Ubucuruzi bw’amakara ngo buri guhombywa na Gazi – UMUSEKE

Ubucuruzi bw’amakara ngo buri guhombywa na Gazi

Abacuruzi b’amakara mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi yo hirya no hino mu Rwanda baravuga ko akazi kabo kari guhomba kubera ko abanyarwanda bari kwitabira ikoreshwa rya Gazi. 

Gicumbi - Aho bahawe ikibanza ngo bajye bahacururiza amakara bahasigaye ari mbarwa.

Gicumbi – Aho bahawe ikibanza ngo bajye bahacururiza amakara bahasigaye ari mbarwa.

Abanyamakuru bacu bo mu ntara bagiye babaza abacuruzi b’amakara banyuranye, bemeza ko ubucuruzi bw’amakara uyu munsi butameze nko mu myaka itatu cyangwa ibiri ishize.

Mu mujyi wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi ahari isoko rikoraniramo abacuruzi b’amakara hagatai ya 50 na 80 ubu basigaye ari batanu gusa, nabo kandi ngo akazi ntikagenda neza.

Abacuruza amakara mu mujyi wa Kigali bemeza ko yabagejeje kuri byinshi kuko bahafite abaguzi benshi, ariko nabo muri iyi minsi ngo baragenda bagabanuka.

Umubyeyi utifuje ko dutangaza amazina ye ukorera ku gasoko gato k’amakara kari mu Karere ka Kicukiro, hafi ya Sonatubes yabwiye Umuseke ko mu myaka myinshi amaze acuruza amakara yabashije kwiyubakiramo inzu i Kigali ndetse ubu akaba afite n’ikibanza cya kabiri gishobora kubyara nka miliyoni hagati y’eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Hejuru y’ibyo, ngo yabashije kwibeshaho nyuma y’uko umugabo amutanye umwana umwe n’undi w’imfubyi bareraga, ubu bose ngo barakuze yabarihiye amashuri yisumbuye bari muri za Kaminuza za Leta.

Ati “Ibyo hari kera nkijya mu ishyamba aho batwika amakara nkirangurira Fuso yuzuye nkayizana nkayicuruza yashira ngasubirayo. Fuso imwe irimo imifuka irenga 200 y’amakara nayungukagamo asaga ibihumbi 100 Frw.”

Uyu mubyeyi waranguraga nka kabiri cyangwa gatatu kugera mu mwaka ushize wa 2016, imikorere ngo yaje kugabanuka agera aho acuruza nk’imifuka 25 ku cyumweru mu mwaka ushize, none ubu ngo asigaye acuruza imifuka iri hagati ya y’umunani n’icumi ku cyumweru.

Ihinduka ry’imikorere yabo ngo riraterwa n’uko abantu bari kugura Gas cyane, dore ko ngo nk’umuntu wakoreshaga imifuka itatu y’amakara ubu akoresha umufuka umwe nawo ari uwo guteka ibishyimbo gusa.

Uyu mubyeyi avuga ko hari bagenzi be bageze nko mu 10 bakoranaga ubu bavuye muri aka kazi ko gucuruza amakara kandi nawe ngo ari hafi kuvamo kuko ntanyungu akibona.

 

Ibiciro by’amakara bizamuka ubutitsa

Aba bacuruza amakara mu mujyi wa Kigali bavuga ko mu myaka ibiri igiciro baranguragaho cyavuye hagati y’amafaranga y’u Rwanda 5 500 na 6 000, bigera kuri 7 500 ku mufuka.

Rebero Mathieu utuye mu karere ka Nyamasheke ukura amakara mu Ntara akaza kuyaranguza abacuruza amakara muri Kigali.

Avuga ko kuzamuka kw’igiciro cy’amakara muri aya mezi byatewe n’izuba ryinshi kuko ubuyobozi buba bwarabujije abantu gutwika amakara kugira ngo imisozi idashya, bityo kubura kwayo bikaba byaratumye n’ibiciro byayo bizamuka.

Rebero Mathieu uranguza amakara.

Rebero Mathieu uranguza amakara.

Rebero ariko avuga ko n’amashyamba yo gutwika agenda agabanuka kubera gahunda za Leta zo kurengera ibidukikije.

Rebero ati “Hakiyongeraho n’uko abatunze gaze bari kwiyongera. Umuntu wacanaga imifuka itatu iyo aguze Gaze acana umwe, kubera nk’ibishyimbo, isombe n’ibindi bishya bitinze, ubwo kubacuruza amakara ingaruka zigomba kubaho.”

Yongeraho ati “Mbere Gaze itarashishikarizwa gukoreshwa, iyi modoka nzanamo imifuka y’amakara iri hagati ya 150 – 200 narayizanaga nkayicuruza umunsi umwe cyangwa utanuzuye, none ubu nshobora kuyizana ikarara ku buryo nshobora kuyicuruza iminsi ibiri. Byaranze ntabwo bikigenda pe.”

Aba bacuruza amakara kuko ngo nabo ngo bumva neza akamaro ko kurengera ibidukikije, basaba ko abatwika amakara bajya bahabwa ibiti byeze bakaba aribyo batwika batangije ibito ariko business yabo igakomeza.

Eric Karanganwa umwe mu batuye mu mugi wa Kigali ufite urugo rurimo abantu batandatu yabwiye Umuseke ko mu myaka ine ishize ubwo yakoreshaga amakara mu guteka mu rugo yatangaga agera ku 32 000Frw ku kwezi ariko ubu akoresha agera ku 25 000Frw ku kwezi kuva yatangira gukoresha Gas mu ntangiriro z’uyu mwaka agacika ku makara.

Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. jimmy

    13/09/2017 at 1:50 pm

    ahubwo nabo barebe uko ubucuruzi bwabo babuhindura isi igenda ihinduka iyo usigara hamwe udahindura imikorere yawe urasigara. niyo mpamvu bagomba guhugurwa ibyo gukora nibyinshi ufite aamafaranga.

  2. umusomyi sarah

    21/09/2017 at 2:07 pm

    Amakara nibayareke yangiza amashyamba/ibidukikije kandi atera umwanda. Amashyamba nibayaharire gutwika amatanure.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017