Ubukene mu bigo by’amashuri muri Kirehe, umwaka ushize bidahabwa ‘capitation grant’ – UMUSEKE

Ubukene mu bigo by’amashuri muri Kirehe, umwaka ushize bidahabwa ‘capitation grant’

*Akenshi Directeur ubajije iki kibazo ngo ‘bamuca amazi’, bakamwita igipinga.
*Ngo aya mafaranga ntaragera ku bigo 62 byose byo muri Kirehe kuva mu kwa mbere,
*Ubukene bwatumye bamwe mu bakozi badahembwa na Leta bagenda, ibigo bihinduka bihemu,
*Aya mafaranga ngo azaboneka ku wa mbere utaha, dosiye ngo ziri muri Minecofin. 

Abayobozi banyuranye mu bigo by’amashuri  mu karere ka Kirehe baratabaza Leta ngo bahabwe amafaranga atuma ikigo k’ishuri gikora ibikorwa byacyo, aya agenerwa buri munyeshuri uhiga, umwaka ushize ataratangwa, ubuzima mu bigo bwarahagaze, ba Directeurs bitwa abambuzi, iyo babibajije abayobozi ngo babita ‘Ibipinga’.

Ibiro by’Akarere ka Kirehe bisigaye biri muri iyo nyubako nshya igaragara inyuma y’imodoka

Amakuru Umuseke wavanye mu bayobozi b’ibigo banyuranye yemeza ko iki kibazo kiri rusange mu karere ka Kirehe mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye aho buri munyeshuri uhiga agenerwa amafaranga 1 200 na Leta agatangwa buri gihembwe ariyo yitwa ‘Capitation Grant’.

Abayobozi b’Ibigo by’amashuri bavuga ko iyo babajije iby’ayo mafaranga babwirwa ko ngo dosiye zoherejwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, kandi ngo ntajya agira ibirarane.

Amafaranga ya ‘capitation grant’ ataraboneka ni iyo kuva mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2017 kugeza uyu munsi, ariko ngo hari n’ibirarane (tranches) z’ayo mafaranga ya Capitation grant bitabonetse mu mwaka wa 2011 na 2013.

Umwe mu bayobozi b’ikigo ati “Aya mafaranga ntibayarya, ni uburangare bakanga kuyadusabira ariko burya bimenyekanye bakwikubita agashyi no mu yindi myaka abazadusimbura bakazabona amafaranga ya ‘fonctionnnement’ (atuma ikigo kibaho). Abazamuntu bamaze amezi atandatu badahembwa, abateka, abakora isuku, byaratuzambije cyane.”

Uyu muyobozi utagifite ikizere ko aya mafaranga azaboneka, ikigo cye gifitiwe arenga miliyoni 4,5 Frw yo mu ngengo y’imari y’umwaka ushize yo mu bihembwe bibiri bwo kuva muri mutarama kugeza muri Kamena.

Ati “Iyo ubibajije umuyobozi aricecekera cyangwa akagutuka.” Yongeraho ati “Ubu ayo badusabiye Minecofin naramukaje aje, (ni make ugereranyije n’ibirarane) ni hamwe usanga uwo ufitiye ibihumbi 300 Frw umwishyuye ibihumbi 40 induru zikavuga, biduteza ibibazo byinshi keretse ibyo birarane byose bibonetse ni byo wakemura ibibazo bya bose.”

Mu zindi ngaruka kubura cyangwa gutinda kw’aya mafaranga bitera ikigo, usanga abarimu ngo batakishyurirwa ingendo mu nshingano batumwemo, ahandi kugura ibikoresho by’isuku ntibikunde, ariko igikomeye ngo ni uburyo ikigo gitakaza ikizere muri ba rwiyemezamirimo bakagenda bagisebya ko cyambura bikitirirwa umuyobozi w’ikigo kandi abagombaga kwishyuza amafaranga bigaramiye.

Undi mu Directeur yatubwiye ko iki kibazo cy’amafaranga ya capitation atarabonetse kiri rusange, ngo iyo babajije abayobozi babasubiza ko ikibazo kiri muri BNR. Ariko ngo iki kibazo cyateje ibindi byinshi.

Ati “Niba umuntu ukora isuku aheruka amafaranga mukwezi kwa cumi n’abiri umwaka ushize, wabyumva ko biba ari ikibazo, n’indi mirimo twakoreshaga ayo mafaranga iba isa n’aho yahagaze, n’amadeni.”

Iki kibazo ngo cyavugiwe mu nama itegura ibizamini bya Leta na REB ihari, bavuga ko amafaranga ari muri BNR, icyo ngo ni cyo kizere batahanye.

Undi mu Directeur na we yabwiye Umuseke ko Capitation Grant itigeze igera mu kigo kuva mu kwezi kwa mbere 2017, kandi ngo ingaruka ni nyinshi.

Ati “Ayayaya, byihorere have sigaho, birirwa batubwira ngo ntidukora amasuku, ngo ntidushyiramo ibirahure, ngo ntidusiga amarangi, ibikoresho by’abarimu, za ‘journal de classe’ (ibidanago), ‘cahier d’appel’ (ibitabo byandikwamo abanyeshuri) n’ibindi. Ni ibibazo bikomeye cyane ahubwo, none se urumva, niba tudafite ziriya cpitation ubuzima bw’ishuri buba bwahagaze.”

Avuga ko ubuyobozi bw’akarere butanashaka ko hagira ubivuga ngo utinyutse ku bibaza bamuca amazi.

Ati “Ntabwo bisobanutse, nta nubwo yenda batubwira bati ayo mafaranga yarahagaze tubimenye, cyangwa twarayabonye tuyajyana mu bikorwa byihutirwa kurusha ibindi, ibi n’ibi bishobora kugirira igihugu akamaro, ntacyo batubwira.”

Avuga ko bafite ibibazo byinshi cyane bifuza gukemura, kuko ngo we abari abazamu b’ikigo baramucitse barigendera kubera igihe bamaze badahembwa. Abandi babamereye nabi ngo ni papeteries zagiye zibafasha mu kubaha impapuro no gukoresha raporo birirwa babishyuza.

Ati “Birirwa bavuga ngo ibigo by’amashuri birambura, ni ryo zina dufite mbese. Turambura, ntituri abo kwizerwa ni ryo zina twitwa sinzi niba ari inenge cyangwa ubudasa.”

Uyu avuga ko kuva muri Mutarama 2017 kugeza ubu na tranches zo muri 2011 na 2013 ntibayabonye ariko ngo ikibabaje iyo baje (abagenzura) mu igenzura bavuga ko ngo ayo mafaranga ibigo byayabonye, bikitwa ko ngo Directeur yayashyize mu gifu cye.

Mwanangu Theophile ushinzwe uburezi mu Karere ka Kirehe avuga ko ibigo by’amashuri 62 byose bitabonye ayo mafaranga ngo bizayabonera rimwe.

Ati: “Twamaze kohereza amafaranga yose n’ibisabwa muri Minecofin dutegereje ko bizabageraho kandi bashobora kuyabona ku wa Mbere utaha.”

Yavuze ko n’ibirarane byose bitabonetse ngo bizaboneka, gusa ngo nta burangare bwabayeho uretse kuba ‘procedures’ ngo zaragiye zitinda. Mu Karere ka Kirehe hari abanyeshuri ibihumbi 115 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

UMUSEKE.RW

16 Comments

  1. OGI

    03/11/2017 at 4:37 pm

    NGIYO KIREHE YACU MURI BYOSE ABANTU BARAMBURWA BIGAHARIRWA MINICOFIN NA BNR NIBA NAZO ZIBIFITEMO URUHARI PAC IZIREBE

  2. Kajangwe

    03/11/2017 at 5:13 pm

    Abo babaza ibibazo nkibyo ahubwo niza haduyi zitwihishemo babamanure 1930. Babafunge iminsi 30 mugihe polisi ikibakoraho iperereza.

  3. Atuheire Junior

    03/11/2017 at 5:55 pm

    Ahubwo nta n’ayo mukibonye. Niba batarayabahaye mukaba mugejej’iki gihe mukiriho ntawapfuye barababwira ngo mugende mukomeze mukoreshe uburyo mwakoresheje kugirango mube mugejej’iki gihe. Arega decentralisation yakozwe ku munwa gusa naho ubundi systeme iracyakora nko muri za 1996 aho bamanzaga gukora liste de paie muri komini imodoka ikayijyan’iKigali ikazasubirayo kuyizanana n’amafaranga. None se niba batora budget amafaranga y’uburezi nayo arimo ni iyih empamvu amafaranga amar’umwaka akiri iyo? ubishinzwe mu karere we se ajya ku kazi mugitondo agataha nimugoroba akavugako umubyizi yahembewe ari uwuhe? Genda Rwanda uri nzizaaaaaa ooooo uhumeka amahorooo ibyiza bigutatse Rwandaaa ni byinshi cyane sinabivuga ngo mbirangizeeee!!!!!

  4. Dama

    03/11/2017 at 7:05 pm

    Ntabwo ari ikibazo cya Kirehe gusa ahubwo ni igihugu cyose. Gusa buriya babe bihanganye ubwo inama y’umushyikirano yegereje, baraje bayarekure ahasigaye bigire nyoninyinshi ngo gukererwa byatewe n’abatarubahirije procedures kdi barahereye mukwambere bayasaba. Njo systeme!

  5. kitoko

    03/11/2017 at 8:54 pm

    It means that fund in school has no important impact for people life,is that they think because no deaths appeared!so,wait for our soon education

  6. Miseke

    04/11/2017 at 2:12 am

    Umuseke muzi kudutarira inkuru mukavugira abadafite uruvugiro.Byiza cyane.”Ngo byaheze muri Minecofin” ngo buriya “icyo kibazo ntitwari tukizi ngo tugiye kugikemura”.Ayo magambo areze mu Rwanda.Ese buriya biriya bigo mpuzamahanga bituguriza, nabaterankunga bavuze ngo umuntu wagombaga gusinya ntabwo arasinya cyangwa inama yagombaga guterana bibagiwe kuyitumira bikamara nkamezi 6 byagenda gute ra?

  7. Jth

    04/11/2017 at 7:49 am

    N’i Nyamagabe na ho ni ko biri.Dutegereje twihanganye!

  8. Mwarimu

    04/11/2017 at 8:40 am

    Iyo urebye ibintu bizambya uburezi bikomoka ku byemezo no ku mikorere y’inzego za Leta, wakwibaza niba uburezi budashyirwa mu manegeka ku bwende. Hagamijwe iki? That’s the question.

    • Mwalimu

      04/11/2017 at 4:12 pm

      Ntacyo bibabwiye kuko ntamwana wabo uba yigamo.Urugero ntanga ko abana ba ministres bakera yewe naba perezida bigaga secondaire mu Rwanda uzanshakire abubu aho biga uzahita ubona igisubizo.

  9. Bajinya

    04/11/2017 at 8:44 am

    Nyamara abashinzwe gutanga ayo mafaranga bamaze ukwezi badahembwa ntiryarema.

  10. kagina

    04/11/2017 at 9:47 am

    kirehe wee ibyo bazi nugusenyera abantu ngo bishe umugi WA nyakarambi harya iryo niryo reme ryuburezi?

  11. Système

    04/11/2017 at 10:12 am

    Ariko ubu koko ubutegetsi ntibubona ko sytème yanze?
    mwa byemeye mugahindura ko bidateye ikimwaro guhindura amazi atararenga inkombe.

  12. Kagabo

    04/11/2017 at 11:26 am

    Ibi biramenyerewe. Ikibabaje nuko muri ibyo bibazo byose ujya kumva Reb Cg uturere babisaba kwisobanura ku mikoreshereze yumutungo wumva bavuga ko amafaranga yariwe na ba director ba amashuri kdi batanabaha iyo cap . Ubundi reb igakodesha warehouse itanakoreshwa kuri 16M ku kwezi

  13. Maso

    04/11/2017 at 1:06 pm

    Niyo mpamvu mûri Uganda usanga huzuye abanyarwanda mu mashuli yisumbuye ukibaza niba twaribohoye koko

  14. Machiavel

    04/11/2017 at 1:30 pm

    Leta yacu ihorana ikibazo gikomeye: cyo kubarwa mu zateje imbere uburezi mu rwego mpuzamahanga, ariko abize ntibarenge level yatuma bagira critical thinking ngo batangire kwibaza ku miterere ya systeme ibayoboye no “kuyichallenjinga”. Ni ihurizo rikomeye cyane. Nyamara ikeneye nibura abahanga bo gutekinika ibisobanutse, kuko bisigaye ari ikibazo kitoroshye. Hari abantu benshi basigaye bararikanuye. Kubacecekesha gusa ntibihagije.

  15. Minani Jean

    04/11/2017 at 8:06 pm

    Ministere yitwa MINECOFIN na Bank yitwa BNR byararushye,iyo abashinzwe frws y’uburezi babajijwe aho aherereye iyo badasubije ko byageze muri MINECOFIN bakubwira BNR.Mur Southern province akarere kamwe kaheranye BONUS y’abarimu,umutegerugori ubishinzwe muri aka karere amaze amezi 5 asubiza atyo. Kubeshya ntibikiri ingeso ni umuco.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock