Ubutabera mu myaka 6 ishize no muyindi 6 izaza…. – UMUSEKE

Ubutabera mu myaka 6 ishize no muyindi 6 izaza….

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera Isabelle Kalihangabo yatangaje uyu munsi ko ku mihigo bari  barihaye kuzageraho mu myaka itandatu ishize hagamijwe guha abatuye u Rwanda ubutabera busesuye bayesheje ku kigero cya 73%. Mu yindi myaka itandatu iri imbere ngo baharanira kurenza 90%.

Isabelle Karihangabo kuri uyu wa gatatu avuga uko bakoze mu myaka itandatu ishize

Isabelle Karihangabo kuri uyu wa gatatu avuga uko bakoze mu myaka itandatu ishize

Yabivuze nyuma yo gutangiza inama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikirwa ba Minisiteri y’ubutabera yari igamije kwerekana ibiteganyijwe kuzakorwa mu myaka itandatu iri imbere mu gutanga ubutabera busesuye ku banyarwanda.

 

Mu byo batagezeho mu mihigo bari barihaye mu myaka itandatu ishize harimo cyane cyane ibigendanye n’uko Abunzi bakemuye ibibazo.

Byinshi mu byagezweho mu myaka itandatu ishize bishingiye ku kwegereza abaturage ubutabera, gukoresha ikoranabuhanga mu butabera, kwihutisha imanza no kugabanya imanza z’ibirarane no kunoza imitangirwe y’ubutabera ishobora gupimirwa mu kigero cy’abajuririra imyanzuro y’inkiko.

Isabelle Karihangabo yavuze ko hagati ya 2018 kugeza 2024 bazita ku kongerera ingufu Abunzi no guha amakuru y’ubutabera abaturage binyuze mu ikoranabuhanga.

Yavuze ko bazibanda kandi ku guhangana n’ibyaha biri kwaduka muri iki gihe harimo gufata abana ku ngufu, icuruzwa ry’abantu, n’ibiyobyabwenge, kunyereza no kumunga umutungo wa Leta ndetse no guhana ibyaha bikoresha ikoranabuhanga.

Mu butabera kandi ngo bazita ku kuzamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda baha ingufu gahunda ya Ndi Umunyarwanda no gukorana n’Itorero ry’igihugu.

Umukozi muri Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda ushinzwe ubufatanye witwa Pietr Dost yavuze ko biteguye gukomeza gufasha u Rwanda muri gahunda zarwo z’ubutabera binyuze mu gutanga inkunga y’amafaranga n’amahugurwa.

Avuga ko buri mwaka u Buholandi buha u Rwanda byibura inkunga ya miliyoni 2€  kugira rukore gahunda zarwo z’ubutabera kandi bazakomeza kurutera iyi nkunga.

Fidel Ndayisaba Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yasabye abateguye biriya bikorwa by’ubutabera mu myaka itandatu iri imbere kuzita cyane ku mibereho myiza y’Abunzi no kubaha ahantu ho gukorera hakwiriye.

Abandi basabye ko hashyirwa imbaraga mu gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka hamwe no mu bafata abagore ku ngufu n’abasambanya abana bagafatirwa ingamba zikomeye kurushaho.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock