Twaganiriye na JOSETTE uzwi cyane mu gukora Dreadlocks – UMUSEKE

Twaganiriye na JOSETTE uzwi cyane mu gukora Dreadlocks

  • Yatangiranye abakozi batatu ubu akoresha abakozi 80
  • Izina rye ubu rirazwi cyane mu Rwanda no hanze
  • Yavukiye ahitwa i Maza Saloon ye nayo yitwa ‘Maza’

Abagore n’abakobwa basirimutse mu Rwanda abenshi bazi Josette Dread Rocks, yitwa Josette Komezusenge Salon de coiffure ye yitwa Maza ubu ifite amashami atandatu ahanyuranye mu gihugu, buri mukobwa cyangwa umugore utekereje ibya Dreads yumva yamugana…

Ntibatunganya imisatsi gusa ubu banakora amavuta yo mu misatsi n'ayo kwisiga

Ntibatunganya imisatsi gusa ubu banakora amavuta yo mu misatsi n’ayo kwisiga

Josette ubu ari ku rwego rwo gutumirwa mu bihugu bindi kujya kubaha ubumenyi mu gutunganya imisatsi mu buryo bw’umwimerere nk’uko yabibwiye Umuseke.

Byatangiye akorera abandi mu Bubiligi

“Nari mu Bubiligi nkorera kompanyi ikora ikanacuruza amavuta y’abirabura, ariko abirabura batuganaga bakundaga kwisanisha n’abazungu bashyiraho imisatsi idafite umwimerere wabo wa kinyafrika.

Naje kugira igitekerezo cyo kujya mbakorera imisatsi ariko ifite umwimerere wacu, ntangira ubwo.” – Losette.

Yahise atekereza kuza kubikorera iwabo mu Rwanda maze mu 2008 ashinga Salon de coiffure ya mbere ye i Kigali.

Ati “nashatse izina nayiha {salon} nsanga ngomba kuyitirira aho navukiye i Maza mu murenge wa Kinazi Akarere ka Huye mu Majyepfo”

Yabwiye Umuseke ko agitangira gukorera mu Rwanda abantu benshi bamuciye intege bamwimvisha ko gusokoza ama’dreads’ bidakunzwe kandi bitamuha isoko ryagutse. Ariko we akomeza uwo mwihariko we.

Ati “Kuko navuye mu Bibiligi nzi gukora neza imisatsi nicyo cyamfashije kuko no mu bintu bituma ibyo dukora bikundwa ni uko akenshi ubumenyi mfite mbusangiza abo tuba dukorana bityo niyo mfunguye amashami hirya no hino biranyorohera koherezayo abantu mba nizeye.

Natangiranye ishami rimwe mu mujyi wa Kigali n’abakozi batatu ubu ngeze ku mashami atandatu n’abakozi mirongo inani. ”

Usibye gukora imisatsi muri Maza Saloon batunganya ubwiza bw’abantu ‘Makeup’ , basukura inzara. Ubu banakora n’amavuta atandukanye arimo ayo kuruhu no  mu misatsi.

Josette ubu afite abakozi bagera kuri 80 yahaye ubumenyi bwe n'akazi mu byo gutunganya imisatsi

Josette ubu afite abakozi bagera kuri 80 yahaye ubumenyi bwe n’akazi mu byo gutunganya imisatsi

Umwihariko wa Maza Salon ni ugutunganya imisatsi mu buryo bwa kinyafrica na dreadlocks

Umwihariko wa Maza Salon ni ugutunganya imisatsi mu buryo bwa kinyafrica na dreadlocks

Josette avuga ko gutangira byari bigoye ariko ntacike intege

Josette avuga ko gutangira byari bigoye ariko ntacike intege

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Zuba

    03/10/2017 at 8:23 am

    Muri Kigali akorera he, ko mutaturangiye ?

    • MUNEZERO Elie

      03/10/2017 at 3:27 pm

      Muraho,
      Nabonye hari uwabajije aho Maza Saloon ikorera muri Kigali. Nabonye atasubijwe kandi nanjye sinzi umujyi neza ariko Ku Kisment, Kuri Downtown, n’iNyamirambo urenze gato kuri Club Rafiki aho hose uhita ubona Maza Saloon. Iramurika aho iri hariranga. Kandi uranayoboza abaturanyi bose baba bayizi. Abandusha barakurangira n’ahandi Maza Saloon ikorera muri Kigali.

  2. GOGO

    03/10/2017 at 5:13 pm

    Mwatubarije ayo asukira dreadrocks cg mukaduha no ye ndashaka kujyayo.murakoze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock