Uburyo butandukanye bwo kugirira isuku imyenda y’imbere yambarwa n’abagore – UMUSEKE

Uburyo butandukanye bwo kugirira isuku imyenda y’imbere yambarwa n’abagore

Imyenda y’imbere yambarwa n’abagore, ni imwe mu myambaro iba igomba kugirirwa isuku ihagije mu gihe ugiye kuyimesa ndetse n’igihe uyanuye ugiye kuyibika, ibi byose hari uburyo wabikora ukaba wizeye ko wirinze umwanda cyangwa izindi ngaruka zose zaturuka muri iriya myambaro. Erega burya no kuyambara biba bisaba kwitwararika cyane.

Imyambaro y'imbere y'abagore iba igomba kugirirwa isuku cyane.

Imyambaro y’imbere y’abagore iba igomba kugirirwa isuku cyane.

Urubuga ehow.com ruvuga ko ari byiza ko umugore cyangwa umukobwa yambara imyenda y’imbere ikozwe muri cotton, kuko iyo uyu mwenda wa cotton witaweho neza ndetse ukagirirwa isuku ihagije utabika mikorobe (microbe) zanduza indwara abagore cyane cyane indwara zifata imyanya myibarukiro yabo.

Dore uburyo butandukanye bwo kugirira isuku imyenda y’imbere yambarwa n’abagore:

*Mbere yo kumesa imyenda y’imbere y’abagore, ni byiza ko uyitandukanya ukurikije amabara yayo.

*Mbere yo kumesa imyenda y’imbere y’abagore, ugomba kubanza ukayinika mu mazi arimo vinaigre hagati y’iminota 8 na 15, kuko ibi bituma icya neza ndetse na Mikorobe zigapfa.

*Nyuma yo kuyinika mu mazi arimo vinaigre, ugomba guhita uyimesesha amazi ashyushye ukoresheje isabune y’ifu (nka OMO), ukayunyugurisha amazi akonje.

*Imyenda y’imbere y’abagore igomba kumeswa yonyine itavanze n’indi myambaro, kuko ibi bituma isuku yayo yitabwaho neza.

*Ni ngombwa kwirinda kumesa imyenda y’imbere y’abagore ukoresheje imashini.

*Ni byiza kuyanika ahantu hafite isuku.

*Ni byiza kuyanika ahantu hatari ubukonje kuko biyirinda kwibasirwa na za ‘bacteries’ zitera indwara uwambaye wa mwenda w’imbere.

*Ugomba kwirinda gutera ipasi imyenda y’imbere.

*Ugomba kwanika umwenda wawe ku zuba ndetse ugategereza ko wuma neza.

*Ni byiza kwambara umwenda w’imbere rimwe gusa.

Robert Kayihura
UMUSEKE.RW

0 Comments

  1. ALIANE

    20/01/2017 at 11:42 am

    witubeshya ikariso iterwa ipasi cyane rwose ndetse ni nabyiza ko mugihe hari abatabasha kwanika kuzuba ugasanga banika nko mumadouche munzu mbere yo kwambara ikariso ukabanza gucishaho agapasi. ikindi nakongeraho ni gutrampa ikariso muri OMO ni ingirakamaro ariko ukayitrampa mbere yo kuyifura ikavaho utwanda twaba twafasheho.

  2. Umukobwa

    31/01/2017 at 10:01 pm

    Reka! Aliane umuntu utera ipasi ikariso ntaba yayimeshe bikwiriye. Ibi bintu batubwiye nibyo cyane!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock