U Rwanda rwageze aho n’Imana irutinya, itangira kurugendera kure – Kagame – UMUSEKE

U Rwanda rwageze aho n’Imana irutinya, itangira kurugendera kure – Kagame

Kuri iki cyumweru mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu no gushima Imana kuko yarinze igihugu n’abanyarwanda mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yatumye rugera aho Imana yasaga n’itarurimo.

Perezida Paul Kagame fatanije n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu muri iri sengesho.

Perezida Paul Kagame yifatanije n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu muri iri sengesho.

Muri iri sengesho Perezida Kagame yashimiye abayobozi batandukanye barimo n’abanyamadini bakomeje gutegura iri sengesho.

Perezida Paul Kagame yashimiye abagize uruhare bose mu matora akagenda neza uko Abanyarwanda babyifuzaga.

Paul Kagame yongeye kuvuga ko abato bakwiye kubona umwanya, bagafata iya mbere, bakayobora, ndetse bagakorera igihugu.

Yagize ati “Ndasaba abato, urubyiruko ko kugira ngo bagere kuri ubwo buyobozi bagomba kubikorera. Ubumenyi bwo mu mashuri mu bukoreshe.”

Perezida Paul Kagame yasubiye ku mateka ya kera bakimara kubohora igihugu avuga ko hari umwana w’umukobwa wari mu bari barokotse Jenoside bahaye kuvuga umuvugo maze uwo mwana mu gusohoza umuvugo we arabaza ngo “ko babwiwe ko Imana yirirwaga ahandi igataha i Rwanda, ese Mana muri ayo majoro wari waraye he? Twagushatse turagutabaza turakubura…”

Perezida Kagame yavuze ko umuvugo w’uwo mwana w’umukobwa icyo uvuze ari uko “amateka yacu, y’u Rwanda yagiye ahindura u Rwanda igihugu kitararwamo ndetse kitararwamo n’Imana kandi Imana ariho yararaga.”

Ati “Ndibuka kera tukiri abana aho twabaga iyo hose, ababyeyi batubwira amakuru y’u Rwanda, najyaga numva batubwira ngo mu Rwanda habagamo abantu bitwaga abasasamigozi, abana bato ibyo ntabwo babizi ariko abakuru barabizi.”

Perezida Paul Kagame ageza ijambo kubitabiriye iri sengesho.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo kubitabiriye iri sengesho.

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwageze aho “ruba urusasamigozi, n’Imana yararutinye, itangira kurugendera kure, niyo mpamvu muri kiriya gihe bayishatse, ikarara ahandi, bakayibura.”

Aha Kagame aygize ati “Icyo gihe abanyarwanda bagize u Rwanda igihugu kitararwamo, ubuyobozi bubi, politiki mbi ikagenda ihinduka igihugu kitararwamo, n’Imana ikayitinya, n’Imana irabibona, ibona abayo, bahindutse, u Rwanda rubaye urwo kutararwamo.”

Perezida ngo yahamagaye uriya mwana wavugaga uriya muvugo, amubwira ko igihugu cyabaye igihugu kitararwamo ariko ibyo byahindutse, amwizeza ko bazakigira igihugu kirarwamo.

Kagame ati “Imana yaragarutse isigaye irara i Rwanda, ni nacyo mu byo dukora byose dukwiye gukomeza, u Rwanda tukarugira ururarwa na banyirarwo, ururarwa n’abahisi n’abagenzi, ururarwa n’abashyitsi, icyo gihe urumva ko Imana buri ijoro izajya irara hano.”

Yavuze ku rugendo aherutse kugirira kwa Papa i Vatican muri Gicurasi 2017 akakirwa neza, akaganira neza na Papa Francis. Nyuma ariko ngo yaje gutangwazwa n’ubutumwa bwari bukubiye mu mpano yahawe na Papa.

Perezida Kagame ati “Yari impano nziza cyane, irimo amashusho ansobanurira ko ari inzira iva mu icuraburindi, mu butayu, ijya ahera imyaka, harumbutse, ahari ibyiza mbese. (Paapa) Arongera arambwira ngo icyo abimpereye ni uko azi ko ari rwo rugendo igihugu cyacu kirimo.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko urugendo rugana aheza no kurinda ibyagezweho rureba abantu bose, baba abakuru cyangwa abato, asaba abanyarwanda kwemera bagatanga ibyo bafite ibyo aribyo byose mu bushobozi buhari kugira ngo bubake igihugu kiza.

Perezida yanashimiye by’umwihariko ko amatora yagenze neza mu bushake n’ubwitabire byo hejuru, ndetse anashimira inshuti z’u Rwanda zaje kwifatanya n’abanyarwanda kugera ku munsi w’irahira rye.

Yagize ati “Iyo bigenze gutyo mujye mwibuka ko tuba dufite akazi katoroshye tugomba gukora, ko kugira ngo tujyane n’urwo rwego, u rwego rw’ibintu byiza, bizima , ni nabyo n’ubundi bikwiriye kuba biranga u Rwanda, cyane cyane kuva aho twacupiye tukajya hasi tukaba ubusa, ubwo twavuye yo tuzamuka, nta handi ho kujya ni hejuru gusa.”

Umuhanzi The Ben nawe yari yitabiriye amasengesho.

Umuhanzi The Ben nawe yari yitabiriye amasengesho.

Eric

Eric wari uyoboye umuhango

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima Patrick Ndimubanzi nawe yari yitabiriye amasengesho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi aganira n’abandi bayobozi bitabiriye amasengesho.

Senior Pastor Lydia Masasu hamwe na Minieitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe.

Senior Pastor Lydia Masasu hamwe na Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe.

Perezida yinjira ahakorewe aya masengesho.

Perezida yinjira ahakorewe aya masengesho kuri Convention Centre

Perezida wa Sena Bernard Makuza nawe yari yayitabiriye.

Perezida wa Sena Hon Bernard Makuza nawe yari yayitabiriye.

Perezida Paul Kagame akurikirana uko iri sengesho rigenda.

Perezida Paul Kagame akurikirana uko iri sengesho rigenda.

Perezida asuhuza abayobozi banyuranye bitabiriye iri sengesho.

Perezida asuhuza abayobozi banyuranye bitabiriye iri sengesho.

Pastor Sandrale

Pastor Sandrale

Pasiteri Rutayisire Antoine uri mubatangije aya masengesho yo gusengera igihugu.

Pasiteri Rutayisire Antoine watangije aya masengesho yo gusengera igihugu.

Mu masengesho yo gushimira Imana.

Mu masengesho yo gushimira Imana.

Min. Kaboneka yayitabiriye.

Min. Kaboneka aganira n’abandi

Minisitiri Amb. Gatete Claver na Min. Musoni James bari kuganira ku ijambo ry'Imana???

Minisitiri Amb. Gatete Claver na Min. Musoni James bari kuganira

Umuhanzi Butera Knowless nawe yari ari muri iri sengesho.

Umuhanzi Butera Knowless nawe yari ari muri iri sengesho.

Hon. Bamporiki Edouard uherutse guhabwa kuyobora Komisiyo y'Itorero ry'igihugu.

Hon. Bamporiki Edouard uherutse guhabwa kuyobora Komisiyo y’Itorero ry’igihugu.

Byari ibyishimo.

Byari ibyishimo.

Abayobozi banyuranye baje gusengera igihugu no gushimira Imana ko ikomeje kukirinda.

Abayobozi banyuranye baje gusengera igihugu no gushimira Imana ko ikomeje kukirinda.

Abitabiriye amasengesho bari benshi.

Abitabiriye amasengesho bari benshi.

Apotre Joshua Masasa, umushumba wa ERC.

Apotre Joshua Masasu, umushumba wa ERC.

Bari gutura amaturo y'ishimwe.

Bari gutura amaturo y’ishimwe.

Bishop. John Rucyahana arasuhuza abantu.

Bishop. John Rucyahana arasuhuza abantu.

Abaririmbyi banyuranye bari baje gufasha abayobozi mu kuramya no guhimbaza Imana.

Abaririmbyi banyuranye bari baje gufasha abayobozi mu kuramya no guhimbaza Imana. Babiri babanza iburyo ni Patient Bizimana na Israel Mbonyi

Barashimira Imana ko ikomeje kubana n'abanyarwanda.

Barashimira Imana ko ikomeje kubana n’abanyarwanda. Uyu ni Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Abayobozi b'amadini nabo bari babyitabiriye.

Abayobozi b’amadini nabo bari babyitabiriye.

Abadepite, n'abandi bayobozi batandukanye bari bitabiriye amasengesho.

Abadepite, n’abandi bayobozi batandukanye bari bitabiriye amasengesho.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye amasengesho.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye amasengesho. Me Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko aganira n’abandi bayobozi

Abahanzi batandukanye baririmbye muri iri sengesho.

Abahanzi batandukanye baririmbye muri iri sengesho.

Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente mu bitarbiriya iri sengesho

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente mu bitarbiriya iri sengesho

Iburyo hicaye Dr Uzziel Ndagijimana Minisitiri ishinzwe Igenamigambi muri MINECOFIN

Iburyo hicaye Dr Uzziel Ndagijimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri MINECOFIN

Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri MINEDUC

Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’Imyuga no guteza imbere Ubumenyingiro muri MINEDUC

Umuyobozi w'Umugi wa Kigali Pascal Nyamurinda muri aya masengesho

Umuyobozi w’Umugi wa Kigali Pascal Nyamurinda muri aya masengesho

Ifoto y'uributso y'abayobozi bakuru bitabiriye aya masengesho n'abayobozi b'amatorero anyuranye.

Ifoto y’uributso y’abayobozi bakuru bitabiriye aya masengesho n’abayobozi b’amatorero anyuranye.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

 

20 Comments

  1. Iyakaremye

    10/09/2017 at 2:28 pm

    Umuntu iyo amaze gutera Imana umugongo cyangwa kuyibamba mu buzima bwe,nibwo atangira kwemeza ko Imana itumva itanabona. Ariko n’uwakwibeshya ko yayirasiye mu Kaniga amaherezo aba azajya kuyiha raporo y’icyo yakoresheje ubuzima, ubwenge n’umutima yamuhaye.

  2. Manawe

    10/09/2017 at 2:53 pm

    Imana igomba gutinya abanyarwanda. Abantu batinyuka kwica miliyoni y’abaremwe mu ishusho ryato, baba bayivuganye inshuro zirenze miliyoni. Aho itwerekera ko twikojeje ubusa, nuko tuyica ikazuka, bityo tukavuka, tukayica ubutitsa, ariko tugapfa igasigara, tukajya no kuba ahandi hatari iruhande rwayo iyo dupfuye tutakiri kumwe nayo. Nguwo umuvumo w’abigira abagenga b’ubuzima n’urupfu, ubundi byagombye kuba mu nshingano z’Imana gusa. Ariko igihe cyose tugihagaze, kwisubiraho biba bishoboka, n’impuhwe zayo zihoraho.

  3. KANYAMANZA Joseph

    10/09/2017 at 4:53 pm

    Nagirango nunganire His Excellency.Nubwo imana yaretse abanyarwanda bakicana muli 1990-1994,ntabwo Imana ari ugutinya Abanyarwanda.Mwibuke GAHINI ajya kwica murumuna we ABEL.Imana yaramubujije aranga,imana iricecekera.Kuva umuntu yaremwa,hashize imyaka 6000,dukurikije Bible Chronology.Guhera kuli GAHINI kugeza uyu munsi,abantu banga KUMVIRA imana.Baricana,biga kurwana,barasambana,barya ruswa,etc…
    Abantu bumvira imana,ni bake cyane.Dore IKIBAZO tugomba kwibaza:ESE IMANA IZAKOMEZA KUTWIHORERA?? Dore igisubizo.Imana ifite GAHUNDA yayo ikoreraho.Yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,kuli uwo munsi,imana izica abantu bose banga kuyumvira,ku buryo kuli uwo munsi,INTUMBI zishwe n’imana zizaba zuzuye isi yose.Ntabwo rero imana yali yahunze u Rwanda hagati ya 1990-1994.Ahubwo yihorera abantu bakicana,bagasambana,bakiba,etc…ariko yashyizeho UMUNSI NTARENGWA izabica bose.
    Nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,hazarokoka abantu bake bumvira imana,bature mu isi izahinduka Paradizo.Mwese mujye mutekereza uwo MUNSI uzaba uteye ubwoba nkuko tubisoma muli Yoweli 2:11.Hanyuma muhinduke,aho kwibera mu byisi gusa (shuguri,politike,etc…).Abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana,bose bazicwa kuli uwo munsi kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bizagenda nko ku gihe cya NOWA,ubwo imana yicaga abantu bose bali batuye isi kubera ko batayumviraga.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga imana (Matayo 24:37-39).

    • Kasese

      11/09/2017 at 9:14 am

      IMANA irababarira, ni Inyembabazi ntiyica@ Kanyamanza we, uzashake John muganire

    • think twice

      11/09/2017 at 9:58 am

      ntago nemeranya nawe nta Mana yica rwose ugatinyuka ngo “kuri uwo munsi imana izica abantu bose banga kuyumvira” !! kandi tuziko ari inyembabazi ikaba nurukundo !

      • KAREKEZI John

        11/09/2017 at 11:49 am

        Ndabona hari abanditse ko imana itajye yica abantu.Kereka niba mutemera ibyo BIBLE ivuga.Ni nde wishe abantu bali batuye SODOMU na GOMORA?Ni nde wishe Millions z’abantu bali batuye isi ku gihe cya NOWA?? Muli Yeremiya 25:33,havuga ko Yehova azica abantu benshi cyane ku Munsi w’Imperuka.Imana yacu yitwa Yehova,iyo ikwinginze ukanga kumva,irakwica kugirango abasigaye bagire amahoro.
        Nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22,hazarokoka gusa ABAKIRANUTSI bature isi izaba Paradizo.Kuki mutemera ibyo Bible ivuga.Ntimugashukwe n’ibyo Pastors na Padiri bababwira ngo imana ntiyica.Babiterwa nuko nabo baba bishakira umugati.
        Bababwiye ko imana izabica kubera kwanga GUHINDUKA,ntabwo mwakongera kubaha ICYACUMI.This is Hypocrisy.

  4. Fils

    10/09/2017 at 4:59 pm

    Imana irakomeye kandi imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. IMANA yo ntijya ipfa. Ntishobora kwicwa. Ahubwo ihora iturengera iteka, no kuba tukiriho ni kubw’ urukundo rwayo ruhebuje.

  5. Uwimana Jeanne

    10/09/2017 at 5:32 pm

    Ntabwo imna yigeze igendera kure u Rwanda kuko abicanaga bose bari abanyarwanda hagati yabo abapfuye mu Rwanda kuva 1990 kugeza na nubu aho bari hose imana ntabwo yabakuyeho amaboko kimwe n’abafunze nabatotezwa haba mu Rwanda cyangwa kwisi hose.Imana nyagasani ibahore iruhande.

  6. Subizo

    10/09/2017 at 9:37 pm

    Ambaaa!

  7. Rwambuka

    11/09/2017 at 8:17 am

    Ntabwo Imana yigeze ihunga u Rwanda nk’uko bamwe babitekereza, Imana yahoze mu Rwanda kandi n’ubu iracyahari, ntaho yigeze ijya rero, ndetse no muri biriya bihe by’amage (bya GENOCIDE) yari mu Rwanda kandi byose yarabirebaga. Kandi icyo gihe hari ikintu gikomeye Imana yakoze abantu bamwe batabona, icyo kintu gikomeye Imana yakoze ni uko yahaye FPR imbaraga n’ubushobozi bwo gufata igihgu. Ntabwo FPR yafashe igihugu ku bwayo gusa, oya ni ku bw’Imana. Icyo cyonyine rero cyakagombye kutubera ikimenyetso ko muri 1994 Imana yari iri mu Rwanda hamwe na twe.

    Twebwe abantu hari igihe twitekerereza ibyacu bijyanye n’ugushaka kwacu, bijyanye n’uruhu rw’umubiri twambaye, nyamara Imana yo ifite uko iteye n’uko ikora. Kandi ibyo ikora byose, biyihesha icyubahiro, kandi byubahisha na muntu n’ubwo muntu we yaba atabizi.

  8. KAREKEZI John

    11/09/2017 at 10:28 am

    Ndasubiza uwitwa Rwambuka.Ntabwo imana ikunda abantu barwana.Wivuga ngo niyo yahaye FPR imbaraga zo gufata igihugu.Wibuke ko na Habyarimana afata igihugu,amadini yose yavuze ko ari imana imuhaye ubutegetsi.Intambara zibera mu isi,ni SATANI izitera,ntabwo ari imana.Ku munsi w’imperuka,imana izica abantu bose barwana.Bisome muli Matayo 26:52 na Yesaya 34:2.Ntimukavange ibintu.Ntabwo imana yivanga muli Politike,ahubwo ibuza abakristu nyakuri kwivanga mu byisi (Yohana 17:16).Umukristu nyawe,ntashobora gufata imbunda ngo ajye kurwana.Umukristu nyawe,bivuga umuntu wigana YESU n’Abigishwa be.Ntabwo YESU cyangwa Abigishwa be bali gufata Kalashnikov ngo bajye kwica abantu ku rugamba.Hali abavuga ngo ese igihugu gitewe?YESU yashubije icyo kibazo.Yasize abwiye Abakristu ati nimubona Yerusalemu itewe n’abanzi,mwebwe ntimuzarwane,ahubwo muzahungire mu misozi (Luka 21:20,21).Niko byaje kugenda.Ubwo abasirikare b’Abaroma bateraga YERUSALEMU mu mwaka wa 70,bayobowe na General TITUS,Abakristu banze kurwana,ahubwo bahungiye mu misozi y’ahantu hitwaga PELLA,ubu ni mu gihugu cya JORDAN.Muli 1990-1994,ubwo FPR yarwanaga na Habyarimana,hali IDINI imwe gusa yanze kurwanira igihugu,kandi yanga no gukora Genocide.Niba utayizi,uzabaze.
    Kuba umukristu biraruhije cyane nkuko YESU yasize avuze (Matayo 7:13,14).Abiyita Abakristu,ni Billions 2.Ariko abakristu nyabo,ni bake cyane kuko biruhije.

    • Rwema

      11/09/2017 at 2:11 pm

      @Karekezi John we, ntabwo HABYARIMANA yigeze afata igihugu kuko atageze ku butegetsi afashe imbunda. Nta ntambara yabaye. Yabugezeho akoze icyo bita “Coup d’Etat sans effusion de sang”. FPR yo yashoje urugamba Imana ibagenda imbere bafata igihugu n’ubutegetsi.

      • RWAMGOMBWA James

        11/09/2017 at 4:36 pm

        Wowe witwa RWEMA,ntabwo wumvise neza KAREKEZI.Umuntu wese ufashe ubutegetsi,abanyamadini bavuga ko ari imana ibumuhaye.Yaba Kayibanda,Habyarimana cyangwa Kagame,amadini yigishije ko ari imana yabahaye ubutegetsi!!URUGERO,president KAYIBANDA amaze gufata ubutegetsi yishe Abatutsi,aba Diventists bahimbye indirimbo ivuga ngo ‘Imana yatumye Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu”.Ntabwo ari byo.Ntimukavuge ngo imana ijya imbere y’abantu barwana.Menya ko SATANI ariwe uyobora iyi si nkuko YESU yabivuze muli Yohana 12:31.SATANI niwe uyobora intambara zo mu isi,ntabwo ari imana nkuko wowe n’abanyamadini muvuga.

        • Kayinamura Pierre

          11/09/2017 at 5:49 pm

          Hari ibintu bimwe na bimwe abanyarwanda biyibagize cyangwa banyura iruhande bajijisha. Ninde utaziko ko ubutegetsi bwa Kayibanda yabubayemo muntambara kuva yajyaho kugeza muri 1966 Arwana n’abiyitaga inyenzi? Abatazi igihugu kiri mu ntambara uko kimera babibonye na none ejobundi kuva 1990 kugera 1994.Aha nanone umuntu ukibwirako izina inyenzi ryahimbwe na leta ya Kayibanda namukangulira kongera kujya mu bitabo agasoma neza.Igihugu cyacu nta ntambwe kizatera mugihe amateka agorekwa nkana.

  9. uwamwezi belina

    11/09/2017 at 10:28 am

    Iyo ubona umuntu agiye gukora génocide Imana”ikicecekera” nk’uko bamwe murimo kubivuga sinemeranya namwe kuko uba uyigize umufatanyacyaha!!Kuko mu bushobazi n’impuhwe bwayo bitagira ingano yari gufata abateguraga génocide n’abayishyiraga mu bikorwa bose ikababuza; bakwanga mu bushobozi bwayo igakora ikindi gituma batagera ku mugambi wabo mubisha waduteye agahinda na n’ubu intimba ikaba ikiri yose!Izi comments zanyu mwaba muzibwira abayitabazaga icyo gihe (1994)? cg n’ibyo mupfa kwivugira mutari munahari? mwageraho mugatandukira mukagera aho n’Imana muyigira complice w’abagenocidaire!!

  10. Batezinka

    11/09/2017 at 12:40 pm

    Muri 1994 Imana ntaho yari yagiye, yari ihari kandi niyo izi impamvu biriya byose byabaye. Ibiba kuri iyi si byose, byaba bibi, byaba byiza, Imana iba ibireba kandi irareka bigakorwa kuko iba izi impamvu zabyo. Igihe Muntu yivuruguse mu cyaha Imana iba imureba. Uretse na biriya bya GENOCIDE, n’ubundi bwicanyi bwose bwabaye muri iyi isi mbere ya 1994 ndetse n’ubuhabera muri iki gihe, byose Imana iba ibireba.

    Nitureke rero gufata Imana nk’aho akantu kose kabaye kuri iyi isi ihita yigaragaza, oyaa, oyaa rwose ntabwo ari uko Imana ikora. Uko abantu dutekereza siko yo itekereza.

    Muri uru Rwanda rwacu, kuva rwaremwa nta gihe hatabaye abanyabyaha, kandi n’ubu barahari. Imana igihe cyo kubahana nikigera izabahana. Kandi buri wese azabazwa ibyo yakoze. Ikizatangaza bamwe wenda ni uko Imana izabereka ko yo itabeshwya, ko yo ireba mu mitima y’abantu. Umuntu ashobora kwigira intama ku ruhu kandi mu mutima we uri ikirura, wenda bagenzi be ntibabibone ariko Imana yo iba ibibona.

  11. Justice

    11/09/2017 at 3:25 pm

    Reka naubize john iyo ikubujije guhohotera abanyantegenke iyo wanze kumva ugakomeza kwica abantu izahagurutsa abakurusha imbaraga bagukome imbere,uko Niko imana yahagurukije inkotanyi zirokora izindi miriyoni

  12. Kay

    11/09/2017 at 8:07 pm

    Nanjye ngusubize Karekezi niba ibi byose biba biga,orwa na Satani nkuko ubivuze noneho ubwo imbaraga z’Imana urazipinze niba rero satani yigarura byose ubwo tuvuge ko Imana irihe??? Ikindi ni genocide yakorewe abatutsi mwe murimo gupfobya mwivugisha utu ntu undi nawe ati abantu baricanye oya no non abantu bishe abandi ntitukabitinye abahutu bishe abatutsi .ikindi usibye amaranga mutima yacu no kemera ushobora gute gusobanura ikintu gifite ingufu ziruta byose cyemerako imbaga yabantu irimbuka si genocide guca yakorwe abatutsi reba ibiza bibaho imyuzure intambara hirya nohino hanyuma se niba ari sekibi kuki adahagarikwa muri make isi ni juru harimo opposition ikirusha ikind agatege gifate birababaje mbona turi confused

    • MAHORO

      12/09/2017 at 12:37 pm

      Bavandimwe imvugo nk izi ngo abahutu bishe abatutsi mushatse mwazireka ntaho bizageza u Rwanda twifuza kuzaraga abadukomokaho.genocide yarabaye ku manywa y ihangu nanjye umuryango wanjye warashize.interahamwe nizo zishe abatutsi ntabwo abahutu bose bakoze genocide kuko hari abahutu bishwe muri genocide kandi bishwe n interahamwe.harimo abemeraga guhisha abatutsi abizi neza ko ari urupfu nawe rumutegereje.naho kuvuga ngo Imana yahunze u RWANDA jyewe numva yaraduhaye guhitamo ikibi n ikiza kuko n abisraheli hari igihe cyageraga bagahura n ibyago bikomeye iyo babaga bafite abami babi batubahaga Uhoraho.ubutegetsi bwose iyo bubaye bubi buzanira igihugu akaga.

  13. Peter Mbonyi

    15/09/2017 at 1:15 am

    Ndagaya umuntu wahaye umutwe iyi nkuru. Ntago Imana itinya urwanda, ahuko u Rwanda rukwiye gutinya Imana!!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock