Tuzahangana n’abakomeye ariko Tdu Rwanda twizeye kuyisubiza- Byukusenge Patrick – UMUSEKE

Tuzahangana n’abakomeye ariko Tdu Rwanda twizeye kuyisubiza- Byukusenge Patrick

Iminsi y’ibirori ku bakunzi b’imikino mu Rwanda iregereje. Tour du Rwanda irabura iminsi 31 ngo itangire. Amakipe akomeye azava hanze y’u Rwanda yatangiye kwivuga imyato ariko Patrick Byukusenge umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bafite inararibonye ntibimukanga.

Umwe mu bafite inararibonye mu basiganwa b'abanyarwanda Patrick Byukusenge yizeye ko Tour du Rwanda izongera gutwarwa n'umunyarwanda

Umwe mu bafite inararibonye mu basiganwa b’abanyarwanda Patrick Byukusenge yizeye ko Tour du Rwanda izongera gutwarwa n’umunyarwanda

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu mihanda y’intara zose z’u Rwanda hazanyura abakinnyi basiganwa ku magare mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ imara iminsi irindwi (7), igiye kuba ku nshuro ya cyenda (9) kuva yaba mpuzamahanga muri 2009.

Abakinnyi bazatoranywamo abahagararira u Rwanda bakomeje imyitozo mu mihanda ya Musanze  Nyabihu – Rubavu, n’indi itandukanye bazakoresha muri iri siganwa. Bacumbitse mu mwiherero uri mu Kinigi mu karere ka Musanze mu kigo ‘Africa Rising Cycling Center (ARCC)’.

Umwe mu bafite inararibonye muri abo bakinnyi ni Patrick Byukusenge umaze gukina Tour du Rwanda inshuro enye (4) kuva muri 2013 yabwiye Umuseke uko biteguye iy’uyu mwaka.

“Imyitozo sinavuga ko twayitangiye muri iki cyumweru kuko tuba tuyimazemo umwaka wose. Twakinnye amasiganwa atandukanye arimo na Rwanda Cycling Cup idufasha kumenyera imihanda tuzanyuramo. Twiteguye neza kandi abatoza bari kudufasha.

Amakipe buri gihe aza yiteguye cyane kuko ari isiganwa baba bifuza gutwara. Amakipe y’abazungu imyaka yashize ntabwo babaga bateye ubwoba ariko 2016 baje bafite abakinnyi bakomeye. Bivuga ko amakipe yo guhangana nayo yiyongereye. Gusa ntibidukanze kuko natwe tumeze neza. Turi gukora cyane ku buryo iyi Tour nta gushidikanya twizeye kuyisubiza.”

Patrick Byukusenge usanzwe akina muri Benediction Club y’i Rubavu yitwaye neza muri Tour du Rwanda z’imyaka ishize kuko 2013 yabaye uwa 26, muri 2014 aba uwa 11, muri 2015 aba uwa kane anafasha cyane Jean Bosco Nsengimana wayegukanye naho umwaka ushize 2016 ubwo Valens Ndayisenga yayitwaraga, Patrick we yabaye uwa gatanu (12).

Imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017

Tariki 12 Ugushyingo 2017: Prologue,  Kigali-Kigali (3,3Km)

Tariki 13 Ugushyingo 2017: Etape ya mbere: Kigali-Huye (120,3 Km)

Tariki 14 Ugushyingo 2017: Etape ya kabiri: Nyanza-Rubavu (180km)

Tariki 15 Ugushyingo 2017: Etape ya gatatu: Rubavu Musanze (Bazabanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu inshuro enye, 95kms)

Tariki 16 Ugushyingo 2017: Etape ya kane: Musanze – Nyamata i Bugesera (121kms)

Tariki 17 Ugushyingo 2017: Etape ya gatanu: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)

Tariki 18 Ugushyingo 2017: Etape ya gatandatu: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali banyuze mu muhanda w’amabuye wo kwa Mutwe) (86.3kms)

Tariki 19 Ugushyingo 2017: Etape ya karindwi: Kigali-Kigali (120kms)

Uwizeyimana Bonaventure, Valens Ndayisenga na Patrick Byukusenge bari mu bahabwa amahirwe uyu mwaka

Uwizeyimana Bonaventure, Valens Ndayisenga na Patrick Byukusenge bari mu bahabwa amahirwe uyu mwaka, aha ni muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock