Ubwana bwiza na ‘baranyanga’ ntibikwiye kubaho mu kazi – Hon J.Nkusi – UMUSEKE

Ubwana bwiza na ‘baranyanga’ ntibikwiye kubaho mu kazi – Hon J.Nkusi

*Mu bigo bya Leta harimo ikibazo ku rwego rw’imiyoborere no kudahuza,
*Aho bigeze ngo raporo zivuga uko umutugo wakoreshejwe zirasobanura ukumva,
*Ureba amafaranga aramukurura nk’uko imbeba igwa mu kamashu ishaka akaryoshye.

Mu kiganiro cyihariye na Hon Juvenal Nkusi Depite akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta mu Nteko (Public Account Committee, PAC) yavuze ko mu bigo bya Leta basanzemo ikibazo gikomeye cy’imiyoborere, n’itegurwa nabi ry’imishinga itwara amafaranga menshi Leta.

Hon Nkusi Juvenal Perezida wa Komite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko, PAC

PAC iratangira kumva kuri uyu wa mbere ibisobanuro by’ibigo 10 n’Uturere 12, Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko bifite amakosa mu micungire y’imari ya Leta.

Ahanini ibigo bikunze kwitaba Inteko byisobanura ku makosa y’imicungire mibi y’imari ya Leta ni bimwe bikomeye usanga bigaruka nka WASAC, REG, RAB, RRA N’ibindi.

Hon Nkusi avuga ko ibi bigo bikunze kugaruka cyane mu Nteko kwisobanura kuko Leta ibishoramo amafaranga menshi kandi bikaba ari ibigo bifite akamaro n’ingaruka zigera ku gihugu cyose.

Ati “Impamvu ibi bigo bigaruka, Leta ibishyiramo amafaranga menshi kandi ku bikorwa bireba igihugu cyose, kandi nubwo bigaruka ni imishinga yindi igaruka kuko n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta areba iki uyu mwaka, ubutaha akareba ikindi kuko iyo atanze inama ku kintu runaka habamo kwikosora ubutaha akareba ikindi.”

Nkusi Juvenal avuga ko uwashinzwe umutungo wa Leta agomba kwerekana uko yawucunze ntacyo ahishe, akabivuga mu buryo busobanutse abantu bakamenya imitungo yabo.

Ati “Umutungo w’igihugu ugomba kuwucunga ukawerekana, ugomba kwereka Abanyarwanda ibyo bagushinze ngo ubibacungire nk’umutungo wabo, iyo utawugaragaje neza ngo ubisobanure ushobora kuba warawurigishije, ushobora kuba warawufashe nabi, ushobora kuba utarawitayeho ugasanga habayeho igihombo.”

Ingendo Abadepite bagize PAC bakoze hirya no hino mu gihugu bagamije gushaka amakuru y’inyongera kuri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ishinja ibigo bya Leta kugira amakosa mu gucunga ibya rubanda, Nkusi Juvenal yemeza ko ibyo bahasanze bishimangira amakosa.

Yagize ati “Twarebye uko amasoko atangwa, hari inyigo mbi zituma iyo bagiye gutanga isoko n’abasubiza na bo basubiza nabi, basubiza nabi kubera ko baba bagishyize (icyo batangiye isoko) mu mihigo ko kizashyirwa mu bikorwa bakabiterateranya bikavamo umushinga koko.

Iyo ubirebye neza, iyo mishanga iyo itangiye gushyirwa mu bikorwa itangira kugira ibibazo, bitera ubwumvikane buke n’uwatsindiye isoko n’umukurikirana kubera ko ibyo baheraho ari ibintu bituzuye, ari ibintu bitarangiye.

Iyo bigeze aho ni ha handi usanga hazamo ibintu byo kumvikana, na ruswa ikazira aho ngaho kubera ko bose babirwaniye, ibyo urabibona muri iyo mishanga. Cyangwa ukabona iyo mishanga ntirangiye kubera ko uko bamuhaye iryo soko urabibona ubwabyo ko harimo amakosa ajyanye no kutubahiriza ibisabwa.”

Ikindi Abadepite babonye mu bigo bya Leta ni ikibazo cy’imiyoborere no kutuzuza inshingano ku bantu bacunga ibigo.

Ati “Hari ikibazo cy’imikoranire hagati y’inzego zimwe zifite imiyoborere mibi, ugasanga ibibazo bivukiye aho, ugasanga abakozi bamwe ntubayobora, ntufite n’ubushobozi bwo kuvuga ngo ntanze umurongo muwukurikize, ni ukuvuga ngo hari icyo gutekereza cyane cyane ku miyoborere mu bgo bya Leta.”

Uretse gutumiza ibigo 10 bya Leta bishorwamo amafaranga menshi n’Uturere 12, bigatanga ibisobanuro imbere ya PAC, n’ibigo byahawe “amanota agayitse n’ibindi bifite agayitse buke”, mu gucunga nabi ibya Leta byandikiwe bisabwa gusubiza ku byo byakoze kuri buri kibazo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze mu micungire mibi.

Ibi bigo bitumizwa muri PAC kwisobanura kugira ngo amakosa yagaragaye abere nk’isomo ku bindi na byo bireke kongera kuyakora.

Hon Nkusi agira ati “Buriya ibisubizo uha ikigo iki n’iki n’inama ubagira, ikindi kigo kibifashe byabafasha kwikosora ariko twahisemo ibigo bitwara amafaranga menshi, bifite icyo bivuze kinini ku Banyarwanda, nk’ibigo bihuza abantu b’intiti bakomeye mu Rwanda, ibigo abantu benshi bashaka gukoramo, abantu bumva ko bakora neza bikagira ingaruka nk’uko abantu babibona.”

PAC igitangira kugenzura raporo zigaragaza uko amafaranga ya Leta yakoreshejwe yibandaga mu kureba raporo zibisobanura, ngo icyo gihe ntiwashoboraga gusoma raporo ngo umenye uko umutungo wakoreshejwe, warasomaga ugasanga ‘ibintu ni imvange’.

Nkusi agira ati “Ubu muri iyi myaka usanga ibintu bitangiye kujya ku murongo, nibura urasoma ukumva ibyakozwe, nubwo byaba atari byo ariko umenya ibintu byose byakozwe ugakurikirana ukamenya ko byabayeho kuko biri ku murongo ukaba wamenya aho biri noneho ukavuga uti biriya ambwira harimo iki. Mbere byari ‘multforme’, nk’amazi avanze n’igitaka.”

Umuseke washatse kumenya icyakorwa kugira ngo ibya rubanda bicungwe neza, niba hakwigishwa ko abantu baba inyangamugayo n’uwabikora.

Kuri iyi ngingo Hon Nkusi Juvenal avuga ko iby’ubwana bwiza bikwiye kuvaho ahubwo abantu bakagendera ku mategeko no gukorera mu mucyo.

Ati “Tuve muri ‘moral personality’, (iby’ubwana bwiza) tujye muri system ya ‘check and balance’, (kora iki ugenzurwe) icyo ukora kigomba gukurikiranwa, kigomba kugenzurwa, kuko nuvuga ngo ubunyangamugayo, ubunyangamugayo se ni iki? Ahubwo icyo ukora cyose ugomba kugisangiza undi ugukurikirana, hakabaho undi ubihuza, abo bose bakagira inshingano kandi inshingano zose zikaba zizwi.

Ntuvuge ngo umuntu yabonye ko wakosheje ngo arakwanga, buri wese aba afite uko akora afite umukuriye, nakora ikosa, yanyereka ko narikoze nkavuga ngo ‘aranyanga’, [bagashyira mu bintu by’akazi], ibitavangika.

Ati “Ndi mu kazi ikosa mbonyemo ni iri rikosore, nimba ugomba kurihanirwa rihanirwe igihano ukirangize, niba ugomba kugaruka ugaruke, niba ugomba kugenda ugende, ariko ntuvangemo ngo uri umwana mwiza, uri umwana mwiza gute se?”

 

Urugero ku mbeba n’akamashu!

Hon Nkusi agira ati “Urabona akamashu? imbeba ntifatwa?  Bakweretse ngo dore amafaranga ari hariya nta muntu uhari, umunsi wa mbere, uwa kabiri, uwa gatatu urashira, amafaranga yawe akaba arashize.

Uzagenda ukoremo inote ya Frw 5000, ejo uzagaruke. Urabanza ukayiguriza noneho wabona bukeye ntihagire ubimenya, uzafata akamenyero kabi.

Ni ukuvuga ngo icyangombwa cya ngombwa gikomeye, ni ukugira inshingano no gukorera mu mucyo. Abantu beza babaho ariko jye mbona umuntu wese batamuhaye umupaka mu byo agomba gukora hanyuma kandi ngo asobanure n’ibyo yakoze bya ikibazo.”

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. Rafiki

    24/09/2017 at 4:52 am

    Kuvuga gusa tu !! Ibyo ntawe biteye ubwoba, abagabiwe kuri national cake bo barayirya nta mapaka, nawe ukaza hano gukonfirma. Murabura gukora akazi parlement ishinzwe ko KUGENZURA IBIKORWA N’IMIKOERERE BYA GOUVERNEMENT, ahubwo mugahimbira ku turere n’ibigo ! Shame on you !

    • Israel

      24/09/2017 at 9:25 am

      Ngo kuvuga tu? nonese urashaka ko bazajya bitwaza inkoni n’amapingu? Nonese Ibikorwa bya Government batagenzura ni ibihe ngo ubatungire agatoki? Ibyo bigo n’uturere ntibiba mu nshingano za Government uvuga? Urifuza se ko bajya mu mpapuro muri za ministeri, basobanurire ibyo bibagiwe naho bazahagera nta mupaka bafite kandi wiba nta munoza kuko akazi bakora abandi banyarwanda turakabona kandi turabashyigikiye nibakomereze aho imari ya rubanda igaruzwe kandi icungwe neza.

    • mahoro jack

      25/09/2017 at 9:21 am

      hhhh ahubwo niwowe uvuga gusa kuko ikigaragara ntuzi na Guverinoma icyo aricyo!

  2. Patrick Nishyirembere

    24/09/2017 at 8:17 am

    Ngewe sinzi icyo ushingiraho uvuga ko avuga gusa @ Rafiki gusa Nkusi na PAC ye nange natangiye mbona basa nabikinira gusa aho bakoze Rapport ishimangira ko batanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe na Sano James na Emmanuel Kamanzi aho bari urahazi bisobanuyeko ibyo bakora bifite impact no kubifi binini. Kugenzura Guverinoma uvuga ntabaminisitiri ujya ubona bitaba PAC nkaba Musoni n’abandi? Ahubwo courage kuri Juvenal na PAC ndabashyigikiye rwose mugaruze imitungo yacu yanyerejwe

  3. lex

    24/09/2017 at 12:51 pm

    PAC nigenzure neza ikibazo cyabakozi ba balinga mu bigo bya leta,ngo muri WASAC buzuyemo (report ya OAG).kandi ushaka proof ya nyarukira ku ruganda rwa mazi kimisagara thx

  4. Kagabo

    25/09/2017 at 9:10 am

    Honorable Nkusi ndabona afite akazi katoroshye.Ariko nawe yakagombye kugereranya imbaraga ashyiramo n’umusaruro bitanga.

  5. Rwasangabo

    25/09/2017 at 12:47 pm

    PAC icyo ikora ni ugushingira ku byo Aditor General’Report yabonye, hanyuma igatangira gutmiza abo bireba ngo bisobanure. Ibyo byo guhamagaza umuntu ngo aze yisobanure ari uko yarangije gukora icyaha njye mbona bibogamye. Ahubwo PAC yakagombye kujya ikora mbere ikabuza ibyaha gukorwa, bityo ibisobanuro byo kwiyerurutsa bikavaho.Nta narimwe ndabona PAC yo ubwayo ifata initiative ikajya mu kigo runaka cyangwa muri Minisiteri runaka ngo itumize abakozi baho ibabaze uko bakora, ibabaze uko ingengo y’imari ikoreshwa, ibabaze uko amasoko atangwa, ibabaze uko umuyobozi w’ikigo yitwara mu bijyanye n’akazi rusange no mu bijyanye n’itangwa ry’amasoko by’umwihariko,ibabaze uko bo nk’abakozi babona imiyoborere y’ikigo bakoramo, ibabaze ku byaba bitagenda n’uko byakosoka, ibabaze ku bigenda neza n’ukuntu byashimangirwa.

    Ntabwo wagenzura Gouverenement udafata initiative ku giti cyawe ahubwo ugategereza gusa kugenzura ugendeye kuri Raporo y’izindi nzego.

    Dufate nk’urugero: Niba ushaka kugenzura Gouvernement mu rwego rw’uburezi, fata akanya unyarukire mu mashuri abanza n’ayisumbuye urebe uko abana biga n’ibyo biga, urebe umubare w’abanyeshuri bari mu ishuri, urebe abarimu uburyo bigisha n’icyo bigisha, urebe imfashanyigiso bafite izo arizo n’uko zingana, urebe umuyobozi w’ikigo uko ayobora icyo kigo n’uko acunga umutungo w’icyo kigo. Baza abanyeshuri bakubwire uko babona icyo kigo mu rwego rw’imyigire n’imyigishirize, babaze bakubwire uko babona uruhare rwa Leta mu myigire yabo.

    Nyarukira muri REB urebe ingengo y’imari igenewe uburezi, genzura neza urebe niba iyo ngengo y’imari ikoreshwa mu byo yagombye gukora, baza neza abashinzwe imari muri REB bakwereke inkunga y’amafaranga ituruka mu bafatanyabikorwa by’uburezi uko ingana hanyuma ugenzure neza niba koko ikoreshwa mu bikorwa bigamije iterambere ry’uburezi.

    Nyarukira muri UR ubaze abanyeshuri uko babona ubumenyi buhatangirwa, baza abayobozi ba UR bakwereke gahunda ihamye ijyanye n’imyigire n’imyigishirize hanyuma urebe n’ingengo y’imari ijyanye nabyo, unagenzure uko iyo ngengo y’imari ikoreshwa muri Porogaramu zitandukanye za UR. Ganiriza abarimu ba UR bakubwire uko babona imiyoborere ya UR n’imicungire y’umutungo, babaze bakubwire uruhare rwabo mu mitangire y’ubumenyi bufite ireme, babaze bakubwire imbogamizi baba babona zishobora gutuma UR itagera ku nshingano zayo bakubwire n’uruhare inzego za UR ubwazo zaba zifitemo cyangwa uruhare rwa Leta.Mu gihe ukiri aho kuri UR, suzuma neza urebe ibijyanye na Laptops za POSITIVO zihabwa abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, saba abanyeshuri bazihawe bakubwire umubare w’izikora n’izidakora, genzura urebe niba koko itangwa ry’izo mudasobwa hari icyo ryunguye ku ireme ry’uburezi muri Kaminuza ugereranyije n’akayabo k’amafaranga izo mudasobwa zatanzweho.

    Nyarukira muri MINEDUC urebe ingengo y’imari bahabwa ku byerekeye uburezi hanyuma ugenzure ibikorwa iyo MINISITERI itegenya buri mwaka niba koko bikorwa uko bikwiriye ugereranyije n’uko iyo ngengo y’imari yakoreshejwe. Ganiriza abakozi ku bijyanye n’inshingano zabo urebe n’uko bazirangura, hanyuma usuzume niba koko bafite ubushobozi mu kumva neza ibibazo bijyanye n’ireme ry’uburezi. Genzura gahunda zinyuranye za MINEDUC mu bijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi hanyuma ugereranye n’ibyo wabonye mu mashuri igihe wayasuraga urebe niba koko hari uruhare rugaragara MINEDUC “as an institution” ifite mu migendekere n’imiyoborere y’amashuri.

    Ibi niba byose ubirangije, icara ukore ubusesenguzi bwimbitse urebe niba ingengo y’imari y’uburezi itangwa buri mwaka ifite ” positive impact”kuri ubwo burezi, nusanga iyo “impact” itari “positive” tumiza Minisitiri ubishinzwe mu NTEKO atange ibisobanuro, nusanga ibyo bisobanuro bitanyuze iyo NTEKO saba ko INTEKO itora “motion de sensure” hanyuma isabe ko uwo Minisitiri yegura cyangwa akurwaho kuko atujuje inshingano ze uko bikwiye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock