U Bushinwa bwaburiye America ko nitera Korea ya Ruguru buzayitabara – UMUSEKE

U Bushinwa bwaburiye America ko nitera Korea ya Ruguru buzayitabara

U Bushinwa bwiyemeje kuzahangana na USA niramuka ifashe iya mbere ikarasa kuri Koreya ya Ruguru, Beijing ivuga ko izaguma kuruhande rwo kwifata igihe Koreya ya Ruguru izaba ari yo irashe kuri America.

Kim Jong UN Umuyobozi utegeka Korea ya Ruguru na Donald Trump Perezida wa USA

Ubutegetsi bwa Pyongyang bufitanye umubano mwiza na Beijing ushingiye ku bucuruzi n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Ikinyamakuru the Global Times kiravuga ko U Bushinwa bwavuze ko USA n’inshuti zayo nibaramuka barashe kuri Koreya ya Ruguru buzayibuza ko uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Kim Jong Un uba.

U Bushinwa bwavuze ko buzakomeza kuguma ku ruhande rwo kutagira uwo bubogamiraho igihe Korea ya Ruguru izaba ari yo ibanje kurasa ku nyungu za America.

Korea ya Ruguru, iyobowe na Kim Jong Un yatangaje ejo ku wa kana ko igeze kure itegura kurasa missile enye ku kirwa cya USA kitwa Guam kiri mu nyanja ya Pacifika mu ruhererekane rw’ibirwa bya Micronesia, kimaze imyaka ijana ari ubutaka bwa USA.

Intambara y’amagambo hagati y’ibihugu byombi imaze gufata indi ntera.

Mu minsi ishize Donald Trump yabwiye Isi ko Koreya ya Ruguru niramuka irashe ku kirwa cya Guam kiriho ibikoresho n’indege za gisirikare za America ndetse kikaba gifite abaturage 160 000 bafite ubwenegihugu bwa America, ngo “izahura n’umuriro, n’umujinya utarigeze uba ahandi ku Isi”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo muri America, James Mattis yavuze ko nubwo hari  igitero cya gisirikare gishoboka ariko ngo byaba byiza inzira y’ibiganiro ihawe umwanya kurusha intambara, kandi ngo hari umusaruro abashinzwe ‘diplomacy’ bamaze kugeraho.

Yirinze kuvuga byinshi kuri ibyo, ariko yavuze ko America yiteguye kuba yajya mu Ntambara ikomeye.

U Bushinwa bwari bwaranze kwerekana icyo butekereza kuva guterana amagambo hagati ya USA na Koreya ya Ruguru byatangira.

Abakurikirana ibibera mu gace u Bushinwa buherereyemo, bavuga ko USA iramutse iteye Koreya ya Ruguru byateza ikibazo ibihugu byose biri muri kariya gace kandi byatuma inyungu u Bushinwa bwari buhafite zihungabana.

U Bushinwa bwamaze gushyira ingabo ibihumbi 150  ku mupaka wabwo na Koreya ya Ruguru kandi guhera ku wa Mbere w’iki Cyumweru turi kurangiza, abasirikare barwanira mu mazi, no mu kirere batangiye imyitozo .

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa aherutse gusaba ko Pyongyang na Washington bagabanya gukoresha amagambo aremereye bityo bagaharanira gukemura ibibazo mu biganiro.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, u Burusiya nabwo bwashyize ingabo n’ibikoresha by’intambara  mu bilometeo ijana uvuye ku mupaka wabwo na Koreya ya Ruguru.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Mim

    11/08/2017 at 10:30 pm

    Oya oya mujye mushakira amakuru ahantu hizewe!
    Ibi ntabyo ubushinwa bwavuze ahubwo ni ibiba mu mitwe y’abatazi geopolitique

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock