Trump yasabwe gukoresha amagambo adakomeza ikibazo cya Korea ya Ruguru – UMUSEKE

Trump yasabwe gukoresha amagambo adakomeza ikibazo cya Korea ya Ruguru

Perezida w’UBushinwa, Xi Jinping yagiriye inama Perezida wa USA, Donald Trump n’igihugu cya Korea ya Ruguru kwirinda amagambo n’ibikorwa bituma ikibazo kiri hagati y’ibi bihugu gikomera.

Perezida Xi Jinping w’UBushinwa yasabye Donald Trump na Korea ya Ruguru kwirinda amagambo aganisha ku ntambara

Hashize iminsi America na Korea ya Ruguru biri mu ntambara y’amagambo, ndetse Donald Trump yavuze ko azakoresha “umuriro n’umujinya” kuri Korea ya Ruguru.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Leta rivuga ko America n’UBushinwa byabashije kumvikana ko Korea ya Ruguru igomba guhagarika “ubushotoranyi n’imyitwarire yakurura intambara”.

Umubano wa America na Korea ya Ruguru waguye mu manga muri Nyakanga, Korea ya Ruguru imaze kurasa misile zigera kure (intercontinental ballistic missiles).

Korea ya Ruguru yababajwe cyane kandi n’ibihano biheruka gufatwa n’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ubukungu.

Igitangazamakuru cya Leta mu Bushinwa cyavuze ko Perezida Xi Jinping yabwiye Perezida wa USA, Donald Trump mu biganiro bagiranye kuri telefoni ko impande ebyiri zishyamiranye ku kibazo cya Korea ya Ruguru zikwiye kwirinda amagambo n’ibikorwa bituma ikibazo gikomera kurushaho.

Perezida Xi Jinping ngo yavuze ko UBushinwa na America bisangiye inyungu, mu kuba habaho kurwanya intwaro kirimbuzi no gusugasira umutekano mu kigobe kirimo za Korea.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Leta ya America ntibigize bavuga kuri ibyo U Bushinwa bwasabye Perezida Donald Trump, gusa bavuze ko ba Perezida bombi bishimiye umubano uri hagati y’ibihugu byombi, ushobora gushingirwaho icyizere cyo gukemura ikibazo cya Korea ya Ruguru mu mahoro.

UBushinwa n’UBurusiya ni inshuti magara z’igihugu cya Korea ya Ruguru.

BBC

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock