Tuyisenge na Kagere muri 4 bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Gor Mahia – UMUSEKE

Tuyisenge na Kagere muri 4 bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Gor Mahia

Kapiteni wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi; Jacques Tuyisenge na Kagere Meddy wayakiniye batowe n’abafana ba Gor Mahia Football Club mu bakinnyi bane bahatanira igihembo cy’uwahize abandi muri uyu mwaka wa shampiyona.

Jacques Tuyisenge na Meddy Kagere bari mu bahatanira igihembo cy'umukinnyi w'umwaka

Jacques Tuyisenge na Meddy Kagere bari mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umwaka

Shampiyona ya Kenya irabura iminsi irindwi (7) ngo isozwe. Ikipe ikunzwe kurusha izindi muri icyo gihugu Gor Mahia FC bakunda kwita K’Ogalo niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 57 irusha Sofapaka FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 15.

Gor Mahia FC ifite amahirwe yo gutwara igikombe yatangaje abakinnyi bane bazatoranywamo umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka w’imikino.

Abo bakinnyi ni; ba rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi; Jacques Tuyisenge watsinze ibitego byinshi (10) kurusha abandi uyu mwaka  na Kagere Meddy bombi bagiye muri iyi kipe baramenyekaniye muri Police FC yo mu Rwanda. Bazahanganira iki gihembo na George Odhiambo na Kenneth Muguna.

Abakunzi b’iyi kipe batoye aba bane bajya ku rutonde rwa nyuma batsinze abandi bazwi nka; Musa Mohammed, Godfrey Walusimbi, na Francis Kahata.

Kagere Meddy niwe uhabwa amahirwe yo gutsinda kuko ayoboye amatora akorerwa ku rubuga rwa Tweeter rw’iyi kipe yatangiye mu gitondo cy’uyu munsi.

Amatora ari kubera ku rubuga rwa Twitter rwa Gor Mahia

Amatora ari kubera ku rubuga rwa Twitter rwa Gor Mahia

Roben NGABO

UMUSEKE

1 Comment

  1. mgm

    10/10/2017 at 1:22 pm

    ariko abakinnyi bakomoka i Bugande bagomba kuba bafite ibanga! Kagere (ugomba kuba akabakaba cyangwa ageze mu myaka 40)yavuye muri rayon sport umupira wararangiye none arongeye ariyuburuiye?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock