Ubusinzi, ubwomanzi, kudakora…tubyamagane twihereyeho nk’ababyeyi – Min Nyirasafari – UMUSEKE

Ubusinzi, ubwomanzi, kudakora…tubyamagane twihereyeho nk’ababyeyi – Min Nyirasafari

*Habaye inama rusange y’abakuriye inzego z’Abagore mu gihugu,
*Umugore aracyugarije n’imyumvire yo kwitinya,
*Icuruzwa ry’abana by’umwihariko abakobwa ntiriracika.

Umunsi ku wundi imyitwarire y’urubyiruko igenda ikemangwa, by’umwihariko ku bakobwa muri iki gihe bashinjwa imyitwarire idahwitse ijyanye n’indangaciro z’u Rwanda, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance avuga ko imyitwarire mibi igaragara mu rubyiruko iki gihe ari ikibazo gikwiye mbere na mbere kubazwa ababyeyi.

Min Nyirasafari avuga ko ababyeyi bakwiye kubera urugero abana babo

Min Nyirasafari avuga ko ababyeyi bakwiye kubera urugero abana babo

Mu ijambo rifungura Inama rusange isanzwe y’abagore ya 16 ku rwego rw’igihugu, Hon Nyirasafari Esperance yavuze ko hari ibimaze gukorwa ngo umugore atere imbere, ariko ngo haracyari imbogamizi nyinshi zikibangamiye iterambere ry’umugore.

Ubwo yavugaga ku mbogamizi zigihari ahanini yibaza igikorwa n’Inama y’Igihugu y’Abagore ngo bikemuke, Hon Nyirasafari yavuze ku; ihohoterwa rigikorerwa abagore mu ngo, aho amakimbirane yo mu muryango hari ubwo asiga impfu, abakobwa basambanywa bagaterwa inda, abana bata ishuri, imirire mibi, n’umwanda ugaragara mu bana bato.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko Abakobwa b’u Rwanda basigaye bashukwa bakajyanwa hanze bagakorerwa ibintu bibi.

Ati “Turabona abana bacu b’abakobwa bashukika bajyanwa hanze bagakorerwa ibintu bibi, turabona ari ikibazo gifata intera tugomba guhagurukira kandi tuzabishobora. Abagore tugomba kugira ubufatanye nibwo buzatuma dutera imbere.”

Muri bimwe bigaragara byagezweho, abakobwa ngo bahawe amahirwe benshi biga amasomo y’imyuga, bari 43% (2014) na 38,8% (2011), iyi mibare ngo izazamuka kuko muri gahunda ya HeForShe, Perezida Kagame yahize ko umubare w’abakobwa biga ariya masomo uzazamuka.

Hashyizweho amahirwe yo kuminuza (Bourse) z’abakobwa b’indashyikirwa mu gutsinda neza amasomo y’ubuhanga (Science) bakajya kwiga muri kaminuza zikomeye hanze.

Abagore bipimisha batwite bakabyarira kwa muganga bageze kuri 91%, mu gihe imibare y’abapfaga babyara yavuye kuri  1 071 ku 100 000 mu mwaka wa 2000 igera kuri 210 ku 100 000 muri 2010.

Mu bukungu naho ngo abagore basigaye bafite uruhare mu iterambere, binyuze mu kwishyira hamwe no kujya mu bigo by’imari, ababigannye bageze kuri  58,9% muri 2014 bavuye kuri 39% muri 2001. Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore ni 64% naho muri Guverinoma bari hejuru ya  40%.

 

Imyitwarire mibi iva mu ngo

Minisitiri w’Umuryango avuga ko imyitwarire mibi iri mu rubyiruko cyane urw’abakobwa bagaragara mu tubari biyandarika basinze, bambaye ubusa (mu bitaramo) n’ahandi, avuga ko iki kibazo gikwiye kubazwa ababyeyi batagicyaha abana.

Ati “Umwana ntakwiriye kuba ari mu tubari byo ni n’icyaha, ntakwiriye kuba anywa inzoga atarageza imyaka 18, birababaje kuko hari abo tubona ariko twakwibaza ngo nk’ababyeyi twe tuba twabikozeho iki? Ikibazo tukibaze ku babyeyi… ababyeyi tugomba kwemera ko iyo wabyaye ufite inshingano zo kurera wubahiriza indangagaciro z’Abanyarwanda.”

Minisitiri avuga ko gusinda bidakwiye kabone n’iyo umuntu yaba anywa inzoga kuko ngo hari n’itegeko rihana umuntu usinda ku mugaragaro.

Ati “Twebwe nk’ababyeyi nitwe tugomba kubera urugero abana kandi tukagerageza no kubakebura tubereka uburyo bagomba kwitwara, ingeso mbi zose, ari iz’ubusinzi, iz’ubwomanzi, izituma badakora bakibera aho bumva ko bagoba kwamara bakajya ku muhunda ibyo byose tugomba kubyamagana ariko twihereyeho nk’ababyeyi ariyo mpamvu dushaka gushyira imbaraga mu kujya duhura n’ababyeyi mu midugudu, mu mashuri tukaganira ku burere buboneye mu muryango.”

Francoise Mukandekezi Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abagore uheruka no gutorerwa kuzaba Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA), avuga ko nubwo umugore yahawe ijambo hakiri imyumvire yo kwitinya cyane mu guhatanira kujya mu nzego zifata ibyemezo.

Minisitiri Nyirasafari Esperance afungura inama rusange y’Abagore ku rwego rw’igihugu

Abagore basabwe gukebura abana babo by'umwihariko abakobwa

Abagore basabwe gukebura abana babo by’umwihariko abakobwa

Ni inama yabagore baganiriramo uruhare rwabo mu guteza imbere imiryango

Ni inama yabagore baganiriramo uruhare rwabo mu guteza imbere imiryango

Ba mutima w'urugo basabwe kubyerera imbuto

Ba mutima w’urugo basabwe kubyerera imbuto

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. Makenga

    29/09/2017 at 2:32 pm

    Madame Nyakubahwa, wadusobanurira impamvu ubwo bwomanzi no kudakora byateye intambwe kuruta mbere ya 1990? n’umuti wavugutwa?

  2. Keziya

    29/09/2017 at 4:21 pm

    Abagore (Ababyeyi) bari mu Nteko ishingamataegeko bakagombye kuba aba mbere mu gutanga urugero rwiza, abana bakiri bato bakabareberaho.

    Imvugo yeze hanza aha, ngo ko bamwe muribo bashyirwa muri iyo myanya ari uko…….. igomba kuvaho.

    • ishibo

      29/09/2017 at 4:40 pm

      ari uko iki?

      • Bwoba

        30/09/2017 at 8:57 am

        Ngo ari uko iki? Ariko nyine hari uko babigenje, nako hari uko ba…..Mbiswa ma.

  3. ggggGG

    29/09/2017 at 4:37 pm

    Ijambo rya Minisitiri NYIRASAFARI rigomba kuba ryabakurugutuye ndabona bose bubitse umutwe abandi barimo kuryibazaho, abandi wagirango nibo babwirwa koko. Mbese ririmo ukuri n’impanuro kabisa.

  4. Tate

    30/09/2017 at 12:25 am

    Ariko tutanabeshye rwose ubusinzi murwanda si inkuru pe.kandi busenya imiryango. Ninde muri twe utagira uwananiranye muri famille ? Kuki bitahinduka ngo urwanda rwejo ruzabe rwiza kurushaho…

  5. Akumiro

    30/09/2017 at 7:37 am

    Ngo bamagane ubusinzi n’ubwomanzi bihereyeho!!! Ni akumiro. Hari ibyo biyiziho se?

  6. kay

    30/09/2017 at 1:35 pm

    hahahah ariko Minister rwose urasetsa imikara ngaho buza hassina kwambara ubusa ngho buza Oda pacci kwambara ubusa ngaho buza odeuryo kwiyandarika ubugoryi nubwomanzi harya bariya buriya ababyeyi babo haricyo bababwira cyangwa iyo batambikije cash ikinjira bagahaho abyeyi bararuca bakarumira nonone umwana nabona urugero nkumuhanzi ukunzwe yambaye ubusa ugirango ntazamufatiraho urugero ubwo se iyo mureka abanyamahanga bakaza kutwangriza imiryango bambara ubusa kuri imbere ya televiziyo national mukeka ko byo atari ukwanduza abana bacu naho abajya hanze bo ndakeka abenshi bijyana igisigaye nimuhere mu mizi naho ubundi muzasanga niwanyu munsu mubitsemo impiri cyangwa za cobra zizabirira

  7. Dawe Uri Mu Ijuru

    01/10/2017 at 11:11 am

    Aba ba Yeswomen bahindura sosiyete nyarwanda? Abantu basaba no kugabanya ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye bakabikora, bikongera guhindurwa ari uko…. Ahaa!! Bagerageze ntawuvuma iritararenga! Igihe imari idahomba ibyaye za V8, imishahara myiza, misiyo za hato na hato, n’ibindi byose abagore bararikira, wababwira guca indi nzira se bakagukundira? Gukira vuba no gutungwa n’ibyo utavunikiye bigira ikiguzi nabyo. Gikomeye cyane ahubwo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock