U Rwanda rurashaka ukuri ku bihanga 986 by’Abanyarwanda Ubudage bumaranye imyaka 110 – UMUSEKE

U Rwanda rurashaka ukuri ku bihanga 986 by’Abanyarwanda Ubudage bumaranye imyaka 110

Mu mpera z’iki cyumweru, ubwo Ubudage bwatangazaga ko bwatangije ubushakashatsi buzamara imyaka ibiri ku bihanga 1 000 bakuye mu Rwanda, Tanzania n’u Burundi. Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage avuga ko u Rwanda rukeneye ukuri kuri ibi bihanga.

Ibihanga byiganjemo iby'abanyarwanda Ubudage bumaranye imyaka 110.

Ibihanga byiganjemo iby’abanyarwanda Ubudage bumaranye imyaka 110.

Ubu bushakashatsi bugamije kugaragaza aho biriya bihanga byajyanywe Iburayi ituruka, nubwo bivugwa ko imyinshi yakuwe mu Rwanda kugira ngo yifashishwe mu bushakashatsi ku bwoko cyangwa uruhu “racial scientific research”. Kugeza ubu kuri iriya mibiri hasigaye ibihanga gusa.

Ubu bushakashatsi bwafashwe nk’intambwe ikomeye mu muhate wo kumenya aho biriya bihanga bikomoka, ku buryo umunsi umwe byazasubizwa mu bihugu byaturutsemo.

Hermann Parzinger, umuyobozi w’umuryango “Prussian Cultural Heritage Foundation” uyoboye uyu mushinga w’ubushakashatsi yavuze ko ubu bari kureba ibijyanye na biriya bihanga byose.

Ati “Hanyuma, tuzafatira hamwe umwanzuro n’ibihugu bikomokamo uburyo bukwiye (bwo gukemura iki kibazo).”

Biriya bihanga byajyanywe mu Budage mu myaka 110 ishize bishyiriwe umushakashatsi Felix von Luschan warimo ukora ubushakashatsi ku iterambere ry’ikiremwa muntu. Kuko nyuma Ubudage bwahise bujya mu ntambara z’isi ebyiri, biriya bihanga byaje kubikwa kure.

Mu 2011, umuryango “Prussian Cultural Heritage Foundation” ucunga inzu ndangamurage, amasomero, ububiko, n’ibigo by’ubushakashatsi by’umujyi wa Berlin waje kwegurirwa no gucunga biriya bihanga.

Bernhard Heeb, uyoboye ubu bushakashatsi avuga ko biriya bihanga “byari bimeze nabi” ubwo umuryango wabo wabihabwaga, hashira imyaka babisukura, babisubiranya no kubitunganya.

Inyandiko hafi ya zose zivuga kuri ibi bihanga zaratakaye, amakuru make abashakashatsi bagendeyeho yari ibyanditse ku magufa.

Nk’uko bigaragara ku magufa, biriya bihanga byaturutse mu bihugu byakolonizwaha n’Ubudage byo muri Africa y’Iburasirazuba, 986 byaturutse mu Rwanda, 41 biva muri Tanzania, 4 biva mu Burundi, naho ibindi 54 byanditseho Africa y’Iburasirazuba.

Heeb ati “Ibyo tugiye gukora ni ugushyiraho ubufatanye na bagenzi bacu bo muri Tanzania, Rwanda, Burundi kugira ngo dushakire hamwe inkomoko ya biriya bihanga.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage Igor Cesar yabwiye The Guardian dukesha iyi nkuru ko u Rwanda rutari ruzi ibya biriya bihanga kugera mu 2016.

Ati “Imyaka irenga 100 irashize nta makuru na make dufite kuri ibi. Umuntu iyo yumvise ibihanga 1 000 ikibazo cya mbere yibaza ni : Bishoboka bite? Ni gute umuntu umwe yabonye ibihanga 1 000?”

Abajijwe niba u Rwanda ruzasaba ko rwohererezwa ibihanga by’Abanyarwanda, Amb. Igor Cesar yavuze ko haba hakiri kare (kubyemeza cyangwa kubihakana).

Ati “Ibihanga biri hano, ntaho bigiye kujya. Byategereje imyaka 100. Ubu ikituraje ishinga ni ukumenya amateka yihishe inyuma y’ibi bihanga. Nituyamenya, nibwo tuzafata umwanzuro ku cyo gukora.”

Mu myaka ya vuba, Ubudage bwasubije Namibia ibihanga 20 bwari bwaratwaye mu Budage nyuma y’ubwicanyi bufatwa nka Jenoside Abadage bakoreye abaturage bo mu bwoko bw’aba-Herero.

UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. Mwanainchi

    08/10/2017 at 8:56 pm

    Ntibavuga bavuga (kuva 1994): Ni imibiri si uduhanga.

  2. Ruti

    08/10/2017 at 9:15 pm

    Ntabwo bavuga ibihanga bavuga imibiri.

    • nph

      09/10/2017 at 11:13 am

      Cyereka iyo bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi 1994, mu rwego rwo kubaha icyuhahiro bambuwe n’inkozi z’ibibi!!

  3. gakire

    09/10/2017 at 8:44 am

    Ariko kuki mwigira basyori koko niryali igufa ryahindutse inyama agahanga nagahanga umubili numubili

  4. Kagabo

    09/10/2017 at 2:55 pm

    Ibyo bihanga babirekere abashoboye kubibika kuko abadashobora kubika impapuro ntibashobora kubika ibihanga bimaze imyaka igera kuri 110. Ariko se ko ari byinshi byahageze gute? Ni igitangaza kubona byarasimbutse intambara z’isi 2.

    • Kalimi

      09/10/2017 at 6:44 pm

      Nta nubwo ari impapuro batazi kubika gusa namateka yabo ntibayumvikanaho uko ubutegetsi buje bushyiraho ayabwo.Ibyo bihanga iyo muzunga urumvya byayivamo? Nibabirekere iyo byibereyo nubundi iyo abo badage batabivuga ntawari ubizi.

  5. Valens

    10/10/2017 at 3:25 am

    kera bajyaga bavuga ngo habagaho ubucuruzi bw’imitwe y’abantu aho bakoreshaga terme yo guca amashu, ndakeka ariho ibyo bihanga byaturutse. kuko ndibuka narakuze batubuza kugenda bwije ngo bataduca amashu, na Papa yigeze kumbwira ko yigeze gutaha bwije agasanga ahantu abantu bateze, bamufata bagashaka kumuca umutwe ariko ngo kuko yari yanyoye inzoga ziri kumuhumuraho, baramusiganira bemeza ko bamureka akigendera ngo kubera ko batatwara umutwe w’umuntu wasinze. ndumva abo badage aribo bari bihishe inyuma muri iyo business yo guca imitwe y’abantu no kuyicuruza. abayobozi bacu bazabikurikirane bamenye ukuri kwabyo. murakoze.

    • Rukeratabaro John

      10/10/2017 at 7:40 am

      @Valens, ibyo bintu byo guca amashu nanjye narabyumvise ndumva iyo nkubiri yariho muri za 1985 rimwe na rimwe ugasanga bafashe umuturage ari kubunza igihanga bamufataga kuberako cyabaga cyatangiye kumuboreraho yabuze aho akigulisha ngo bajyaga kubirobesha ingona muri océan indien.Ubujiji buragwira koko.Ariko gushyiramo abadage simbyemera kuko bavugako biriya bihanga bimaze imyaka irenga 100 mu budage.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock