Ubutumwa bw’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge 2017 – UMUSEKE

Ubutumwa bw’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge 2017

  1. Iriburiro

Buri mwaka mu Rwanda, hizihizwa Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge. Ni igitekerezo cyatanzwe n’Abanyarwanda mu gihe bagishwaga inama hategurwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yemejwe mu 2007. Iki gitekerezo cyarashyigikiwe gishyirwa muri Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge nk’imwe mu ngamba zo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Fidel Ndayisaba Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu gikorwa cy'umuganda

Fidel Ndayisaba Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu gikorwa cy’umuganda

Kwizihiza Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge byatangiye mu mwaka wa 2008.  Kuva cyatangira kwizihizwa, Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge cyatanze umwanya mwiza wo gusuzuma intambwe igenda iterwa mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

Guhera mu mwaka wa 2016, hemejwe ko Icyumweru ngarukamwaka cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kizajya  kizihizwa  ku matariki amwe  adahinduka buri mwaka, kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 7 Ukwakira. Biteganyijwe ko kizajya gitangira tariki ya 1 Ukwakira buri mwaka, nk’itariki izwi mu mateka y’u Rwanda y’itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda, gusubiza agaciro ubunyarwanda n’urugendo rwo gusana ubumwe  bw’Abanyarwanda.

  1. IMPAMVU YO KWIZIHIZA ICYUMWERU CY’UBUMWE N’UBWIYUNGE

Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge ni igihe cyiza cyo kwishimira ibimaze kugerwaho, gufata ingamba no kongera kwibutsa buri Munyarwanda uruhare rwe mu gushimangira, gusigasira ibimaze kugerwaho no kurushaho kubiteza imbere. Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kandi giha abafatanyabikorwa mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge urubuga rwo kugaragaza ibikorwa byabo no gukangurira umuryango nyarwanda ko ubumwe n’ubwiyunge ari inshingano ya bose.

By’umwihariko muri uyu mwaka, turizihiza Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge nyuma ya gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma, aho kuzamura igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge yari imwe mu ntego z’ibanze .

Ni mu gihe kandi Abanyarwanda bamaze kugaragaza uguhitamo kwabo bitorera  Perezida wa Repubulika  Nyakubahwa Paul KAGAME wagize uruhare rw’indashyikirwa mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda; uguhitamo kw’Abanyarwanda ni ikimenyetso cy’ubushake   bwo gukomeza kubakira u Rwanda ku musingi w’ubumwe n’ubwiyunge.

III. Insanganyamatsiko y’Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge cy’umwaka wa 2017: ‘’UBUMWE N’ UBWIYUNGE NI UMUSINGI W’ITERAMBERE RIRAMBYE’’

Mu gihe Abanyarwanda twishimira intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge no mu iterambere ry’igihugu cyacu, hirya no hino ku isi, bimwe mu bihugu  bigenda  bisenyuka, ababituye bagasubiranamo  bakanasenya iterambere  bakoreye imyaka  myinshi. Ibi bihamagarira abatuye isi kuzirikana  cyane   ko iterambere rirambye ryubakira ku mibanire myiza y’abayituye .

Mu buryo bw’umwihariko  dushingiye ku mateka  mabi igihugu cyacu cyanyuzemo,aho  abasaga miliyoni bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu kigasenyuka mu nzego  zose,  Abanyarwanda twasigaranye isomo rikomeye  ryo guha agaciro ubumwe n’ubwiyunge  no kubigira umusingi  w’ibikorwa  byose cyane cyane  iterambere  rirambye .

Mu rugendo rwo gusana igihugu, ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu ni byo byabimburiye ibindi biza bikurikiwe no kubaka inzego no gusana igihugu,uyu munsi u Rwanda rukaba rukataje mu bikorwa by’iterambere  bitangarirwa na bose.

Ibi byose byashobotse kubera umwanya ukomeye wahawe ubumwe n’ubwiyunge. Niyo mpamvu Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, ‘’Ubumwe       n’ubwiyunge ni umusingi w’iterambere rirambye’’, yongera kwibutsa uruhare  rukomeye ubumwe n’ubwiyunge bifite mu kugera ku iterambere rirambye no kurisigasira.

Umuganda ni kimwe mu bikorwa byunga abanyarwanda

Umuganda ni kimwe mu bikorwa byunga ubumwe bw’abanyarwanda

  1. IBIKORWA BIZARANGA ICYUMWERU CY’UBUMWE N’UBWIYUNGE
  2. Kuganira ku Cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyungemu muganda usoza     ukwezi kwa cyenda ( Nzeri 2017 ) uteganijwe  ku wa Gatandatu tariki ya 30/9/2017
  3. Imiryango ishingiye ku idini yasabwe gutegura amasengesho n’inyigisho byihariye bijyanye n’Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge bizakorwa mu misa n’amateraniro yo ku Cyumweru itariki ya 1 Ukwakira 2017 mu gihugu hose, mu gihe Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi  bo bazabikora ku isabato ya yo ku itariki ya  7 Ukwakira 2017 naho Isilamu ikabikora mu isengesho rikuru ryoku wa Gatanu tarikiya 6 Ukwakira 2017.

Mu mashuri  abanza, ay’isumbuye,ay’imyuga n’ay’ubumenyi ngiro Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge  kizizihizwa mu gitaramo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizategurwa ku rwego rwa buri shuri,ubuyobozi bwa buri kigo cy’amashuri  buzashishikariza abanyeshuri  gutegura ibihangano bitandukanye  byimakaza ubumwe n’ubwiyunge; abahize abandi bakagenerwa ibihembo n’ubuyobozi bw’ishuri;

Kurwego rw’Akagari  abaturage bazaganira   ku ntambwe   bagezeho  mu bumwe n’ubwiyunge  bisuzuma  bafata ingamba  zo kubikomeza bikazabera   mu nama y’Inteko y’Abaturage y’Akagari mu cyumweru cyo ku wa

1-7/10/2017.

Hazatoranywa Abarinzi b’Igihango  ku rwego rw’Akagari no gusuzuma  ko abatoranijwe mu bihe bishize  bagifite imyitwarire itajorwa.

Inteko z’abaturage zizatoranya Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Akagari bazamurikwa ku munsi w’intwari  tariki ya 01 Gashyantare 2018. Hazasuzumwa kandi abasanzwe ari Abarinzi b’Igihango harebwe niba  bakirangwa n’indangagaciro  zikwiye kuranga  Abarinzi  b’Igihango;

Ku rwego rw’Akarere  hazategurwa inama  ihuza abafatanyabikorwa mu bumwe n’ubwiyunge hanatangazwe  uko Imirenge  igize Akarere yarushanijwe mu bikorwa  biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka w’ibikorwa 2016/2017.

  1. Ingingo z’ingenzi zizibandwaho mu biganiro byo gusuzuma intambwe

imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge

Nk’uko biri mu ntego nyamukuru z’Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge, ningombwa kwishimira ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu bumwe n’ubwiyunge, bagasuzuma intambwe bamaze gutera  n’icyerekezo bafite. Ni muri urwo rwego ibiganiro byo mu Cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge  bizibanda ku ngingo zikurikira :

  1. Ibyo abaturage bishimira  byagezweho mu bumwe n’ubwiyunge ahobatuye ;
  2. Inzitizi zikigaragara aho batuye no mu gace baherereyemo;
  3. Ibyo biyemeje gukora cyangwa inama  zitangwa  ku bikwiye kunozwa

cyangwa   gukorwa n’inzego bireba;

  1. Ibikorwa by’umwihariko (by’indashyikirwa) byaratirwa abandi

bigaragara aho batuye;

Buri Munyarwanda wese arasabwa kwimakaza no guha agaciro ubumwe n’ubwiyunge mu mikorere n’imigenzereze ye ya buri munsi kugirangoiterambere tugeraho rirambe bityo tuzarage abadukomokaho Igihugu cyunze ubumwe kandi giteye imbere.

 

Mugire amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

1 Comment

  1. Umurerwa

    02/10/2017 at 4:01 pm

    Mu Rwanda igihe cyose abanyapoltiki bari bahanganye muri 1994 batariyunga, n’abafatanyije gufata ubutegetsi ubu bamwe bakaba badacana uwaka, bamwe mu bacikacumu bari bazi ko bakize burundu inkeke zo guhutazwa hato na hato bakaba icyizere cyabo gitangiye kuraza amasinde, mu miryango ubwicanyi no guhutazanya bikaba bimaze gufata intera iteye ubwoba, jese koko ubwiyunge turirimba burahari?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock