U Burundi bwabimburiye ibindi bihugu kwikura muri ICC – UMUSEKE

U Burundi bwabimburiye ibindi bihugu kwikura muri ICC

U Burundi bwabaye igihugu cya mbere kikuye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nyuma y’umwaka butangaje ko buzaca ukubiri n’uru rukiko.

Mu Burundi batangiye umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga ngo Perezida Nkurunziza azongere yiyamamaze no muri 2020

Abayobozi b’U Burundi bashinja Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kugambirira gusa gukurikirana abategetsi bo ku mugabane wa Africa.

Mu Nzeri, Itsinda ry’Intumwa za UN zagiye gukora iperereza ku byaha by’iyicarubozo mu Burundi ndetse risohora raporo ishinja Leta gukora ibyaha byibasira inyoko muntu, birimo kwica, iyicarubozo ndetse basaba Urukiko Mpanabyaha gutangiza iperereza ku babigizemo uruhare.

Fadi El-Abdallah, Umuvugizi w’Urukiko Mpanabyaha yabwiye BBC ko kuba U Burundi bwivanye mu Rukiko Mpanabyaha bitazabangamira akazi kabo ko gukora iperereza.

Yagize ati “Ingingo ya 127 ivuga ko kwikura mu Rukiko bitazagira icyo bitwara ku bucamanza bwa ICC ku byaha byakozwe igihe igihugu cyari ikinyamuryango.”

ICC ifite ibihugu binyamuryango 122, muri byo  34 ni ibyo muri Africa.

U Burundi busa n’ubwagiye mu kangaratete kuva mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, by’umwihariko abatamushyigikiye bavugaga ko itemewe n’itegeko nshinga.

Ibihugu bya Africa birimo Africa y’Epfo, Kenya na Gambia yategekwaga na Yahya Jammeh byigeze gutangaza ko bizivana mu Rukiko Mpanabyaha kubera ko rugambirira kuburanisha abo mu bihugu bya Africa gusa.

BBC

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. Muhakwa

    27/10/2017 at 11:36 am

    U Rwanda turabahiga abo barundi, kuko twe urwo rukiko tutigeze turujyamo n’umunsi n’umwe. Si twe twabonye na TPIR/ICTR bari baradushyiriyeho irangira n’ubwo batwimye amadosiye yayo. Nkurunziza ateye ikirenge mu cyacu n’abanyamerika na Israel.

    • Kabuto

      27/10/2017 at 11:59 am

      Azaze atwigireho maze afunge namaradio yirirwa amusakuriza nka BBC yongereho za VOA na RFI maze yikomereze muri vision 2050 hamwe nabarundi utazabyumva gutyo afungwe cyangwa ahunge asange ibindi bigarasha.

      • Rwenya

        27/10/2017 at 1:10 pm

        @Kabuto, mu Burundi nta bigarasha bihaba. Bagira abamenja, abansi b’u Burundi, abagesera, ibivagundu, n’abandi nk’abo.

        • emmy

          27/10/2017 at 1:24 pm

          Ndumva icyo uhinduye ari inyito gusa.

  2. musa

    27/10/2017 at 2:17 pm

    africa bitinde bitebuke izageraho yigenge tu!! iki n’ikimenyetso kiza, ariko buriya abazungu barakubita agatoki kukandi, jy bitangira numvaga bitashoboka ko babemerera ko bavamo. Abarundi muri abantu babagabo.

  3. Kadogo

    27/10/2017 at 4:23 pm

    ariko muba mwabuze icyo mwandika kuri rayon sport?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock