Trump muri Korea, amato 3 y’intambara yahise nayo ahagera – UMUSEKE

Trump muri Korea, amato 3 y’intambara yahise nayo ahagera

Kuri uyu wa kabiri  Perezida Donald Trump yasuye Korea y’Epfo nyuma gato yo kuhagera Pentagone yohereje amato atatu y’intambara atwaye indege z’intambara yose araba ari mu nyanja ya Pacific hafi ya Korea zombi. Bamwe bavuga ko aje mu rwego rwo gutegura amabwiriza y’intambara na Koreya ya Ruguru.

Ubwato bw’intambara bwa USA bwitwa USS Ronald Reagan bwageze mu Nyanja ya Pacific

Ingabo za USA ziremeza ko ariya mato azaba yikoreye za missile zihanura indege n’ubundi bwato buto bugendera mu munsi y’amazi.

Ibi bikoresho bya gisirikare bizifashishwa mu myitozo ishobora kuzarakaza Koreya ya Ruguru ikabifata nk’ubushotoranyi.

Iyi myitozo usibye Korea y’Epfo na US na Australia ngo izayijyamo.

Umwe mu bategetsi bo muri Koreya ya Ruguru yabwiye umunyamakuru wa CNN ko iriya myitozo ishobora kuzakoma rutenderi hakavuka intambara hagati ya Korea zombi.

Yagize ati: “Nta n’umwe uzi uko umuriro Trump ashaka kwatsa uzazima n’igihe uzazimira.”

Kuri uyu wa mbere ubwo Trump yari mu Buyapani yabwiye Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe kwitegura kuzahanura missiles za Korea ya Ruguru nizongera kunyura hejuru y’ikirere k’igihugu cye.

Undi yamusubije ko nibiba ngombwa bazabikora.

Mu biganiro bagiranye kandi bemeranyije ko u Buyapani bugomba gukorana bya hafi na Korea y’epfo bagahangana n’umwanzi wabo Korea ya Ruguru.

Trump yabwiye abanyamakuru ati: “Njya numva abantu bavuga ngo mfite imvugo ikarishye ku bibazo bireba USA,… Namwe nimurebe abakoresheje imvugo yoroheje mu myaka 25 ishize aho batugejeje.”

Muri Korea y’Epfo, Perezida Donald Trump arahura n’Umukuru w’igihugu Moon-Jae-in mu biro bye bitwa Blue House, nyuma ajye gusuhuza ingabo za USA zibayo aho zifatanyije n’iza Korea mu myitozo.

Ikinyamakuru cya Leta ya Korea ya Ruguru kitwa Rodong Sinmun cyanditse ko umwe mu bayobozi bakuru muri N.Korea yavuze ko “Igihe cyose USA n’abayishyigikiye bazakomeza gukora mu jisho ubusugire bwacu, dufite uburyo n’uburenganzira bwo kuyirasa dukoresheje intwaro za kirimbuzi.”

Minisiteri y’Ingabo muri America (Pentagone) ivuga ko iriya myitozo igamije gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare n’abafatanyabikorwa bayo.

Ubundi bwato bitwa USS Theodore Roosevelt na bwo bwahageze

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. callixte

    07/11/2017 at 3:28 pm

    Ubundi bakora ibi bikoresho nukuvugako byagombaga no gukoreshwa ubwo rero ntakabuza nabandi bafite ubushobozi bagomba kubikora kugirango bizaryohe.

  2. Minani Jean

    07/11/2017 at 7:05 pm

    USA nikosore uyu mwana sha!Na Sadam yari yarigize agashyitsi bukeye umwana w’imyaka mike amukora mu bwanwa.

  3. Mugenzi

    07/11/2017 at 8:54 pm

    Aya ni amagambo y’iterabwoba azasubirayo uko yaje none ko bari mumishyikirano ni y’iki? Bamenye ko Koreya ya Ruguru ifatanyije na Russian gukanga America.

  4. Genesis

    08/11/2017 at 3:13 pm

    Uwitwa Minani, nagira ngo nkwibutse ko nta cyiza cy’ intambara kko isenya itubaka kdi ikanagwamo n’inzirakarengane zitaba zizi aho byatangiriye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock