Ubuzima bw’abagore bakora mu ‘cyayi’ n’abana babo byahagurukije UNICEF na NAEB – UMUSEKE

Ubuzima bw’abagore bakora mu ‘cyayi’ n’abana babo byahagurukije UNICEF na NAEB

*Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bakora mu mirima y’icyayi ari 60%,
*UNICEF mu byo izakora harimo guhugura ababyeyi bakagaburira abana indyo yuzuye,
*Inganda z’icyayi n’amakoperative bizashakira ababyeyi babikorera aho bazajya basiga abana.

Aya masezerano Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kimwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF) bayasinye kuri uyu wa kabiri agamije gukemura ikibazo cy’imibereho y’abana baba bari kumwe na banyina bakora mu mirima y’icyayi.

Umuyobozi wungirije muri NAEB Urujeni Sandrine na Ted Maly uhagarariye UNICEF basinya ku masezerano y’ubufatanye

Ku ruhande rwa NAEB hari Umuyobozi wungirije, Urujeni Sandrine naho UNICEF yari ihagarariwe na Ted Maly. Bombi bavuze ko aya masezerano azibanda ku mikoranire iri ‘technical’ aho UNICEF izafasha mu guhugura ba nyiringanda z’icyayi, abakozi n’ababyeyi uburyo nyabwo bwo kwita ku bana babo.

Ted Maly yagize ati “Imibare igaragaza kugwingira kw’abana cyane mu duce duhingwamo icyayi, ndetse hari aho birenga 30%, twizeye ko aya masezerano buri ruhande ruzayungukiramo, mbere na mbere areba imibereho myiza y’abakozi, n’imiryango harimo n’abana, azongera umusaruro w’inganda (companies) n’amakoperative, kandi atume u Rwanda rukomeza kugera ku kerekezo 2050, no kugera ku ndego z’iterambere rirambye (SDGs).”

Aya masezerano ateganya ko UNICEF na NAEB bizakorana n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Abakozi (MIFOTRA), ishinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), mu kongera imbaraga mu byatuma ubuzima n’imirire, isuku n’isukura no gufata neza abana biba byiza mu duce duhingwamo icyayi.

Umuyobozi wa NAEB wungirije, Urujeni Sandrine yavuze ko ubu atavuga ngo hazakoreshwa amafaranga angana atya muri ibi bikorwa, gusa ngo ko ku ruhande rwa UNICEF izabaha ubufasha buri ‘technical’ mu bijyanye n’amahugurwa.

Yavuze ko inganda n’amakoperative y’icyayi ari byo bizubaka (bizagena) aho abana bazanaga na ba nyina ku kazi baje gusorama icyayi bazasigara kandi bakanahemba abakozi bazabitaho.

Yagize ati “Ntabwo byanyorohera guhita mbishyira mu mibare (ibikorwa bizakorwa), ariko imibare iza nyuma y’ibikorwa byapanzwe, ubufatanye na UNICEF buzibanda kuri ‘technical collaboration’ aho bazadufasha baduha ubumenyi, kuko ntabwo ari NAEB ikora ako kazi, icyayi 100% kiri mu maboko y’abikorera, inganda n’amakoperative n’abahinzi. Uyu mugambi rero ntabwo urangiriye aha hagati ya NAEB na UNICEF ahubwo ni umugambi munini w’igihugu aho turi kugira ngo dufashe abana bari mu mirimo mibi iyo ari yo yose bayivemo.”

Yavuze ko hazubakwa ubufatanye n’inganda zikaba ari zo zizubaka ibyo bikorwa remezo bigamije kuzamura imibereho y’abana n’abagore bakora mu cyayi nyuma y’uko ubwo bukangurambaga buzaba bwabacengeye.

Karamaga Francois Perezida (Chairman) w’Amakoperative y’Icyayi mu Rwanda avuga ko bashyize imbaraga nyinshi mu kuvana burundu abana mu mirimo y’icyayi mu myaka itatu ishize.

Avuga ko mu mirima yagenewe inganda iri ku buso buhuje ari naho hakorera amakoperative akoresha abo aha amafaranga ngo ntibakemera abana bari munsi y’imyaka 18 kubakorera, ariko ngo baracyarwana no gukemura icyo kibazo mu mirima y’abaturage ku giti cyabo aho ababyeyi bakoreshamo abana babo.

Ati “Uyu mushinga icyo uzadufasha ni ukwigisha, kuko ikibazo kinini ntikiri ku bana, ntikiri ku makoperative ikibazo kinini kiri ku babyeyi.”

Karamaga avuga ko mu myaka ibiri ishize bakuye mu mirima y’icyayi abana 850 mu nkunga bari bafite, ngo abana 520 bigishijwe imyuga itandukanye bashyirwa muri koperative kandi ngo bizakomeza kugera ubwo ikibazo kizarangira.

Mu Rwanda hari amakoperative 19 y’abahinzi b’icyayi arimo abahinzi 42 000, mu bakozi bakorera ayo makoperative abagera kuri 60% ni abagore. Uruganda rwa SORWATHE rwamaze kubaka irerero ryakira abana b’aba bagore bakora mu cyayi, Karamaga avuga ko abana babo bazajya bigira ubuntu.

 

Imirimo ikoreshwa abana iracyariho mu buryo butandukanye

Uretse abakozi bo mu ngo Leta idasiba kuvuga ko ababakoresha bakwiye kubanza kugenzura ko bujuje imyaka 18 y’ubukure, bitaba ibyo ababakoresha bagahanwa, ibihano bisa n’ibihora mu magambo gusa.

Hari abana benshi bata ishuri bakajya kurinda umuceri ahantu hatandukanye mu gihugu. Umuseke ubwo wasuraga igishanga cya Rukomo, mu karere ka Nyagatare tariki 19 Kamena 2017, bamwe mu barinda umuceri badutangarije ko nubwo abayibozi bahagurukiye ikibazo cy’abana bakora ako kazi hakiri abaza kuwurinda bataye ishuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, Claudine Uwera Kanyamanza yari mu gikorwa cyo gusinya amasezerano hagati ya UNICEF na NEAB, yavuze ko umwana yakagombye kwiga akarangiza, nyuma agatekererezwa ibindi bizamufasha yamaze kugira ubumenyi.

Yavuze ko imbaraga nyinshi zashyizwe mu bukangurambaga aho ngo bibutsa kenshi abakoresha abana mu ngo kubabaza indangamuntu kugira ngo abafite imyaka iri hasi ya 18 bajyanwe mu ishuri, ibyo byo kwigisha ngo nibivaho hazakurikizwaho guhana.

Bahererekanya amasezerano

Uwera Kanyamanza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCC ari hagati yari muri uyu muhango

Karamaga Francois Chairman w’Amakoperative y’icyayi yemeza ko abana batagisoroma icyayi mu mirima yagenewe ubuhinzi bw’inganda

Umuseke usura igishanga gihingwamo umuceri cya Rukomo muri Nyagatare wabonye abana barinda inyoni mu mirima y’umuceri

Aya masezerano ngo azafasha cyane mu guhindura imyumvire ku bagore bakora mu cyayi bamenye kugabura indyo yuzuye

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock