U Rwanda na America batangiye ibiganiro ku masezerano ya AGOA – UMUSEKE

U Rwanda na America batangiye ibiganiro ku masezerano ya AGOA

Guverinoma y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za america batangiye ibiganiro ku masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi azwi nka “AGOA (American Growth and Opportunities Act) yorohereza ibihugu bikennye kugurisha ibicuruzwa byabyo bimwe na bimwe ku isoko rya America bidasoze.

Leta ya US ntiyishimiye umugambi wo guca Caguwa wafashwe n'ibihugu byo mu karere ka africa y'iburasirazuba

Leta ya US ntiyishimiye umugambi wo guca Caguwa wafashwe n’ibihugu byo mu karere ka africa y’iburasirazuba

Muri Nyakanga, Guverinoma nshya ya Leta zunze ubumwe za america yari yatangaje ko igiye kwiga ku burenganzira bw’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Africa y’iburasirazuba nyuma y’uko ibyo bihugu bifashe umwanzuro wo gutangira inzira yo guca icuruzwa ry’imyenda, inkweto n’ibikomoka ku mpu byakoze “Caguwa”.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa (Chief Operating Officer) mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) Emmanuel Hategeka wari no muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda umwaka ushize ubwo amasezerano ya “AGOA” yavugururwaga yabwiye The Newtimes dukesha iyi nkuru ko u Rwanda ruri kuganira na Leta zunze ubumwe za america kugira ngo itazakurwa muri aya masezerano y’ubucuruzi.

Yagize ati “Turi kuvugana n’abafatanyabikorwa bacu Leta zunze ubumwe za america (US). Duha agaciro ubucuruzi n’umubano wacu na US, niyo mpamvu turi gukora ibishoboka byose kugira ngo tudasigara hanze y’uruziga (rwa AGOA), dukomeje kubiganiraho.”

Hategeka yirinze gutangaza byinshi ku bikubiye mu biganiro, cyane cyane icyo US ishaka kuko Leta y’u Rwanda yo idashaka kuva mu masezerano ya AGOA.

Guverinoma z’ibihugu bya africa y’iburasirazuba bifata uyu mwanzuro byatangaje ko ugamije gukomeza inganda z’imbere mu bihugu no mu karere, ndetse no guha agaciro abaturage bakava ku bintu byambawe n’abandi.

Nyuma yo kwemeranywa uyu mwanzuro, u Rwanda rwahise ruzamura imisoro y’imyambaro yambawe, iva ku madolari ya America 0.2 ($) agera kuri 2.5 ($) ku kilo cy’imyenda, naho ku nkweto zambawe ava ku madolari 0.2 $ agera ku madolari 3 $.

Binyuze muri aya masezerano Kompanyi z’abanyarwanda ziganjemo iz’imyambaro zohereza ku isoko rya US ibicuruzwa byazo bidasoze.

Mu mwaka ushize wa 2016, u Rwanda, Tanzania, na Uganda binyuze mu masezerano ya AGOA byohereje muri US ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 43 z’amadolari ya america, mu gihe US yo yohereje muri ibi bitatu ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 281 $.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock