Ubuzima bw’Umunyarwanda ni “don’t touch”, n’ubw’Ingona ni “don’t touch”! – UMUSEKE

Ubuzima bw’Umunyarwanda ni “don’t touch”, n’ubw’Ingona ni “don’t touch”!

Mu muryango nyarwanda, mwene Muntu na Ngona ntibagicana uwaka, Ngona arashinjwa guhemukira Muntu, umutima w’ab’i Mageragere na Rugarika baturanye na Ngona ntukiri mu gitereko bibaza uko bazabana mu mahoro ariko Ngona na we aho ari yibaza igihe Muntu azumva ko kuhagera bisaba kuvunyisha, agakingurirwa cyangwa agahakanirwa kwinjira muri ubwo bwami bw’inyanja.

Iyi ni ingona yo mu bwoko bwa Nile Crocodile ni zo ziba mu migezi n’ibiyaga byo muri Africa

Benshi mu Banyarwanda ntibazi ingona, uretse kuyibona kuri video abayibonye ku maso yabo ni mbarwa. Na njye ingona ndayitinya ariko sindayibonesha amaso yanjye, gusa nzi ko ari inyamaswa y’inkazi iba mu mazi ku bumenyi nyifiteho ngendeye mu byo nasomye.

Navukiye ku ruzi rw’Akagera, mu gace katakunze kubamo amazi (twita aya robinet) nahoranaga ubwoba bwo kujya kuvoma mu Kagera nk’uko abaturiye Nyabarongo n’ibiyaga nka Mugesera, Muhazi na Rweru n’ahandi haba ingona mu Rwanda bakunda kwikanga.

Byinshi byakundaga kuvugwa bijyanye n’ububi bw’ingona ngo ujya ku ruzi ikagukurura irigase igucucu, abandi ngo ishibura amazi ukagwa mu ruzi ikagutwara (bashakaga kuvuga ngo ikakwica).

Hari n’ubwo nigeze kumva umusirikare mukuru abwira abandi uko izo “mvunamuheto” (sinatinyuka gutuka inyamaswa kuko ndazikunda) zabatwaye abasirikare babiri muri kimwe mu biyaga byo mu Burasirazuba, bararara bazikanga ariko ziranga zirabajyana.

Hari kimwe mu bitabo by’Igifaransa nasomye bavuga ko ingona ari ikinyamaswa giteye ubwoba kiba mu mazi (Monstre affreux), ububi bw’iyi nyamaswa ntiburi ku isura yayo gusa, no mu migenzereze yayo iyo ifashe ikintu ntirekura.

Mu minsi yashize muri uyu mwaka nagiye impaka n’abakozi bakorera Minisiteri imwe bambwiraga ko ingona ari akanyamaswa kaba mu mazi kangana n’ihene!

Mu bumenyi buke nari mfite ku ngona nababwiye ko bibeshya cyane batanakwiye kuzayikinisha kuko ingona yakuze ipima hagati ya kg 400 na toni imwe (kg 1000)!

Ngarutse ku buhamya mfite ku ngona, mu ruzi rw’Akagera aho navukiye buri mwaka ntihaburaga umwana cyangwa umuntu mukuru wariwe n’ingona gusa icyo gihe ntibyamenyekanaga cyane nk’uko ubu bimeze aho Mageragere ya Nyarugenge na Rugarika ya Kamonyi.

Byinshi byaravuzwe, kuri bamwe ngo izi ngona zikwiye gufatwa, ku bandi ngo zikwiye kwicwa, ku bandi ngo ntawe ingona irya imusanze mu rugo, ariko jyewe mbona uko umutekano w’Umunyarwanda ari “don’t touch” n’umutekano w’ingona ni “don’t touch”.

Mbona hakwiye ko Muntu wegereye ahari ingona ahabwa amazi ye bityo ntajye kwa Ngona mu bwami bwayo kuko Muntu uriwe n’ingona aba ari inzirakarengane yo gushaka uko abaho, ingona na yo uwayiveba yaba ayirenganyije kuko nayo ikeneye kubaho no kutavogerwa iwayo.

Muntu nta gihe na kimwe atazakenera kugera ku nkombe z’uruzi kuko ahafite ibikorwa bimubeshaho bikanabeshaho igihugu, azakenera amazi yo kuhira imyaka, mu gihe cy’izuba azajya kwahira mu rufunzo, wenda amazi yararenze inkombe ingona yihishemo bahangane.

Ikibazo cy’umutekano wa Muntu na Ngona kigomba kwiganwa ubushishozi, ariko mbona ku nkombe z’uruzi cyangwa iz’ikiyaga cyane ahakunda gukorerwa ibikorwa binyuranye by’abantu byatuma bavogera ingona hashyirwa uruzitiro rw’ibyuma cyangwa senyenge rugasa n’urushyize umupaka hagati ya Ngona na Muntu.

Ibi yenda biragoye cyangwa ntibinashoboka ko wazitira inkombe z’umugezi n’uburebure bwawo tuba tuzi, nubwo abantu wabaha amazi meza ntuzababuza kwegera inkombe kwa Ngona, ikindi gishoboka rero ni ubukangurambaga bukomeye  bwo kumenyesha abantu akaga ko kwegera ubwami bwa Ngona.

Ibi byatuma Muntu yubaha kwa Ngona nk’uko Ngona nawe yubaha kwa Muntu, atajya rwose ahahinguka. Ndetse burya ngo akaruru (induru) k’umwana gusa karahagije ngo Ngona mu gihe yaje kubutaka ahunge Muntu uri mu bwami bwe yisubirire mu mazi yiturize.

Habayeho kubahana muri ubu buryo  Ngona na Muntu babasha guturana mu mahoro, Muntu agahabwa iby’ibanze cyane cyane amazi meza kandi agakangurirwa kutegera kwa Ngona kuko Ngona we ntasanzwe aza kwa Muntu.

Inzego ziri gushaka umuti w’iki kibazo ziha amazi aba Mageragere na Rugarika begereye kwa Ngona zikwiye gushimwa, ariko zibuke ko ubwami bwa Ngona butaba Mageragere na Rugarika gusa, ejo Ngona azigira hepfo arebe niba nta bandi bamuvogera aho mu bwami bwe.

Abandi baturiye imigezi n’ibiyaga badafite amazi meza nabo Leta ibarebe mbere y’uko Ngona atangira kubiyama.

 

Ibyo ukwiye kumenya ku ngona n’ubuzima bwazo

*Ingona bita “Saltwater crocodile”: ishobora kubaho imyaka 70, naho iyo bita “Nile crocodile” (ni zo ziba muri Nyabarongo na henshi muri Africa) ishobora kubaho imyaka 70 – 100.

*“Saltwater crocodile” igira umuvuduko wa 24 – 29 km/h, naho “Nile crocodile” ivuduka  30 – 35 km/h, iri mu mazi.

*“Saltwater crocodile” ishobora gupima hagati ya 400 – 1,000 Kg, naho “Nile crocodile” ipima hagati ya 220 – 550 Kg.

*“Saltwater crocodile” ishobora kureshya na  4.3 – 5.2 m, naho “Nile crocodile” yareshya na 4.2 m

* “Saltwater crocodile” ishobora gutera amagi hagati ya 40 – 60, “Nile crocodile” itera hagati y’amagi 25 – 80.

* Mu moko 32 y’ingona abaho ku Isi, amoko atandatu abamo ingona nini zirenza 2m z’uburebure niyo akunze gufata umuntu, “Nile crocodile” yica abantu benshi, imibare ivuga ko ku mwaka ifata abantu bari hagati ya 275 na 745, muri bo 63% ntibarokoka.

* Amoko atandatu y’ingona nini zarwanya umuntu, harimo “Nile crocodile”, “Saltwater crocodile”, “American crocodile”, ”Mugger crocodile” ziba cyane mu Buhinde, “Black caiman” na “American alligator” ziba muri Amazon Bassin. Source (Wikipedia)

 

Inama zagufasha kwirinda kuribwa n’ingona  

Ingona iba mu mazi magari, mu biyaga cyangwa mu migezi minini. Abahanga mu bijyanye n’inyamaswa bavuga ko ingona ifite ubushobozi/imbaraga bwo guhekenya ikintu bukubye ubw’intare inshuro eshatu.

Dr Simon Pooley wo muri ‘Imperial College London’ yakurikiranye ubuzima bw’ingona ndetse akora ubushakashatsi kuri zo.

Avuga ko mu gihe ugize ibyago byo gufatwa n’ingona ikagushyira muri ariya maguru yayo, nta kindi wakora uretse kwirwanaho itaragushyira mu nzasaya.

Mu byo umuntu yakora, ngo harimo kuyikora mu maso cyangwa mu mazuru ugashingamo intoki, kuko ngo niho hantu hashobora kuyibabaza gusa.

Inama iruta izindi ariko ni ukwirinda kwegera inkombe z’aho ingona ziba kuko mwanabonye ko umubare munini w’abo zivashe zibahitana.

Ingona ni inyamaswa yubikiira igacakira itunguye. Ishobora kumara isaha mu mazi hasi yihishe wowe utayibona ariko yo ibasha yumva neza aho uherereye ikagusanga.

Niba ugiye hafi y’inkombe gerageza nibura kuba uri kuri 3m uvuye ku nkombe.

Mu gihe ingona iri mu mazi ntitinya urusaku, kereka yayasohotsemo gusa.

Abantu benshi bibwira ko gusakuza bageze ku mazi igihe ari benshi byatuma inyamaswa zihunga. Ku ngona si ko bimeze, yo iyo yumvise urusaku, ibifata nk’igitero ikaza kureba ibyabaye.

Icyo gihe ni ha handi yubikira, ikaba yatwara umuntu muri bamwe mwari kumwe.

Mu bushakashatsi Pooley yakoze, yasanze ingona zigira igihe zikara cyane zikibasira abantu. Avuga ko mu gihe cy’ubushyuhe, ingona ziba zikaze cyane kuko umubiri wazo uri mu bikoko byitwa ‘ectothermic’ (bifite ubushyuhe buke), icyo gihe ngo iyo hari izuba bikenera kujya kota.

Mu gihe cy’ubukonje ingona ntizikunda kuzamuka ngo zive mu mazi.

Ingona iyo zihemukiye Muntu usanga hari ubwo nawe acura umugambi wo kuzimara.

Muri Uganda mu 2014, ingona yishe umugore n’umwana we w’uruhinja, umugabo we aza gufata icyemezo cyo kwihorera hashize iminsi mike atega ingona arayica.

Mu 2014 muri Australia ingona yishe umwana w’umuhungu, Leta itegeka ko ingona nkuru zicwa bagashaka umubiri w’uwo mwana, harashwe eshatu, gusa umurambo w’umwana waje gutorwa hafi y’aho yiciwe.

Ingona kimwe n’izindi nyamaswa, ni ibiremwa by’Imana bifite icyo bimaze, ikeneye kubaho kimwe nawe aho kuyica wakwirinda ibituma nayo ishaka kukwica.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. KAMALI

    23/08/2017 at 11:47 am

    Nice Article
    Kudos Mr. Eric

  2. Mugisha

    23/08/2017 at 2:23 pm

    Ingingo iteguranywe ubuhanga kabisa chapeau!!!

  3. Hasina

    23/08/2017 at 3:36 pm

    Urandika ubusa gusa. Ntabwo umuntu agereranywa n’ingona n’uko urimo kubyumvikanisha mu nyandiko yawe uvuga Muntu na Ngona.

    Itegeko-shinga tugenderaho ubu rivuga ko umuntu ari umunyagitinyiro, muri iryo tegeko, ntaho ingona ihabwa icyo cyubahoro.

    • King Ally

      23/08/2017 at 4:00 pm

      Wari ufite ingingo ariko ukabije kugaragaza uburakari wica igitekerezo cyawe.

      Inama nakugira oroshya imvugo naho ibyo uvuga ni ukuri, ingona nta kigaragara zitumariye uretse kuturiza zidutwara abantu.

    • chris

      23/08/2017 at 6:39 pm

      wari ufite igitecyerezo zyiza gusa ugitanze nabi cyane… gabanya kuvuga nabi

  4. Karisa john

    23/08/2017 at 3:44 pm

    ISO mpanya zatumazeho abantu ariko bâ mayors badaha amazi abatutage bahiga ibiki imbere y’a bis exelence ???? Ndebera Nyarugenge,bugesera nko mumurenge wa mwogo,juru n’abandi Nta robine n’imwe wasangamo ijerekani y’amazi nyamara ni hagati y’a 100-300 kuri robine biteye isoni kuri bâ gouverneur na bâ mayor batadukorera ubuvugizi kubona amazi bisaba iki tuzabyinwirere muzee twitoreye koko???

  5. Bwenge

    23/08/2017 at 6:42 pm

    Ange uraho! Nguheruka kera mu ndatwa. Izi ngona zatumariye abantu ntacyo zitumariye zikwiye kuvanwa mu mazi yacu. Ubundi ko zitahozemo zazanywemo na nde? Zikwiye kurimburwa cyangwa niba hari icyo bazitegerejeho bazororere ahantu hihariye hazwi hapana rwagati mu banyarwanda

  6. Hakiiza

    28/08/2017 at 11:14 am

    Nibahe abanyarwanda amazi MEZA ahasigaye izo nyagwa zitunganirwe naho ubundi izo mfu ntawakomeza kuzihanganiro ngo arkrora ibyo bikururanda.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock