U Rwanda rwageze kuri byinshi mu kurwanya SIDA– Amb. Erica wa US – UMUSEKE

U Rwanda rwageze kuri byinshi mu kurwanya SIDA– Amb. Erica wa US

*Yasabye abaheruka gukora imibonano mpuzabitsina mu mezi 12 ashize kwipimisha,
*USA izakomeza gufasha u Rwanda mu ngamba zo gukumira ubwandu bwa HIV/AIDS

Uyu munsi, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za America mu Rwanda Erica Barks-Ruggles yavuze ku nkunga igihugu cye gitera u Rwanda mu guhangana na SIDA, asaba abantu kwipimisha, gukoresha agakingirizo no gufasha abandi kumenya uko bakwirinda kwandura Virusi izahaza umubiri (HIV).

Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles avuga ku nkunga y’igihugu cye mu kurwanya SIDA

Amb. Erica Barks-Ruggles yavuze ko binyuze muri gahunda ya Perezidansi ya America igamije kurwanya SIDA, U.S President’s Emergency Plan for AIDS Relief (PEPFAR), U Rwanda rwabonye miliyari y’amadolari mu myaka 12 ishize, muri miliyari zisaga 70 America yatanze mu bihugu binyuranye.

Ati “Ayo ari amafaranga menshi cyane igihugu kimwe cyahaye ikindi binyuze mu gutera inkunga ibijyanye n’ubuzima, mu mateka y’Isi.”

Yavuze ko gahunda ya PEPFAR ifasha u Rwanda mu gukiza ubuzima bw’abantu ibihumbi 94 barimo abana 1800 bahabwa imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, iyo mibare ngo ikaba ihagarariye 52% by’Abanyarwanda bafata imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Yavuze ko America yiyemeje ko abo bantu bafata iyo miti bazakomeza kuyihabwa.

Ku bufatanye n’inzego z’u Rwanda, America ngo yiyemeje guhangana no gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, ibyo ngo bizagerwaho binyuze mu bukangurambaga bw’igihe kirekire.

Muri urwo rwego rw’ubukangurambaga, tariki ya 18 Ugushyingo 2017, kuri Stade ya Kigali (Regional) i Nyamirambo hazabera igikorwa cyo gupima ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku buntu ababyifuza, kizakorwa ku bufatanye na Global Livingston Institute n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, igikorwa Ambasaderi wa America akangurira buri wese kuzakitabira.

Ati “Ubu ni bumwe mu bukangurambaga buzakorwa hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe ya Tour du Rwanda, tugakorana n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare kugira ngo tugere ku bakiri bato.”

Icyo gikorwa kigamije kwigisha, gutanga inama no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kizakorwa umunsi wose, hanatangwa udukingirizo ku buntu.

Ambasaderi Erica Barks-Ruggles yavuze ko nubwo nta rukingo rwa SIDA ruhari, America ifite umugambi wo gufasha u Rwanda na bimwe mu bihugu bya Africa gukomeza gukumira ubwandu bushya binyuze mu ngamba nshya za PEPFAR zizageza mu 2020.

Yavuze ko gahunda yashyizweho muri Nyakanga 2016 y’uko umuntu wese basanzemo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA azajya ahabwa imiti kare akayifata buri kwezi u Rwanda rwayitwayemo neza, aho ifasha abantu kongera gusubirana ubuzima bwiza.

U Rwanda ngo noneho rwinjiye muri gahunda yo kugera ku ntego za UNAIDS igamije kugeza kuri 90% by’abantu kuba bipimishije, kandi abo 90% by’abasanzwemo ubwandu bwa HIV bakaba bari ku miti, ndetse abo 90% bakaba bafite abasirikare b’umubiri bahagajije, ku buryo ntakibazo cy’ubuzima bafite.

Ati “Ibyo nituba twabigezeho mu 2020 tuzaba twabashije gukumira no kugenzura icyorezo cya SIDA.”

Amb Erica Barks-Ruggles yagiriye inama abantu baheruka gukora imibona mpuzabitsina mu mezi 12 ashize kwihutira kwipimisha bakareba ko nta bwandu bw’agakoko gatera SIDA bafite, kandi abantu bakigisha abandi uko bakwirinda kwandura ndetse abakundana bakora imibonano mpuzabitsina bagasaba abo bagiye kuyikorana gukoresha agakingirizo.

Isi izizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA uba tariki ya 1 Ukuboza buri mwaka, ku nsanganyamatsiko igira iti ““Increasing Impact through Transparency, Accountability and Partnerships” (bivuze tugenekereje “Kongera ibikorwa binyuze mu mucyo, kubazwa inshingano kandi mu bufatanye”).

Mu Rwanda nibura buri mwaka abandura SIDA bagera kuri 0,27%.

Abagore bagera kuri 33% n’abagabo ni 31% mu bafite imyaka hagati ya 15 na 45, ntabwo bafite ubumenyi bukomatanyije mu gukumira no kwirinda gukwirakwiza agakoko gatera SIDA.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

10 Comments

  1. Kalisa

    13/11/2017 at 4:58 pm

    Funny. Izo Games zabanyamerica kabisa. Nonesd SIDA sibo bayikoze muri lab zabo. Abubwo wenda muri 2030 bazaba bageze aho babasha gucontrolla ubwiyongere bwabaturage bo mubihugu bikenye.

  2. SIDA yavuye hehe?

    13/11/2017 at 5:16 pm

    SIDA yavuye hehe? yaje ite? USA yafashe umwijima wa monkey,ibikamo inking NUKO irangije izo nkiko izitera abirabura b’abakene mu rwego rwo kureba uko VIRUS izabica. NUKO nyuma iyo VIRUS ihita ikwirakwira isi yose. Gahunda USA yari ifite ngo kwali ukugabanya umuvuduko mu bwiyongere bw’abatuye isi cyane cyane ariko ABIRABURA b’ABACHINYWA……birababaje cyaneeee!!!

  3. Mazina Epa

    13/11/2017 at 7:05 pm

    Amerika ifasha cyane ibihugu byacu mu kurwanya SIDA.Itanga ibifaranga byinshi cyane kandi igaha akazi abanyarwanda benshi.Cyokora ntabwo Amerika yakuraho indwara ku isi.
    UMUTI rukumbi b’ibibazo byo mu isi,ni UBWAMI bw’imana gusa dutegereje.Niyo mpamvu YESU yadusabye gusenga dusaba imana ngo “Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come).
    Ubwo bwami cyangwa ubutegetsi nibuza,buzabanza bumenagure ubutegetsi bwose bwo mu isi,hanyuma imana ishyireho ubutegetsi bwayo.Bisome muli Daniel 2:44.Noneho ubutegetsi bw’isi yose buhabwe YESU (Ibyahishuwe 11:15).Ibibazo byose biveho:Ubukene,indwara,ubusumbane,kwikubira,akarengane,intambara,ubusaza,urupfu,etc…
    Kugirango tuzabe mu bwami bw’imana,nuko dushaka ubwo bwami nkuko YESU yabidusabye muli Matayo 6:33.Aho kwibera mu byisi gusa.Abanga kumva bakishakira ibyisi gusa,ntabwo bazaba muli ubwo bwami,kuko imana ibafata nk’abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4.Niba ushaka ubuzima bw’iteka muli Paradizo,shaka ubwami bw’imana. Soma Abagalatiya 6:8 wumve igitegereje abibera mu byis gusa.Ntabwo bazazuka.

    • Kagwandi@gmail.com

      13/11/2017 at 9:44 pm

      Jya kubwiriza munsengero hano turi kuvuga ubuzima bwa buri munsi.Iyo sida icyo tubona nuko kugirango wivuze ufata imiti ikorwa nabo bari kukubwira ko bagufasha kuyivura.

      • Gatera Joseph

        14/11/2017 at 11:29 am

        Niko se Kagwandi we,ntabwo ubona ko Mazina aba atwereka uburyo twabona ubuzima bw’iteka?Niba wowe udashaka kumva ijambo ry’imana,ubwo uri mu bantu bazapfa ntibazuke ku munsi w’imperuka.

  4. Akumiro

    14/11/2017 at 9:58 am

    Nibyo hakozwe byinshi byiza. Ariko aba mbere babyungukiyemo, ni abakozi b’imishinga n’imiryango yo kurwanya SIDA bahembwaga imishahara y’umurengera, harimo n’abanyamerika babikoragamo. Iyo ariya mafranga akoreshwa neza, nibura icya kabiri cy’abishwe na SIDA kuva aho President Bush atangirije gahunda yo kurwanya SIDA muri Afrika baba bakiriho.

  5. Alphonse P. Mugisha

    14/11/2017 at 10:28 am

    Ariko buriya Ambasaderi ni iki yashakaga kutubwira? Ni iki cyatumye ahamagara abanyamakuru? Buriya nta yindi message yashakaga guhitisha mukaba mutayitubwiye (cyangwa se ikaba itarumvikanye)?

  6. Panafrican movement

    14/11/2017 at 10:35 am

    Ariko kubona abanyafrica batarabona akeza ku mwera ni kibazo gikomeye ubwo abayobozi bacu nabo aho bicaye bihaye ka divayi ngo abera barimo kubashima bataziko avuga ibyo yamara kugera kuri office ye akigamba ko avuye kuryarya aba negros bi bihwinini, ikibazo nuko tutibuka ko abadukoronije nubu batatwifuriza ibyiza buri gihe baba bashaka ko Africa ikomeza kuba hasi mu bukene bagakora propagande banyuze mu binyamakuru byabo ndetse ni byacu bigaterura inkuru zisebya africa zikazamamaza nkaho twe nta mitwe tugira kuburyo tutakwandika africa mu nsura nziza, muzarebe iyo habaye icyorezo cyangwa aba terroriste bakica abantu muri Africa iyo nkuru irihuta cyane, nyamara iyo hari umunyafrica wakoze ikintu kuzima sha ntanubimenya
    Ngiyo africa yabirabura bagikoronijwe, ngibyo ibinyamakuru bitamenya gutandukanya inkuru zisebya africa niziyitaka

  7. Josiane

    14/11/2017 at 11:06 am

    Ambasaderi ariho arakora ibyagombye gukorwa na MINISANTE mbere na mbere.

  8. Roger

    14/11/2017 at 12:22 pm

    Numvise hari aho bavuga ngo intego mu Rwanda ni uko muri 2020 umubare w’abandura agakoko gatera SIDA uzaba wageze kuri zero: ibyo ntabwo bizashoboka kuko intera y’ubusambanyi ubona irushaho kugenda yiyongera, cyane cyane ndetse ko hari n’abanyamahanga basigaye baza mu Rwanda bazanwe n’iraha ry’ubusambanyi, ngo bakaba barabwiwe ko abakobwa b’abanyarwandakazi ari ba “kararyoshye/na kararyoshya”

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock