Amavugurura mu buhinzi nakorwa neza azasiga abakene ari 15% – UMUSEKE

Amavugurura mu buhinzi nakorwa neza azasiga abakene ari 15%

*Iterambere mu buhinzi ngi ntiryagerwaho ubutaka bwiza bwubakwaho
*Abubaka bajya hejuru bazagabanyirizwa imisoro
*Kunywa amata kuri bamwe ngo ni nko kubona ‘Whisky’

Mu nama nyunguranabitekerezo ivuga ku iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda, Minisitiri Mukeshimana Geraldine yavuze ko amavugurura u Rwanda ruri gukora mu buhinzi azasiga abakene ari 15,4% nibikorwa uko byifuzwa, Abadepite bo bagaragaje ko hakiri ibibazo byinshi mu buhinzi birimo no kubaka cyane ku butaka buhingwaho no kutamenya gukoresha imvura neza.  

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine asobanurira Abadepite impinduka zizakorwa mu buhinzi mu myaka irindwi iri imbere

Iyi nama yabereye mu Nteko ishinga Amategeko yiswe “Inama nyunguranabitekerezo ku isano iri hagati y’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda na politiki y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ingamba z’iterambere ry’ubuhinzi (PASTA 4) na gahunda y’iterambere rirambye 2030”,

Yari irimo kandi n’ikigo Mpuzamahanga kita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) cyanayitegute, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete n’uw’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana n’Abadepite.

Mu biganiro byatanzwe na ba Minisitiri, uw’Ubuhinzi n’Ubworozi n’uw’Imari n’Igenamigambi, bibanze cyane ku mavugurura y’ubuhinzi u Rwanda rurimo y’ikiciro cya kane (Plan Strategique pour la Transformation Agricole, PSTA 4), aho iyi gahunda igomba kujya na zimwe mu ngamba z’Iterambere rirambye (SDGs) zivuga ku buhinzi.

Dr Mukeshimana yavuze ko muri aya mavugurura hazibandwa ku nkingi enye(4) zirimo ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi n’ubworozi, kubaka ubudahangarwa mu bijyanye n’indwara zifata ibihingwa, guha abagore umwanya mu buhinzi bakagira ubutaka bakanahabwa ubumenyi, no gukoresha umutungo wa Africa nk’amazi n’ubutaka mu buryo butangiza ibidukikije.

Yavuze ko muri iyi gahunda yo kuvugurura ubuhinzi hongerwa umusaruro Leta y’u Rwanda yiyemeje kuzamura umubare w’amatungo magufi cyane gutanga ingurube n’inkoko mu giturage, nibura ngo imyaka irindwi izashira umubare w’inkoko uvuye kuri miliyoni 7 ugere kuri miliyoni 12,5.

Iyi gahunda yose ngo izatwara amafaranga miliyari 2 700 z’amafaranga y’u Rwanda amenshi azajya mu bushakashatsi akaba azava ahantu hanyuranye muri Leta, mu bafatanyabikorwa no mu bikorera, ikazasiga abakennye bagabanutse.

Dr Geraldine Mukeshimana ati “Ubukene bwari 39,1% mu 2014, dukoze uko dusanzwe dukora bwagera kuri 21,8% ariko dukoze uko twabiteganyije bwagera kuri 15,4%.”

Abadepite banyuranye batanze ibitekerezo by’icyakorwa ngo umusaruro w’ubuhinzi urusheho kwiyongera, benshi bahuriza ku kuba hatariho gahunda ihamye yo gukoresha neza ubutaka bwiza bwo guhingaho aho iterambere ribugeramiye.

Hon Nyirabagenzi Agnes yagize ati “Hari ikibazo cy’ubutaka busatirwa n’inyubako n’ibikorwa bya muntu bukwiye kurirwa kuko ubuna ubutaka bujyanye n’ubuhinzi bukorerwaho ibindi.”

Hon Depite Nkusi Juvenal na we yagarutse kuri iki kibazo avuga ko hambere habayeho kubwira abantu kuva ku butaka bahingaga bakabuhuza, abandi bajya mu midugudu, ariko ngo nyuma ntihabayeho gukora icyari kigambiriwe.

Ahubwo ngo ubutaka bwahise bufatatwa n’abashoramari batangira kubwubakaho no gukora ibindi bikorwa bitari ubuhinzi mu gihe hari hagamijwe kongera umusaruro.

Hon Rose Mukantabana na we avuga ko iki kibazo cy’ubutaka bukwiriye guhingwaho bukorerwaho ibindi bikorwa ari ikibazo, ahanini cyo kutubahiriza igishushanyo mbonera , aho usanga imidugudu y’ikitegererezo n’ibindi bikorwa nk’inganda bishyirwa ku butaka bwiza.

Hari abandi Badepite bagaragaje ko kwihaza mu biribwa by’umwihariko mu musaruro ukomoka ku matungo bikiri kure igihe ibiribwa by’amatungo bihenze cyane, imiti y’inka ikaba ihenze, ku buryo ngo bituma n’amata ahenda bityo kuyanywa ku Munyarwanda bikaba nko kunywa ‘whisky’.

Basaba ko Leta yareba uko ishobora amafaranga mu bworozi kugira ngo ikiguzi k’ibiribwa by’amatungo kigabanuke, kandi ikore ibishoboka mu kuzamura umubare w’intanga ziterwa inka zarinze kuko ngo akenshi intanga ziraterwa ariko ntizifate.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Claver Gatete yavuze ko ikibazo cy’ubutaka bukwiriye guhingwaho bukoreshwa nabi, kizakemuka binyuze mu itegeko barimo biga.

Ati “Ubu twashyizeho itegeko nimwe muzaritora, kugira ngo umuntu uhabwa ubutaka bunini bwo kubakaho ntacyo abikoresha na we azajya abihanirwa, kandi uko uzajya wubaka ujya hejuru uzajya ubihemberwa.”

Mu Rwanda ubutaka buhingwaho bugera kuri Hegitari miliyoni 1,5 ariko buri gihembwe k’ihinga hategurwa ubugera kuri Hegitari miliyoni 1,3 maze ubuhingwaho bukaba Hegitari ibihumbi 800, ubundi ngo buriho ibihingwa bimara igihe kinini.

Hon Mukabalisa Donatile atangiza iyi nama yavuze ko ubuhinzi ari ryo shingiro ry’ubukungu bwose

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Claver Gatete yavuz eko hagiye kujyaho itegeko rizahana abakoresha nabi ubutaka rigahemba abubaka bajya hejuru

Iyi nama nyunguranabitekerezo yarimo Abadepite n’abandi bo muri ONEUN

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

15 Comments

  1. Kagabo

    14/11/2017 at 4:30 pm

    Ikibazo cy’ubuhinzi ni ingorabahizi. Ba nyirubwite bagomba kugishwa inama.Hari Evaluation yakozwe yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe? Ntawe utibeshya,iyo bibaye subira kuri Tableau noir.

    • Alphonse P. Mugisha

      15/11/2017 at 9:23 am

      Ni byo koko. Ikibazo kinini cyo mu Rwanda nta rwego na rumwe rwemera gukora EVALUATION. Uko ibintu byatekerejwe, kirazira kubisuzuma, ngo bibe byasubirwamo, hatekerezwe izindi za options. Ngicyo ikizatwica kikatumara: haba mu Burezi, haba mu buhinzi, haba muri gahunda z’iterambere (economic development), nta na rimwe tujya twemera ngo dukore EVALUATION, bityo habeho gukosora ibyagenze nabi, cyangwa ibitaranogeye abaturage. Ahaa, Nzaba Ndora… None dore tugeze aho dusanga ko nta butaka buhari. Ubu se hari utabibona? Tugakomeza twikirigita ngo “twazamutse ho kangahe kw’ijana”

  2. uk

    14/11/2017 at 4:52 pm

    @ Murakoze kuganira kuri iyi politiki y’ubuhinzi ariko njye mfite ikibazo buriya impuzandengo y’abakene bava kuri 39 bakagera kuri 15% ubu bukene bupimwa gute nugukoresha ubudehe cg nibipimo mpuzamahanga byemewe kuberako niba dushobora kugera kuri 15% mubipimo mpuzamahanga twaba twihuta cyane ariko nuko mubyukuri iyo urebye ubukene hanze y’imigi ubona rwose bumeze neza , mujye mudusobanurira ikitwa ubukene icyo bivuze kugirango twumve iyi mibare, ikindi ku kijyanye no gutura ahahingwa njye mbona aruko abaturage ntaburenganzira busesuye bakigira kubera imiterere y’itegeko ry’ubutaka kandi n’uturere tukaba tubeshwaho nimisoro nabantu badutuye no mumihigo bagahiga amazu n’ibikorwa byerekana umugi kurenza ibindi bityo rero nabo upfa kuza ushaka aho gutura wishoboye ntakindi bareba.Ikindi Minister Gatete avuga ngo uwubaka ajya hejuru bazamuhemba sibyo rwose uwo uzahembwa nubundi numukire wongere ufate imisoro umwongerere ubukire nimubigire policy ahubwo wenda habeho incentives nko kumworohereza mu buryo. Ikibazo cy’ ubutaka buhigwa kandi bwera cyo nikibazo urebye ahantu hose heraga ubu namazu gusa amajyaruguru aha za gicumbi, Rwamagana ariko ukabona iriya za Nygatare ntihera cyane kandi ntanabajyayo guturayo, aha mu mujyi ho ntawe ukivuga ibyo guhinga kuko baraza bati umushoramari arashaka ubu butaka cyangwa Leta iyi ndwara yageze no mutundi turere twumujyi kuburyo ubna rwose mu myka mike hazaba crisis y’ibiribwa ngandurarugo kuko nahaba hera iyo bahatanze akenshi hahabwa umushoramari uhinga ibyayi, nibindi ugasanga nubwo biha amafaranga abaturage ariko guhaha ngo bitunge bikaba ikibazo. Ikindi sinzi niba kuva mu bukene bishingira gusa mubuhinzi kuko gukena bivuze ikintu kinini. Akenshi policy ziba arinziza mu nyandiko ariko iy bigeze aho gushyira politiki mu bikorwa biba ibindi bindi havuka izindi policies nyinshi hakabaho technical problems zituma ibintu bikererwa cyane, nkubu dufashe 2020 documents wabona ko twateye imbere yego ariko ko hari aho twashyizeho target ziri unrealistic kuburyo bimwe no muri 2030 bizaba bitaragendwaho kubera imbogamizi ziva ahantu hatandukanye hanze cyangwa imbere mu gihugu, nugushyiramo agatege kuburyo rwose indirimbo zimenyerewe muri PAC no muzindi nama zihinduka.

    Asante

    • wiseman

      14/11/2017 at 5:00 pm

      Ubutaka bupfushwa ubusa. Nawe se guhinda indabyo mu butaka bwera byazatugeza hehe? ikindi KUBAKA AMAZU yabaye intero ya besnhi kandi ayo mazu yubakwa ahantu hagombye guhingwa …ese ayo mazu azagurwa nabande ko abesnhi bakennye? mu minsi mikeya mu Rwanda,hazaba ikibazo cy’INZARA IKABIJE

  3. byumba wa majangwe

    14/11/2017 at 4:54 pm

    Batangira bavuga,batubwira ibitangaza…..NUKO nyuma byose bigahinduka ubusa. Guhuza ubutaka nabyo nuko bavugaga….ariko se ntiwabonye inzara byaduteje? N’IBI NABYO bishobora kuba nk’ibyambere kuko nta kintu batubwiye mu makosa bakoze. Mbese ISAR yagiye hehe?

  4. inn

    14/11/2017 at 5:56 pm

    Ese iyo mwijuse mwibwira ko guhimba imibare ari ugukemura ibibazo by’inzara rubanda ifite???!!!!!
    Mwagabiwe ibikingi n’ingoma ntaabushobozi mubifitiye none musigaye mukora akazi uko mubyumva, mwihimbahimbira imibare ipfuye, mwarangiza mukambara neza ngo muvuye kukazi, ukwezi kwashira mukayora.

    Courage

  5. INAMA NZIZA

    14/11/2017 at 5:58 pm

    Igihugu cyacu RWANDA,nta bukungu kamere dufite kandi ntidutuye hafi y’inyanja. NINGOMBWA Rwose ko twita ku BUHINZI N’UBWOROZI cyane ko hafi 82% bose batunzwe n’ubwo buhinzi bworozi. DUHINGE NEZA dusarure maze dusagurire amasoko. ISRAEL ni ubutayu ARIKO isarura byinshi ikanohereza mu mahanga. BITYO twite ku butaka bwacu;twirinde kwirwa twubaka ibyo bizu byisnhi kuko bishobora kuzabura ababigura. UBUHINZI/UBWOROZI bibereye u RWANDA.

    • Kagara

      14/11/2017 at 8:43 pm

      Oya nawe kandi dufite Coltan ihagije tukaba tugiye no gushyiraho uruganda ruyitunganya hamwe na zahabu yacu? Ibyo kuvugaga ngo abandi imana yabahaye peteroli ibaha zahabu ndetse na diama ntabwo bigikora.Bari injiji bataramenya kujya kuyishaka iyo iri.

      • Alphonse P. Mugisha

        15/11/2017 at 9:27 am

        Hahahahah

  6. Tate

    14/11/2017 at 10:01 pm

    Kwizeza ibitangaza nimibare ni mubivane aha basi mugabanye inzara ariho ubu. Izo mpindukase mugihe zitegerejwe ubwo harahwera bangahe mwe mwirira petit dejeuner na pause cafes zo mumanama.

  7. Kazitunga

    15/11/2017 at 1:47 pm

    Iyaba kuvuga gusa byakizaga u Rwanda ruba ari igihugu cya mbere ku isi mu bukungu.

  8. Florence

    15/11/2017 at 3:25 pm

    Ibishanga utubande usanga byarabaye urufunzo kandi ariho haboneka amazi yo kuhira imyaka mugihe cyizuba abayobozi ni babihe abiyemeje umwuga wubuhinzi bahugurwe ikindi higwe uburyo twafata amazi yimigezi nka nyabarongo akoreshwe mukuhira imyaka mugihe cyizuba

  9. kalimu

    15/11/2017 at 7:23 pm

    police ya leta ku butaka ni nziza,ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo na evalution irimo gutekinika imibare nicyo kibazo.ibikorwa biruta amagambo,kandi imvugo ijye iba ingiro. murakoze

  10. ari

    23/11/2017 at 12:19 pm

    uyu Muyobozi wa Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi rwose pe ntaratwemeza politique y’ubuhinzi iracyari hasi jyembona ubutaka dufite bukoreshejwe neza kuburyo bwagihanga bwadutunga twese tugasagurira n’amasoko abaturage bakabona n’akazi muriyo mirima ariko ntagikorwa.

    Ikindi ikibazo cy’ubworozi ntibwitaweho kuburyo bugaragara bavuga ko nta misoro itangwa kubikorwa by’ubworozi ariko sikobiri kuko itangirwa mukugura ibiryo by’amatungo nimiti yayo bigatuma abitabira ubwo bworozi baba bacye cyane

  11. ari

    23/11/2017 at 12:23 pm

    hashakwe uburyo hagabanywa igiciro cyibiryo by’amatungo ndetse ni miti yazo ububworozi buzatera imbere horore benshi n’inganda zikora ibikomoka ku matungo ziyongere n’imisoro iboneke.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock