Uburinganire ‘busesuye’ hagati y’abagore n’abagabo buzagerwaho nyuma y’imyaka 100- WEF – UMUSEKE

Uburinganire ‘busesuye’ hagati y’abagore n’abagabo buzagerwaho nyuma y’imyaka 100- WEF

Mu isi kugira ngo abagabo n’abagore bazagire amahirwe angana mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, bizafata imyaka itari munsi y’ijana nk’uko ubushakashatsi bwa World Economic Forum bubyemeza.

Kudaha abakobwa amahirwe yo kwiga ku rugero rumwe na basaza babo bituma batabona ubumenyi bwazabafasha kubona akazi kabahemba neza. Ibi bidindiza iterambere ry’imiryango n’ibihugu muri rusange

Raporo yayo yerekana ko mu bihugu 144 hakiri ibibazo byo guheza abagabo cyangwa abagore mu nzego zitandukanye z’igihugu nko mu burezi, politiki no mu buzima.

Nubwo bimeze gutya ariko, byaragaraye ko abagore bafite amahirwe angana na 68% yo kuba bagera ku rwego rumwe n’abagabo mu kugira uruhare mu bikorwa mu bihugu byabo kandi mu nzego zose z’ubuzima.

Kugira ngo imbogamizi zose zituma abagabo n’abagore batagira uruhare rungana mu buzima bw’igihugu ziveho bizasaba imyaka ijana yo kwigisha no gushyiraho politiki ziha abantu bose amahirwe angana ku isi yose.

Akenshi kugira ngo abagabo n’abagore babure amahirwe angana mu buzima bw’igihugu biterwa n’imico na politiki ziheza.

BBC ivuga ko kugeza ubu hari impinduka nziza zigaragara mu guteza imbere uburinganire cyane cyane zikaba zigaragara mu buzima n’uburezi.

Ku rundi ruhande ariko haracyari icyuho kinini hagati y’abagabo n’abagore mu kwitabira amashuri yigisha ibintu runaka no gukora imirimo abenshi bafata nk’aho igenewe gusa abagabo cyangwa abagore.

Ubushakashatsi busanga abagore bazagera ku rwego rwo guhembwa imishahara ingana n’iy’abagabo byibura nyuma y’imyaka irenga ijana.

Igihugu cya Iceland kugeza ubu ni cyo gifite imibare yerekana ko abagabo n’abagore bari ku kigero kenda kureshya mu kubona imirimo itanga imishahara ingana.

Ikinyuranyo k’imishahara hagati y’abagabo n’abagore kingana na 12%, igakurikirwa na Norvège, Finland na Suède.

U Rwanda ruza ari urwa kane ku isi kuko ikinyuranyo cy’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore muri rusange kingana na 18%.

Rukomeje ariko kuba urwa mbere ku isi mu kugira abagore benshi mu Nteko ishinga amategeko kuko kuri buri myanya itanu, itatu iba ari iy’abagore.

Ibindi bihugu biza mu icumi bya mbere harimo Nicaragua, Slovenia, Ireland, New Zelande na Philippines.

Abagore bo muri Aziya na Africa nibo bugarijwe n’ikibazo cyo gukumirwa mu nzego nyinshi z’igihugu kuko WEF igaragaza ko icyuho kiri hagati yabo n’abagabo kingana na 52%.

Kuba abagore bahembwa make kurusha abagabo ku Isi ngo ntibiterwa n’uko imirimo bakora ntacyo imaze ahubwo biterwa n’uko bakora imirimo ifatwa nk’idakwiye igihembo cyangwa se ikaba ari imirimo idahoraho.

Abakora nabo ngo usanga bahitamo imyuga ihemba make.

Amashuri abakobwa biga akenshi ngo ni amashuri yigisha ibintu bizatuma abagore babona akazi kadatanga umushahara munini urugero nk’ubwarimu, ubuforomo, gukora mu mahoteli n’ahandi.

Nubwo gukora iyi mirimo bitavuze ko abayikora bazahembwa make byanze bikunze, ariko ubushakashatsi bwerekana ko muri rusange umuryango w’abantu ufata iriya myuga nk’aho iciriritse kandi isa n’igenewe abagore gusa.

Imibare yerekana igihe bizafata kugira ngo abagabo n’abagore bazagire amahirwe anga mu buzima bw’igihugu

U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu guha amahirwe ibitsina byombi kugira ngo biteze imbere ubuzima bw’igihugu

Imbonerahamwe yerekana uko abagabo n’abagore binjije imitungo mu gihe cy’imyaka 10 ishize

Nubwo abagore bakomeje kwiyongera mu nzego zifata ibyemezo haracyari icyuho kinini mu rwego rw’Isi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Karake James

    03/11/2017 at 11:35 am

    Ariko ndumva iyo myaka 100 ari myinshi cyane kugirango habeho UBURINGANIRE hagati y’abagabo n’abagore.Ikindi kandi,nta muntu numwe uzi ukuntu isi izaba imeze mu myaka 100 iri imbere.Wenda imperuka izaba yaje.Ibintu birimo kubera ku isi,cyane cyane Climate Change,byerekana ko iyi si ishigaje igihe gito nkuko abahanga benshi babivuga.
    Climate Change niyo itera Imiyaga ikomeye irimo kwangiza ibintu mu bihugu byinshi,Imvura idasanzwe,Ubushyuhe bukabije,kubura imvura,Tsunamis,etc…Indi mpamvu isi yenda gushira nkuko abahanga mu bya gisirikare bavuga,nuko ibihugu bihanganye kandi bifite Atomic Bombs,bishobora kurwana vuba aha twese tugashira.
    Ariko nkuko Bible ibyerekana,aho kugirango abantu basenye isi,imana izarimbura abantu bose bateza ibibazo mu isi.Izabikora ku munsi w’imperuka,ariyo Armageddon (Yeremiya 25:33).

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock