U Rwanda mu bihugu 10 muri Africa bishyigikira ubucuruzi bwo kuri internet – UMUSEKE

U Rwanda mu bihugu 10 muri Africa bishyigikira ubucuruzi bwo kuri internet

Raporo yasohowe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rita ku bucuruzi n’iterambere “United Nations Conference on Trade and Development (UNCTAD)” yashyize u Rwanda mu bihugu 10 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bifite ubushobozi gushyigikira ubucuruzi bukorerwa kuri internet.

Ubucuruzi bukorerwa kuri internet buri kugenda butera imbere mu Rwanda.

Ubucuruzi bukorerwa kuri internet buri kugenda butera imbere mu Rwanda.

Urutonde rw’ibihugu 143 ku isi ruyobowe n’ibihugu 10 biteye imbere birimo birindwi byo ku mugabane w’Uburayi na Bitatu byo mu gace ka Asia-Pacific. Ni ukuvuga Luxembourg ya mbere, Ubusuwisi, Norway, Ubuholandi, Korea y’Epfo, Ubwami bw’Ubwongereza, Sweden, Ubuyapani, Ubudage, na New Zealand.

Mu gihe muri Africa urutonde ruyobowe n’Ibirwa bya Mauritius bya mbere, hagakurikiraho Africa y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Botswana, Namibia, Rwanda (rwa 98 ku isi), Côte d’Ivoire, na Ghana.

Ubu mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo n’ibiribwa ushobora kubihahira kuri internet, ndetse hari n’abatanga Serivise z’ubukomisiyoneri bashobora kugushakira ikintu wifuza gukodesha cyangwa kugura.

Ibihugu 10 bya mbere mu turere dutandukanye tw'isi.

Ibihugu 10 bya mbere mu turere dutandukanye tw’isi.

Iyi Raporo yatangiye gukorwa mu 2015 kuva icyo gihe buri mwaka UNCTAD ikaba iyisohora irimo amakuru ku mikoreshereze ya internet, uburyo amakuru yo kuri internet arinzwe, gukoresha ikoranabuhanga muri Serivise z’imari, n’ibijyanye n’Iposita.

Shamika Sirimanne, uyobora ishami ry’ikoranabuhanga (Technology and Logistics) muri UNCTAD avuga ko gusohora iyi raporo bifasha n’ibihugu bikiri hasi kubona aho byahera bizamura urwego rw’ubucuruzi bukorerwa kuri internet.

Ibihugu by Africa by’umwihariko bikagirwa inama cyane cyane yo kubaka amategeko ajyanye n’ubucuruzi bukorerwa kuri internet.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock