Ubu noneho Kibeho niyo igiye guhindura Nyaruguru – UMUSEKE

Ubu noneho Kibeho niyo igiye guhindura Nyaruguru

*Abacuruzi bicara bategereje umunsi w’isengesho,
*’Usharija’ ‘telephone’ mu minsi isanzwe yinjiza 1 000 Frw, ku isengesho 200 000 Frw,
*Uyu mwaka urarangira hatangiye gukorwa imihanda,

Hafatwa nko ku butaka butagatifu kubera ibonekerwa, abantu baturutse imihanda yose buri mwaka baza kuhasura ariko ni kamwe mu turere tukiri inyuma mu iterambere. Biri guhinduka, Nyaruguru ubu iri kuba nshya, biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka hatangira gukorwa umuhanda wundi wa kaburimbo. Ubu Nyaruguru ngo igiye kuba Akarere k’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana n’umuco.

Kiliziya ya Kibeho ahabereye amabonekerwa ya Bikiramariya

Kiliziya ya Kibeho ahabereye amabonekerwa ya Bikiramariya

Umuyobozi w’aka karere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko mu isuzuma ryakozwe na Njyanama y’akarere ryagaragaje ko ubukungu bw’aka karere bushingiye ku bukerarugendo Nyobokamana bw’aha i Kibeho habereye ibonekerwa rya Bikiramariya.

Avuga ko  ibi byatumye hatekerezwa no ku bundi bukerarugendo bwakunganira ubu bw’iyobokamana. Ati “Abantu ntibaze hano mu ngendo nyobokamana gusa, tukareba niba aje hano twabihuza gute na pariki ya Nyungwe na yo itari kure.”

Ngo abaje kureba iby’ibonekerwa ry’i  Kibeho bagomba kugenda basuye n’ibindi bikorwa bifatwa nk’indorerwamo y’aka karere ku buryo na byo bituma basiga amadevize mu Rwanda.

Ati “Inama njyanama yamaze kwemeza ko Akarere tukabona nk’ak’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana n’umuco ariko n’ibindi nk’icyayi bikabyara amadevize.”

Avuga ko imirima y’icyayi yatangiye kwinjiza amadevize. Ati “Abantu baje gusenga hano basura zimwe mu nganda z’icyayi, bagasura imirima bakabasobanurira uko icyayi gikorwa kuva mu murima kugera mu gikombe.”

Ingoro ya Bikiramariya itangaza ko ku mwaka aha i Kibeho hasurwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 300 n’ibihumbi 500.

Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko iyi mibare ishobora kuba irenga kuko yemejwe hagendewe ku bantu baba baje bagahazwa (gusangizwa ukarisitiya) ariko ko hari n’abaza ntibahazwe.

Meya Habitegeko avuga ko kandi aba bantu bagomba kuzajya bataha basuye ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco nk’urugo rw’Umwami Rwabugiri ruri ahitwa i Ngeri.

Ati “Wabavanayo ukajya kubereka amateka y’urugamba n’Abarundi…mwumva amazina mu Iviro, mu Irasaniro, mu mazi atukura,…wamuvanayo ukamujyana ku kibuye cya Shari hari amateka avuga ikibuye cya Shari,…

Wamuvana muri ibyo by’amateka ukajya kumwereka muri Nyungwe buriya dufite inguge yitwa Igihinyagi nta handi iri ku Isi, iba aho bita mu murenge wa Ruheru, mu kagari ka Wumusebeya.”

Uyu muyobozi wa Nyaruguru uvuga ko ibi bikorwa bigiye gushyirwamo ingufu bishingiye ku bukerarugendo nyobokamana, avuga ko ibi bikorwa bitigeze byamamazwa cyane kuko nta bikorwa remezo byari bihari byorohereza ba mukerarugendo.

Akavuga ko ubu hariho hakorwa ibikorwa remezo byo gukuraho iki cyuho birimo ikibuga cy’indege nto (helicopter) kigiye kuzura n’imihanda ya kaburimbo igiye kubakwa irimo uwari ukenewe cyane uturuka mu mugi wa Huye werekeza aha hazwi nko ku bataka butagatifu.

Ngo uyu muhanda ushobora gutangira mu mpera z’uyu mwaka (nibiba kera ni muri Mutarama 2018) uzatuma abasura Kibeho biyongera dore ko hari no kubakwa na Bazirika nini ku buryo noneho batazagira impungenge zo kwakira umubare munini w’abashyitsi.

Ndagijimana Noheli ucaginga telefone mu minsi isanzwe akorera 1000 ariko ku munsi w'isengesho iyi serivisi ayikuramo ibihumbi 200

Ndagijimana Noheli ucaginga telefone mu minsi isanzwe akorera 1000 ariko ku munsi w’isengesho iyi serivisi ayikuramo ibihumbi 200

 

Umugisha wa Bikiramariya waje udasize ubukire…

Ndagijimana Noheli ukora ubucuruzi bw’amafaranga yo guhamagara (Me 2 you), agasharija amatelefoni, akaba acuruza na serivisi ya Tigo Cash, avuga ko gukorera ku butaka butagatifu ari umugisha kuko akamirwa n’ubukerarugendo buhakorerwa. Ati “No mu bintu binyicaje hano ni uko hakorerwa n’ubwo bukerarugendo.”

Atanga urugero rw’inyungu zo gukorera hafi y’aha hasurwa, avuga ko mu minsi isanzwe serivisi yo ‘gucaginga’ telefoni ayikuramo amafaranga 1 000 Frw gusa ku munsi ariko mu minsi abantu baje mu isengesho akorera ibihumbi 200.

Ngo n’izindi serivisi acuruza zinjiza agatubutse kuko abaje mu isengesho baba bashaka amafaranga yo guhamagara (me 2 you) ku buryo ku munsi umwe ashobora gucuruza ibihumbi 150 mu gihe mu minsi isanzwe ajya ageza bihumbi 20.

Noheli uvuga ko adashobora kugira ahandi ajya gukorera atari aha, avuga ko na Tigo Cash yinjiza menshi “Iyo baje buri muntu wese aba afite tike ye kuri telephone.”

Muhire Alphonse na we ufite iguriro ry’ibiribwa byoroshye (cantine) hano i Kibeho avuga ko ku munsi w’isengesho acuruza na restaurant.

Avuga ko ku munsi w’isengesho ashobora gukorera amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 na 500 Frw, mu gihe mu minsi isanzwe akorera ibihumbi 20 Frw.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko abaturiye aha hakorerwa ubukerarugendo ari bo bagomba kubyaza umusaruro aya mahirwe, abahamagarira gushinga  imishinga iciriritse nk’iyi y’ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa byoroshye.

Anahamagarira abashoramari bafite amikoro  kugana Kibeho bakahashyira ibikorwa remezo nk’amahoteli, amacumbi n’amaguriro byo gufasha ba mukerarugendo ku buryo bazajya bahamara igihe kugira ngo bagende banasuye ibindi bikorwa.

Meya Habitegeko avuga ko ubu Nyaruguru igiye kuba nshya

Meya Habitegeko avuga ko ubu Nyaruguru igiye kuba nshya

Ku biro by'akarere ka Nyaruguru

Ku biro by’akarere ka Nyaruguru

Muri centre ya Kibeho hari ibikorwa bifasha ba mukerarugendo

Muri centre ya Kibeho hari ibikorwa bifasha ba mukerarugendo

Haba hari abamotari benshi

Haba hari abamotari benshi

Muhire ufite Cantine ku munsi s'isengesho akorere ibihumbi bigera kuri 500 ariko mu minsi isanzwe ni ibihumbi 20

Muhire ufite Cantine ku munsi s’isengesho akorere ibihumbi bigera kuri 500 ariko mu minsi isanzwe ni ibihumbi 20

Ndayisenga Emmanuel wiga muri kaminuza y'u Rwanda anyuzamo agakora ubumotari bugana aha Kibeho kuko ahabona icyashara

Ndayisenga Emmanuel wiga muri kaminuza y’u Rwanda anyuzamo agakora ubumotari bugana aha Kibeho kuko ahabona icyashara

Abakerarugendo bishimira ibikorwa biri aha i Kibeho

Abakerarugendo bishimira ibikorwa biri aha i Kibeho

Habonetse akayaga karimo agasa nk'akarwa

Habonetse akayaga karimo agasa nk’akarwa

Isoko y'amazi yavutse i Kibeho ntajya akama... Bayita amazi y'umugisha

Isoko y’amazi yavutse i Kibeho ntajya akama… Bayita amazi y’umugisha

Photos © M. Niyonkuru

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

30 Comments

  1. Maria

    12/10/2017 at 9:20 am

    munkumbuje ikibeho weeeeeeeee nyaruguru ikwiye guterimbere kukwifite umumugisha abantu badafite hubwo baratinze

  2. GASIGWA Oreste

    12/10/2017 at 10:22 am

    Nkunda kwibaza ku bintu bivugwa kuli BIKIRA-MALIYA.Abagatolika bose,bavuga ko Bikira-maliya ari nyina w’imana (Mere de Dieu).Bakavuga ko MALIYA atakoze icyaha,kandi yakomeje kuba ISUGI.Ariko iyo ugenzuye muli Bible,usanga ibi byose atari byo.Icya mbere,imana y’abantu ntabwo ari YESU.YESU ubwe yigishaga ko imana imuruta (Yohana 14:28).Abigishwa ba YESU,aho kumufata nk’imana yabo,bamufataga nk’UMUGARAGU w’imana nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 3:13.Ndetse bakamufata nk’IKIREMWA cya mbere cy’imana (the first born of all creatures).Byisomere nabyo muli Abakolosi 1:15.Nta na rimwe Abigishwa ba YESU bambazaga MALIYA nkuko bigenda I KIBEHO.Bible itubuza gukoresha IBIBUMBANO mu masengesho yacu (KUVA 20:4).Bible yerekana ko YOZEFU yaryamanye na MALIYA nyuma yo kubyara YESU (Matayo 1:25).Yerekana kandi ko MALIYA yabyaye abandi bana,bitwa ba Yakobo,Yozefu,Simoni na Yuda.Bible yongeraho ko YESU yali afite bashiki be.Byisomere muli Matayo 13:54-56.MALIYA yakoraga ibyaha kuko BIBLE isobanura ko “nta muntu numwe udakora ibyaha (Umubwiriza 7:20).UMWANZURO:Aho gupfa kwemera inyigisho zose,imana idusaba kuzigenzura (1 Yohana 4:1).Kuko abantu bigisha ibintu bidahuye na BIBLE,ntabwo imana yumva amasengesho yabo (Matayo 15:9).Bigatuma batazaba muli Paradizo dutegereje.Byaba byiza abantu bashaka kuba abakristu nyakuri batifatanyije muli ibi bya KIBEHO.Kuko bidahesha imana icyubahiro.Bihabanye cyane n’ibyo Bible yigisha.

    • uwamaho

      12/10/2017 at 11:39 am

      ariko wagiye ubanza gusoma: matayo 1;25 handitse ngo: ariko ntibaryamana kugeza igihe yabyariye umuhungu amwita YESU.
      IBY’UBUKO BARYAMANYE WABIKUYE YE?

      MATAYO 13, 58 ISOBANURA NEZA UMURONGO WATANZE matayo 1354-56 . IGIRA ITI: …. AHO YESU NTIYAKORERAYO IBITANGAZA BYINSHI ABITEWE N’UKO BATAMWIZEYE. bande batamwizeye? abo bavuga ngo ni umwana w’umubaji baramuzi, bazi abavandimwe be ndetse baturanye na bashiki be.

      niba wemera yesu ukaba usoma bibiliya ntiwavuga utyo

    • hoge

      12/10/2017 at 1:08 pm

      Gasigwa yego ni uburenganzira bwawe bwo kuvuga uko ubyumva. Ariko se uwo Bikoira mariya uvugwa ubu yabayeho kera mu binyejana byahise akaba akivugwa neza kugeza nubu, bivuze ko hari impamvu. Wowe utamuramya urushije abandi iki? Hari icyo wungutse cg ngo wungure isi n’aho utuye kubera ubuhangange bwo kutamwera no kutamuramya ngo natwe turebereho ko twayoby!
      Amagambo y’Imana abereyeho guhuza abatuye isi no kugenga imibereho yayo. Niba utemera ikintu ntibisobanura ko uri injijuke k’ijambo ry’Imana kurusha abandi bose bahisemo uwo murongo.

      • SIBOMANA

        12/10/2017 at 1:52 pm

        Urabwira Gasigwa ngo “Wowe utamuramya urushije abandi iki? Hari icyo wungutse cg ngo wungure isi”Icyo yunguye isi,nuko yeretse abantu bashaka kumva,icyo BIBLE ivuga kuli Maliya”.Abazashaka kumva ibyo yanditse,bazabona ubugingo bw’iteka.Naho abadashaka kumva icyo BIBLE ivuga,ahubwp bakizirika ku idini,ntabwo bazabona ubugingo bw’iteka.

    • Vincent

      12/10/2017 at 8:17 pm

      Mbega ariko urakoze kwigaragaza ni byiza iyo indwara itavuzwe ntivurwa
      UBwo ufashe umwanya urema urubanza koko gusa abasoma ibi mbasabye kugusengera ntibabone ko hari icyo wirengagije ikizi ahubwo ko igipimo cy’ubumenyi kuri Bikira Mariya aricyo cyine bizagenda biza buhoro dufatanije n isengesho rituje ryitaruye ibindi twashyuzwemo n isi
      Gira amahoro kandi ukomeze ugaragaze uko ubibona natwe niko twatangiye

  3. uwamaho marie laetitia

    12/10/2017 at 11:40 am

    ariko wagiye ubanza gusoma: matayo 1;25 handitse ngo: ariko ntibaryamana kugeza igihe yabyariye umuhungu amwita YESU.
    IBY’UBUKO BARYAMANYE WABIKUYE YE?

    MATAYO 13, 58 ISOBANURA NEZA UMURONGO WATANZE matayo 1354-56 . IGIRA ITI: …. AHO YESU NTIYAKORERAYO IBITANGAZA BYINSHI ABITEWE N’UKO BATAMWIZEYE. bande batamwizeye? abo bavuga ngo ni umwana w’umubaji baramuzi, bazi abavandimwe be ndetse baturanye na bashiki be.

    niba wemera yesu ukaba usoma bibiliya ntiwavuga utyo

  4. GASIGWA Oreste

    12/10/2017 at 12:44 pm

    Niko se UWAMAHORO we,niba Matayo 1:25 havuga ngo “Nuko Mariya na Yozefu ntibaryamana kugeza igihe yabyariye umuhungu amwita YESU”,bisobanura iki? Byerakana neza ko nyuma yo kubyara YESU,bararyamanye !!! It is very clear my friend.Urugero:Nkubwiye nti “ntuzagende mbere yuko nza”,bisobanura ko ninza wowe uzagenda !! Impamvu ikubuza kugenda iba ivuyeho.Naho kuba uhakana ko nta bandi bana MALIYA yabyaye,shaka Bible y’IGIHEBURAYO.
    Ijambo ry’IKIGEREKI bakoresheje muli Matayo 13:54-56,ni “Adolphai”,bisobanura “abantu muva inda imwe ku maraso”.Umuntu wese udashaka KWINANGIRA,yumva neza ko hariya bashatse kuvuga “Barumuna na Bashiki ba YESU” kuli Maliya na Yozefu.Ese ko babigisha ko ngo MALIYA yakomeje kuba VIERGE,mubikurahe muli BIBLE??

  5. Jean Kumiro

    12/10/2017 at 1:14 pm

    Wowe Oreste witsista kuri Bibiliya gusa, umeze nk’umunyeshuri utari umuhanga wiga gusa twa notes résumées mwarimu yamusigiye cg umunyeshuri wa Kaminuza umiragura notes gusa za mwarimu nta kindi gitabo asoma, nta bushakashatsi akora. Tu es borné !

    • SIBOMANA

      12/10/2017 at 2:10 pm

      Ndakubaza wowe Jean Kumiro.Urabwira ORESTE ngo aritsitsa kuli BIBLE ntakore ubushakashatsi.Niba wowe warabukoze,ngaho vuguruza ibyo yanditse,aho gukora CRITIQUE gusa.Nibuze duhe umurongo umwe wa Bible.Ndabona umuseka ngo amira Notes za Mwalimu.
      Menya ko Mwalimu wa Bible,ni Imana.Hahirwa umira notes zayo,kuko azaba muli Paradis.
      Ahubwo ni wowe borne.

  6. Maria

    12/10/2017 at 1:26 pm

    Gasigwa we ntawe uguhatiye kwemera ibyo kiliziya gatolika yemera kandi yigisha.Ababyemera ni uburenganzira bwabi.Naho ibyo kuzaba muri paradizo ibyo birekere nyirayo kuko hari benshi bazumirwa bayibuzemo cg basanzemo abo batakekaga.

  7. Iyakaremye

    12/10/2017 at 1:50 pm

    Gasigwa. Ntuzigera umenya Yezu kurusha satani na Roho mbi zayo. Aho yazirukanaga zasakabakaga zimubwira ngo turakuzi. N’iyo wamenya Imana, ariko ukaba ubuzima bwawe butagengwa n’urukundo rwayo uba uta igihe. Ariko ibyo uzumva wasobanukiwe neza ku Mana mu bwonko bwawe, ujye umenya ko ari ibindi atari Imana. Ariko nkwibarize ikintu kimwe: iyo Yezu avuga ko ari umugenga w’isabato, ubyumva ute wowe?

    • SIBOMANA

      12/10/2017 at 2:19 pm

      IYAKAREMYE we,ko mbona urimo gutuka Gasigwa umugereranya na SATANI?
      Aho gutukana,shyira mu bikorwa IMIRONGO ya Bible yakweretse ko mwibeshya kuli Maliya na YEZU.Cyangwa se umwereke nawe IMIRONGO ivuguruza ibyo yanditse.Aho gutukana gusa.
      Ni nde se wakubwiye ko Gasigwa atagira URUKUNDO?? Ikintu kizatuma abantu batabona UBUZIMA BW’ITEKA,nuko benshi mwizirika ku myemerere y’amadini yanyu,aho KWIGA Bible ngo mumenye icyo imana idusaba.

  8. MAHORO

    12/10/2017 at 2:10 pm

    Ntawe Kiliziya Gatolika ihatira kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya kuko ibikorwa ubwabyo birivugira hahirwa abamwiyambaza bavuga Rozari cg ishapure isanzwe kuko bitanga imbaraga no mu bihe bitoroshye.abumva igifransa nibihere ijisho iyi link:https://www.mariereine.com/le-miracle-dhiroshima-en-1945/

    • GATARI

      12/10/2017 at 2:43 pm

      Yewe MAHORO we,ikibabaje nuko muba mutazi icyo Bible ivuga kuli ROZARI.Imana itubuza “gusenga dusubiramo amagambo amwe” (the same words/les memes mots).
      Mu Gifaransa cyiza babyita “RABACHER” (gusubiramo amagambo amwe).
      YESU yavuze ko abasenga gutyo ari ABAPAGANI.Byisomere muli Matayo 6:7.
      Mujye mwumva icyo BIBLE ivuga,aho kumva ibyo Paridi avuga.Ni IKOSA rikomeye ku mana.

  9. Charles

    12/10/2017 at 2:10 pm

    Rero disi izina niryo muntu koko:Gasigwa warasigaye nyine mu iyobokamana uhereye n’uko wowe ufata Yezu ubwabyo ntaho wahurira n’ubukristu jump utemera love ari Imana. None se utemera uwo wakwemera ute uwo yanyuzemo yigira umuntu ngo aducungure. Soma muri Luka7:28 urabona ko Bikira Mariya atari umugore nka mama, nyoko n’abandi. Iyo biba ibyo Yohani yari Luna aruta Yezu ukurikije uwo murongo. Rero ntabwo BM abarwa mu bagore babyaye umuntu usanzwe.

    • GATARI

      12/10/2017 at 2:27 pm

      Niko se CHARLES we,tujye dusenga MALIYA kubera ko yabyaye YESU?Noneho n’abandi bose imana yahaye FAVEUR,tujye tubasenga!! Na MUSA tujye tumusenga kubera ko yakuye ABAYISIRAYERI mu MISIRI.Ntukibeshye.Jya ugendera kuli Bible.YEZU urimo uvuga,ntabwo umuzi.Kuko yadusabye “Gusenga SE wenyine” (Matayo 4:10).Nusenga undi utari SE,ntabwo uzaba mu Bwami bw’imana.

      • Thierry ngabo

        13/10/2017 at 8:29 am

        B.M ntitumusenga. ubyumve neza turamwiyambaza. iyo utazi ibintu uraceceka.kuki Imana itahisemo nyoko?Ese ukeka ko Kiliziya ari injiji.ibyabereye i kibeho bifite ibimenyetso bifatika.mupfa gusoma za bibiliya ntimumenye ubusobanuro.amagambo yo muri bibiliya amenshi arajimije.mbisubiremo ntidusenga Mariya. Turavuga bikira Mariya udusabire.ese ko yasabiye ab’i Kana byagenze gte? ese nkubaze mu buzima busanzwe umuntu ashatse kugusaba agaca kuri Mama wawe uziko ushobora kumuhq kubera mama wawe. kumwiyambaza si ikibazo kuko yakoze ibyiza akaba intangarugero.bibliya ni igitabo cyumvikanyweho kiremerwa arko hari izindi temoignages ziri muzindi ecrits.

  10. Charles

    12/10/2017 at 3:04 pm

    @Sibomana: None se buriya Gasigwa niwe wize bibliya neza maze yumva icyo ivuga just buryo hari icyo yakungura abandi aho kubayobya? Iyakaremye njye numvise ko avuga ko Shitani zimuzi (Mariko 1:23-26)gusumba Gasigwa utanamwita Imana. Rero ntaho yamututse,

    • John

      12/10/2017 at 6:40 pm

      Ibi si ukuri habe na gato
      Gusa hatabayeho abantu nkaba bemera ibi society yacu yaba ibuze abantu bateye uko.

      Bible ni igitabo cyabanya Israel gusa cy’ubuhanga.
      Naho Abemera ibi ni bacengewe na philosophy yayo

      Africa mukomere

  11. Akumiro

    12/10/2017 at 3:04 pm

    Uwiyise Gatari ni nawe Gasigwa biragaragara mu myandikire. Mwana wa Mama, wita igihe ujya impaka kubyo abandi bemera utemera. Gikoreshe ufasha abakene, imfubyi n’abapfakazi, usura abarwayi n’imfungwa, urenganura abarengana, urwana ku musuhuke, n’ibindi nkabyo. Ibyo ntibyoroshye Gasigwa/Gatari?

  12. Tharcisse

    12/10/2017 at 3:22 pm

    kuba byonyine Yesu cg Yezu ari ikiremwa cya mbere nabyo ntiwabisobsnura wowe wese wiha gupinga ni gute yaba first born tukamubona kuriya nabyo ni iyobera mujye mwituriza.

  13. Musore Eric

    12/10/2017 at 3:23 pm

    Kibeho izatera imbere kandi Umubyeyi Mariya tuzamwiyambaza atuvuganire turonke imigisha myinshi. Naho abameneka umtwe nka Gasigwa wenda baziyahure. Bazakomeze bagire agahinda kabasaguke maze biyahure. Injiji gusa.

  14. Manawe

    12/10/2017 at 3:40 pm

    @Gasigwa/Gatari/Sibomana, nugera imbere y’Imana urangije ubuzima bwawe ku isi, ntizakubaza ngo wasengeraga mu rihe dini? Wasomye Bibliya inshuro zingahe? Ntizakubaza ngo Bikiramariya wabonaga ari muntu ki? Izakubaza ngo: Ese narashonje urangaburira? Nagize inyota umpa icyo kunywa? Nari nambaye ubusa uranyambika? Ndi imbohe cyangwa ndwaye waransuye? Ngibyo ibyo Imana izakubaza. Ugira amahirwe niba uzatsinda icyo kizamini. Va ku giti dore umuntu.

  15. -

    12/10/2017 at 6:26 pm

    Ese ibyo mwemera byo murabikurikiza neza? Impaka zijye zihera aha!

  16. Jean Karinganire

    12/10/2017 at 8:20 pm

    UKWEMERA NI YO MASO YA ROHO!

  17. Homme

    12/10/2017 at 9:52 pm

    Niko Gasigwa we, nubwo utajya ubyemera jye narakuvumbuye, wahereye ku Imirasire.com, ubu ubarizwa hano,..

    Wowe uli umuhamya wa Yehova, none se kuki mutajya muvuga muti umuhamya wImana waremye byose nkuko abakurambere bacu babivuze?
    Nzi ko uzi imirongo ya bibiliya kuko aliyo ntwaro yanyu. jye simpibuka aliko biranditswe ngo ubwoko bwajye bwishwe nubujiji.
    Ngo ntamaraso mushaka kongerwa hanyuma implants zimpyiko umwijima wundi ngo nta kibazo. Niko mwa waba uzi ko umuntu mudahuje amaraso mutanahuza ningingo, ayiguhaye ntibikunda….
    Ndabakunda kuko iyo muje iwajye ndakingura, ejo mutazakunkumura ivumbi zinkweto,Bible… aliko hali aho nsanga mwicanga man.

  18. MAHORO

    13/10/2017 at 9:07 am

    Idini siyo izajyana umuntu mu ijuru .buri wese akomere ku kwemera kwe ariko anakora ibyiza naho ibindi turapfa ubusa.

  19. Inzobere

    13/10/2017 at 9:23 am

    Nibashyire amahoteli meza I Nyaruguru nzajyeyo gushaka akazi nk’umu expert kandi tuzafatanye guteza imbere abo muri kariya gace!Imana ishimwe kuko yaduhaye ubutaka butagatifu

  20. kay

    13/10/2017 at 7:20 pm

    ariko murazishishimuye comment ye harya ngo murapfa nde cya bande ? ukagirango muri mwese hari nuwanditse ninyajwi imwe muri byo muba musoma,nababwira iki nimushishurane gusa mupfa barutuku njye munyirekere na ryangombe wanjyeda ibya banyamahanga ntabyo nzi ntanibyo nzasoma. gusa ntihagire unyitukira ndabazi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock