA NTABWO MUYIZI
    BASHOBORA KUBIKORA ARI URWIYENZO,HAGIRA N’UROTA KURASA, KIM NTIHABE
    WAMENYA INKUBA IMUKUBISE!!!!!YAPFA WENYINE KANDI
    UBUNDI IKITWA INTWARO ZA KOREYA YA KIM ZIGAHINDUKA UBUTAYU.

  4. Jado

    12/10/2017 at 10:11 am

    Koreya ya ruguru ibashije kumurasa yaba yanditse amateka cyaneee

    • Jean Kumiro

      12/10/2017 at 3:53 pm

      Ntabyo yishoboreye rero !

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock