Twabuze umuvandimwe ariko ejo tuzakina tumuture intsinzi- Bakame – UMUSEKE

Twabuze umuvandimwe ariko ejo tuzakina tumuture intsinzi- Bakame

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda babajwe urupfu rw’umunyezamu wa Rayon sports Evariste Mutuyimana. Gusa bagenzi be bakinanaga bafashe umwanzuro wo gukina umukino bafitanye na AS Kigali kuri uyu wa gatatu. Ngo nibabona intsinzi bazayitura Mutuyimana.

Abakinnyi ba Rayon sports biyemeje guhangana na AS Kigali, intsinzi bakayitura Evariste Mutuyimana bakinanaga

Abakinnyi ba Rayon sports biyemeje guhangana na AS Kigali, intsinzi bakayitura Evariste Mutuyimana bakinanaga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeri 2017 hamenyekanye inkuru ibabaje y’urupfu rwa Evariste Muyimana wari umunyezamu wa Rayon sports n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Urupfu rw’uyu musore w’imyaka 27 rwatunguranye kuko yari yakoranye na bagenzi be imyitozo kuri uyu wa kabiri ariko yashizemo umwuka mu ijoro ryakeye nkuko Umuseke ubikesha Charles Mugemana muganga wa Rayon sports.

Ibizami byo kwa muganga (autopsie) bisuzuma icyo Mutuyimana yazize ntibirasohoka.

Gahunda yo kumushyingura ntiratangazwa kuko umubyeyi (nyina) n’abandi bagize umuryango we baba muri Kenya bataragera mu Rwanda.

Urupfu rutunguranye rwa Mutuyimana ntirwatumye Rayon sports ishobora gukora imyitozo yitegura AS Kigali mu mukino w’umunsi wa kabiri w’igikombe cy’Agaciro nubwo abakinnyi bari bageze ku kibuga cyo ku Mumena.

Kapiteni wa Rayon sports Ndayishimiye Eric bita Bakame yabwiye Umuseke ko nubwo bagize ibyago bazakina uwo mukino.

“Turababaye cyane birumvikana ko gukora imyitozo bitari kudushobokera. Gusa twaganiriye nibutsa bagenzi banjye ko tugomba kwihangana kuko niko mu buzima bigenda. Twaganiriye n’abayobozi tubabwira ko tutifuza gusubika umukino twari dufite ejo. Tuzakina dushake intsinzi tuyiture mugenzi wacu. Ntibizatworohera ariko tuzabikora.”  –Bakame

Gahunda y’imikino y’igikombe cy’Agaciro

Kuwa gatatu tariki 13 Nzeri 2017

Saa 15:30 APR FC vs Police FC

Saa 18h Rayon sports vs AS Kigali

Bakame yababajwe cyane no kubura umuvandimwe

Bakame (ibumoso) yababajwe cyane no kubura mugenzi we Mutuyimana (iburyo)

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Marco

    12/09/2017 at 1:16 pm

    muvandimwe twagukundaga Imana ikwakire mubayo kdi dufashe mu mugongo umuryango we ,numuryango mugari wa Rayon sports.tugire ukwihangana nogukomera.

  2. HABIMANA STRATON

    12/09/2017 at 1:48 pm

    IMANA izabafashe insinzi muyibone kugirango muyiture uriya muvandimwe watuvuyemo.IMANA izabatera ingabo mu bitugu nubwo bitoroshye

  3. emmy

    12/09/2017 at 3:22 pm

    Imana ifashe umuryango mugari w’abanyarwanda, Abarayon, ndetse nabavandimwe ba Evariste kwihangana tuzahora tumwibuka

  4. jank

    12/09/2017 at 4:21 pm

    Yooo ndababaye pe Imana imwakire.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock