UAP ngo mu bwishingizi imbogamizi irimo ni abatubahiriza amategeko – UMUSEKE

UAP ngo mu bwishingizi imbogamizi irimo ni abatubahiriza amategeko

Mu muhango wo guhemba abahuza abakeneye ubwishingizi n’ibigo by’ubwishingizibazwi nka (aba- Brokers)  bakorana n’ikigo cy’ubwishingizi UAP bakoze neza mu mwaka ushize, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri UAP yavuze ko bagihura n’imbogamizi z’uko abo bahanganye ku isoko mu gushaka abakiliya bagabanya ibiciro mu buryo butubahirije amategeko.

ALLIANCE INSURANCE COMPANY ni yo yabaye iya mbere mu zahembwe na AUP

Mu ijoro ryo ku wa kane nibwo abafatanyabikorwa ba UAP bazwi nk’aba – Brokers  bakora akazi ko guhuza  abakeneye ubwishingizi n’ibigo bibutanga bashimiwe.

UAP ivuga ko ari umuhango uba buri mwaka guhera mu 2015 aho iyi sosiyete igira umwanya wo gushimira aba babafashije mu bucuruzi bwabo.

Annie Nibishaka ushinzwe ubucuruzi muri UAP yavuze ko bashimiye aba – Brokers kuko babafashije kwinjiza asaga miliyari 2,5 Rwf angana  na 40% z’amafaranga iki kigo cyinjije.

Ati: “Aho tuba tugeze, amafaranga tuba twarakoreye tuba tugomba gushimira ababidufashijemo. Uyu mwaka mu mafaranga yose twacuruje aba – Brokers bagize uruhare rwa miliyari 2,5 zingana na 40%. Kuko yose hamwe twinjije miliyari 6 Rwf.”

Kuri iyi nshuro bahembye aba Brokers  babaye aba mbere kuzamura ubucuruzi bw’iyi sosiyete hakaba hatanzwe ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 15 Rwf.

Abahawe ibihembo bashimiye UAP n’abafatanyabikorwa bayo bose, ariko ngo igikomeye ni uko iha serivise nziza abakiliya bayo baba bazanwe n’aba – Brokers.

Annie Nibishaka yavuze ko ubu bahura n’imbogamizi imwe muri aka kazi aho ubu kubera ubwinshi bw’amasosiyete akora aka kazi ngo bituma hari abica amategeko bagashyiraho ibiciro bitubahirije amategeko mu rwego rwo kureshya abakiliya.

Yagize ati: “Imbogamizi nini ihari muri ibi bintu by’ubwishingizi ni ugukoresha ibiciro byo hasi (undercutting), kubera ko twabaye benshi muri ibi bintu by’ubwishingizi mu Rwanda turwanira abakiliya bacye bigatuma havaho ubunyamwuga (professionalism) hakaba abashaka guca amafaranga macye cyane kandi nyuma ntacyo yatumarira. Bidushyira mu gihombo nka sosiyete y’ubwishingizi.”

Avuga ko iyo mbogamizi ituma ukora yubahirije amategeko ahomba bikaba ngombwa ko na we yakwirengagiza amategeko n’amabwiriza kugira ngo adatakaza abakiliya.

Gusa ngo hari icyizere ko Banki Nkuru y’igihugu, BNR yo itanga amabwiriza y’ikoreshwa ry’amafaranga n’ibiciro, ko izabikoraho igashyiraho ingamba zo guhangana n’icyo kibazo.

Annie Nibishaka ushinzwe ubucuruzi muri UAP avuga ko bazirikana ababa barabafashije mu bucuruzi

ABA- BROKERS bitwaye neza bahembwe

Aba- Brokers babaye abambere batatu bicaye imbere

Callxte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock