Turi kuganira na USA kuko itanejejwe no kuzamura imisoro kuri ‘Caguwa’ – Min. Gatete – UMUSEKE

Turi kuganira na USA kuko itanejejwe no kuzamura imisoro kuri ‘Caguwa’ – Min. Gatete

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete aravuga ko impamvu basubiye mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za America (USA) ku masezerano ya “AGOA” ari uko US itanejejwe n’icyemezo cyo kuzamura imisoro kuri Caguwa, bityo ngo bari kuyisobanurira impamvu zabyo.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere.

Mu ntangiro z’uku kwezi Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za america ku masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi azwi nka “AGOA (American Growth and Opportunities Act)” yorohereza ibihugu bikennye kugurisha ibicuruzwa byabyo bimwe na bimwe ku isoko rya America bidasoze, gusa ntibatangaza byinshi kuri ibi biganiro.

Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yasubije Umunyamakuru w’Umuseke ko ibiganiro bikomeje ariko adashobora kuvuga ibyo bari kuganiraho, ibiganiro nyir’izina bitararangira.

Yagize ati “Turi mu biganiro na United States, kuko bo baravuga ko ibi byo kongeza imisoro byababangamiye, icyo ni ikiganiro tugira ngo tubasobanurire natwe, tuganire nabo dusobanure, ariko ni ibiganiro bigikomeza, ntabwo birarangira.”

Yongeraho ati “Nibirangira tuzabagezaho umwanzuro wafashwe, ariko twe tubereka ko natwe dushaka kugira ngo inganda zacu zikomeze kuzamuka ariko tutagize umuntu n’umwe tubangamira, niyo mpamvu tutongeje imisoro ku bijyanye n’imyenda mishya yavaga hanze kugira ngo inganda zabo nazo zitabangamirwa.”

Minisitiri Gatete yahakaniye abanyamakuru ko nta byinshi yavuga kucyo u Rwanda cyangwa Leta zunze ubumwe za America bifuza kubera ko ibiganiro bigikomeje.

Min. Claver Gatete avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda batigeze babangamira inganda zikora imyenda yo hanze kuko ubwo bazamuraga imisoro ku myambaro yambawe izwi nka “Caguwa” batigeze bazamura imisoro ku myenda mishya iva mu nganda zo hanze.

Ati “Caguwa sinzi ko hari inganda ziyikora,…twashakaga kugira ngo inganda zacu zitabangamirwa na Caguwa,…inganda zacu zitangira gukora nk’uko mwagiye mubibona.”

Nubwo bazamuye imisoro ya Caguwa ariko ngo ntiyacitse kuko ikiza mu gihugu ariko ari nke cyane.

Icyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba mu mwaka ushize cyo kongera imisoro kuri Caguwa kiri mu mugambi muremure wo guca iyi myambaro muri Africa y’iburasirazuba no guha amahirwe inganda zikora imyambaro mu karere.

Nyuma yo kwemeranywa uyu mwanzuro, u Rwanda rwahise ruzamura imisoro y’imyambaro yambawe, iva ku madolari ya America 0.2 ($) agera kuri 2.5 ($) ku kilo cy’imyenda, naho ku nkweto zambawe ava ku madolari 0.2 $ agera ku madolari 3 $.

Mu mwaka ushize wa 2016, u Rwanda, Tanzania, na Uganda binyuze mu masezerano ya AGOA byohereje muri US ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 43 z’amadolari ya america, mu gihe US yo yohereje muri ibi bitatu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 281 $.

Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Bikorabanadi

    25/09/2017 at 1:10 pm

    Ubwo se ibyo biganiro nibirangira U Rwanda rugafata icyemezo ko iyo nyongera y’imisoro igiye kugabanuka cyangwa igakurwaho bikaguma nk’uko byahoze mbere, abaturage b’u Rwanda na Leta yabo icyo cyemezo bazagiha ibihe bisobanuro???? (ubwumvikane se?, ubwibone se?, intege nke se?, kwirarira se?, emerankuyobore se?, akagabo gahimba akandi kataraza se?,)

    Ibiganiro birangiye batumvikanye, hanyuma iyo nyongera y’imisoro ikagumaho uko iri, byo abaturage na Leta yabo bazabiha ikihe gisobanuro??? (turareshya se? kwiha agaciro se? gukomera ku ishema se?twigenera ikitunogeye se? ntitubakeneye se? muzakore icyo mushaka se?, burya si buno se?, umugabo arigira se? twanze guseba se?nimubyihanganire se?)

    Uko bizagenda kose, umuturage w’u Rwanda caguwa yari ifitiye akamaro niwe uzababazwa cyane, cyangwa uzashimishwa cyane n’icyemezo cya nyuma kizaba gifashwe.

  2. Eric

    25/09/2017 at 5:07 pm

    Ibi bizarangira caguwa igarutse uko yahoze kuko nicyemezo ubwacyo cyari cyafashwe gihubukiwe nubwo ari cyiza in nature. Abashora Leta mubihombo kubera imishinga itigwa neza ngo inonosorwe ishingiye kunyungu z’umuturage ntiramba nubwo ishyirwa mubikorwa huti huti rubanda tukahagwa. Inyungu z’ibihugu byombi zigomba kubahirizwa.

  3. RE

    27/09/2017 at 11:52 am

    Ubundise mu Rwanda hari inganda zimyenda zingahe, cg aho caguwa ihagarariye hamaze kubakwa zingahe,
    ibyo byemezo bifatwa byose nibibabaza twebwe rubanda rugufi!!!!abafata ibyo byemezo bo nubundi ntibambaraga caguwa inkweto zimaze kunciciraho ndagera kwisoko ngo inkweto nibihumbi 40000 mbwira nawe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock