Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo kiri hasi ya 6,2% yari yitezwe -IMF – UMUSEKE

Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo kiri hasi ya 6,2% yari yitezwe -IMF

IVUGURUYE – Ikigega mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kiri mu mu Rwanda aho cyaje kuganira n’inzego za Guverinoma zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubukungu cyatangaje ko kubera ibibazo binyuranye byahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda, igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda gishobora kumanuka kikaba 5,2 aho kuba 6,2 cyari kitezwe.

Laure Redife uyoboye itsinda rya IMF riri mu Rwanda.

Laure Redife uyoboye itsinda rya IMF riri mu Rwanda.

Umuyobozi w’itsinda rya IMF riri mu Rwanda Laure Redifer yavuze ko impamvu buri kuganira ku kumanura igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2017, kikava kuri 6,2% kikajya kuri 5,2% ari ukubera ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cyo hasi cyane (1,7%) batari biteze,

Laure yavuze ko ibi byatewe n’impamvu nyinshi zitandukanye, zirimo ikibazo cy’amapfa yabaye mu 2016 akaza kugira ingaruka no muri 2017.

Ngo byatewe kandi n’imishinga minini y’ubwubatsi yariho mu 2016 bitabonetse no mu 2017 hataboneka imishinga minini y’ubwubatsi yasumba iyo mu mwaka wabanje.

Muri iki gihembwe cya mbere 2017, urwego rw’ubwubatsi rwamanutseho 7% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2016.

Ati “Kubera izi mpamvu, uzikomatanyije n’ibibazo ubukungu bwahuye nabyo biturutse hanze, byagize ingaruka ku izamuka ry’ubukungu mu gihembwe cya mbere. Gusa twizeye ko mu gice cya kabiri cy’umwaka ubukungu buzongera kuzamuka kandi bikazanakomeza no mu myaka iri imbere.”

Mu mwaka utaha wa 2018, IMF ngo yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane nanone kubera ubuhinzi buri kongera kuzamuka, ndetse n’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikaba biri kuzamuka, kandi n’ibikorwa by’ubwubatsi bikaba biri kwiyongera ndetse n’izindi gahunda za Guverinoma nk’ubukerarugendo ziri kugenda neza nk’uko Laure yabitangaje.

Laure ati “Guverinoma irimo irakora ishoramari rya ngombwa kandi ryari rikenewe, iri gukora neza ibyo yakagombye kuba ikora. Turacyari kuganira ntiturafata umwanzuro ariko turatekereza ko ubukungu buzazamuka ku gipimo kiri hagati ya 6 – 7% mu 2018, igipimo u Rwanda rushobora gufata nk’igisanzwe ariko ugereranyije no ku rwego mpuzamahanga kiri hejuru cyane.”

Igishushanyo kiragaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda (umurongo w'umukara) bugiye kuzamuka cyane.

Igishushanyo kiragaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda (umurongo w’umukara) bugiye kuzamuka cyane.

Laure Redifer yavuze ko nubwo igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda cyajya kuri 5,2% bidateye impungenge kuko n’ubundi kiri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Minisitiri w’Imbari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko hari ingamba nyinshi zafashwe zigamije guhangana n’ibibazo biri guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda, by’umwihariko yavuze ko iyubakwa ry’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, imihanda itandukanye iri kubakwa hirya no hino mu gihugu ngo bizazamura cyane urwego rw’ubwubatsi.

Ati “Uyu mwaka by’umwihariko igihembwe cya mbere cy’umwaka ntabwo byagenze neza cyane cyane kubera inzara yabaye umwaka ushize yafashe ku bihugu byinshi cyane byo mu karere, muri Africa y’Iburasirazuba n’ibihugu byo mu majyepfo ya Africa byatewe n’ikirere (imvura nke), kubijyanye n’ubuhinzi.”

Urwego rw’ubucukuzi y’amabuye y’agaciro narwo Min. Gatete yavuze ko rwagizweho ingaruka zikomeye n’igabanuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane mu Bushinwa kuko aribwo bwakira amabuye y’agaciro menshi ava mu Rwanda.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko ejo hazaza ari heza.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko ejo hazaza ari heza.

Min. Gatete ati “Ariko ubungubu ibyo bibazo byose biragenda bikemuka, abantu bafashe ingamba zifatitse, ubungubu turi kujya imbere, cyane cyane muri uyu mwaka n’umwaka utaha turabona ubukungu butangiye kumera neza muri Africa.

Mu Rwanda by’umwihariko uyu mwaka turabona y’uko ubukungu bwacu buzazamuka hagati ya 5 na 6 ku ijana, noneho umwaka ukurikira tukazamuka hafi 7%, tugakomeza tuzamuka kugeza hagati ya karindwi n’umunani ku ijana mu gihe kiri imbere.”

Ubukungu bw’u Rwanda mu 2016 bwari bwazamutse ku gipimo cya 5,9% ahanini kubera ibikorwa by’ubwubatsi bikomeye nka Kigali Convention Center yuzuye muri uwo mwaka.

Francis Gatare uyobora ikigo cy'igihugu gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Francis Gatare uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Prof. Kigabo Thomas umwe mu bayobozi bakuru ba BNR, ndetse n'abayobozi b'izindi banki bitabiriye ikiganiro IMF yari yateguye.

Prof. Kigabo Thomas umwe mu bayobozi bakuru ba BNR, ndetse n’abayobozi b’izindi banki bitabiriye ikiganiro IMF yari yateguye.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El-Gammal yijeje u Rwanda ubufatanye muri gahunda zifite.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El-Gammal yijeje u Rwanda ubufatanye muri gahunda zifite.

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta Obadia Biraro ni umwe mubari muri ibi biganiro.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadia Biraro ni umwe mubari muri ibi biganiro.

Vénuste KAMANZI 
UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. Atuheire Junior

    01/11/2017 at 6:24 pm

    Aba nibo n’ubundi baje ejo bundi ngo twatey’imbere mu gukora business muri Africa hose. None baragarutse mgo ubukungu bwacu ntabwo buzater’imbere nk’uko twabitangarijwe na Gatete na Rwangombwa. Aba bantu baradusebya tubamagane kuko barapfoby’iterambere ryacu twagezeho tubihawe n’umusaza twitoreye ejo bundi. Ibi bibazo by’ubukungu Gatete avuga abivuze ubu kuko uyu muzungukazi abivuze naho twe batubwiragako byose ari sawa sawa. Gusa igihe iyi myenda twaka tukayishora mu mishinga itunguka nk’amagorofa atagira abayakodesha n’amazu ya RSSB yubakwa mu myenda no mu misanzu yacu ariko akabura abayagura kubera guhenda, ingaruka nizitangira kutugeraho tuzazifatish’amabok’abiri. Ubu haracyari kare cyane kubibona kuko macroeconomie yigaragaza nyuma y’igihe kirekire ariko twe twirebera microeconomie gusa nk’abana. Wagirango igihe bizaturaburana ababikoze bazaba batakiri mu Rwanda.

    • Mwanainchi

      02/11/2017 at 8:15 am

      Junior, niba n’ibihomba ariko ibyubatswe mu nguzanyo zafashwe bikiri ibya Leta. Tekereza noneho nka Kigali Convention Center yubatswe n’inguzanyo zahawe Leta hamwe n’imutungo bwite wayo, akayabo ka miliyoni 300 z’amadolari, none ikaba yarabaye umutungu wa Crystal Ventures. Nyamara imisoro yacu niyo izishyura iyo nguzanyo.

      • Kimenyi

        02/11/2017 at 4:15 pm

        @Mwanainch, ntugire ikibazo nta nahamwe bagishobora guhisha.Uzabaze Charles Taylor.

  2. h

    01/11/2017 at 8:48 pm

    nonese muzasenya amazu y abashoramari abandi mubirukane bayishore mu bihugu duturanye ari ba nyiri igihugu abandi mubake inganda zabo, abazunguzayi nabo mubirukane, kaminuza muzifungire business…
    nako reka ndekere aho😂 mukomeze mwice business tu

  3. Yves

    01/11/2017 at 10:19 pm

    @h, none se ibihugu bitasenye ayo mazu uvuga, ibyo bihugu uvuga bitirukanye abazunguzayi, watubwibwira byo croissance economique yabyo, kugirango turebe ko iri hejuru y’iy’u Rwanda? Ibyo babyita “chantage”.

  4. Mahoro

    02/11/2017 at 3:11 am

    Harya buriya iyi 14.24% isabanuye iki?👉
    http://www.statistics.gov.rw/publication/gross-domestic-product

  5. h

    02/11/2017 at 7:46 am

    twe mu Rwanda tureba GDP buretse ko n izi data zabo ziba ziri fabricated, ikindi nta gitangaza kirimo kuba bwanazamuka tugikennye kuko turi igihugu kikisuganya kiva mu ntambara, GDP ufashe trillion 100$ ukaziha umuntu umwe mu gihugu ni urugero, icyo gihe byitwa ngo igihugu cyose kiyongereyeho GDP😂 gusa ikintu mvuga gufunga business z abandi bizatugirabo ingaruka dushobora no gusubira inyuma icyo cyo ntigishidikanywa n abashoramari bandi cyane cyane b abanyarwanda bashobora gutinya gushora imari mu Rwanda batinya uko abayishoye mbere ibibazo byabo byahujwe na politike bakakwa ibyabo, nahozs nsoma mu bindi bihugu duturanye nka za Uganda, Kenya ukuntu abatavuga rumwe na Leta bakora business ntakibazo mu gihe twe n ama NGO bayagabanyirije amahirwe yo kubona inkunga,
    Thanks

  6. Kagabo

    02/11/2017 at 11:50 am

    Ariko imibare ikoreshwa mu Rwanda muzambarize niba ari yayindi yahimbwe n’abarabu? iyo mibare iha uruhare runini ubwubatsi mw’iterambere ry’igihugu! ariya mazu mubona ngo ninjoro avuga lingala. Amazu maremare atagira abayakodesha se amaze iki mu gihe umuturage atigondera repas ebyiri ku munsi? Mureke kutwereka za baringa, mutwereke iterambere nyaryo ry’umuturage. Mutwereke ko umwana yiga, mutwereke uko abantu bivuza, mutwereke uko abantu batari abashomeri barangije za univerisiti, ibindi byose ni kubeshya amahanga natwe tutiretse.

    • byumbanos

      02/11/2017 at 1:52 pm

      @Kagabo, uri umugabo koko! Uvuze ukuli nyako. Mu Rwanda bitiranya GROWTH and DEVELOPMENT”. Ubundi GROWTH= umutungo wiyongera,amazu menshi etc. DEVELOPMENT= Imibereho myiza y’abaturage ie kwiga neza, kwivuza,amazi meza,kurya neza.imihanda,….. NONE SE MU RWANDA BIMEZE BITE? bubaka amazu ARIKO ubukene bwishe abaturage; ntacyo kurya bagira,ntamazi babona….ubwo se iryo ni iterambere? HARUBWO WASANGA ARIYA MAZU YOSE ARI MU BABOKO Y’ABANTU BAKEYA CG SE ABANYAMAHANGA.Mbona ibyo mu RWANDA bitumvikana cyane.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock