Uganda: Abadepite 8 basubije $8 000 bise ruswa bahawe n’ishyaka NRM – UMUSEKE

Uganda: Abadepite 8 basubije $8 000 bise ruswa bahawe n’ishyaka NRM

Abadepite umunani bo mu mashyaka atavuga rumwe n’iri ku butegetsi muri Uganda biyemeje gusubiza amadolari 8 000 (£6,000) buri umwe yahawe n’Inteko ishinga Amategeko ngo bazabashe kujya aho batorewe ku ganira n’abaturage ku ngingo yo gukura imyaka mu itegeko nshinga itambamiye ko Perezida Yoweri Museveni azakomeza gutegeka.

Ingingo yo kuvana imyaka 75 mu itegeko ishinga ikumira Perezida Museveni kuzongera kwiyamamaza ubutaha iherutse guteza imirwano mu Nteko ya Uganda

Abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi bamaganye ayo mafaranga bahawe bavuga ko ari ruswa kuko ngo ubusanzwe Inteko ishinga amategeko hari amafaranga igenera Umudepite ushaka kujya mu gace yatorewemo kuganira n’abamutumye.

Abadepite banze aya mafaranga bavuze ko bayahawe kugira ngo bazashyigikire umushinga w’itegeko usaba kuvana mu itegeko nshinga imyaka ntarengwa 75 ibuza Perezida uyirengeje kuzongera kuyobora igihugu.

Bavuga ko ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM) rishaka ko uyu mushinga w’itegeko ushyigikirwa bityo Perezida Yoweri Museveni, bivugwa ko afite imyaka 73, akaba yashobora kuziyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatandatu mu matora ateganyijwe mu 2021.

Ikinyamakuru gishyigikiye Leta muri Uganda, The New Vision cyatangaje ko abo badepite basubije ayo mafaranga bavuga ko bayahawe nk’umutego ugamije guhindura ibitekerezo byabo.

Abayobozi b’Inteko ishinga Amategeko muri Uganda batangaje ko hari miliyoni 3,5 z’amadolari y aAmerica (miliyari 13 mu ma-Shilling ya Uganda) zizagabanywa Abadepite 445 bagize Inteko mu rwego rwo kuborohereza kujya mu turere bakomokamo kuganira n’abaturage kuri iriya ngingo y’imyaka.

Buri Mudepite yemerewe amadolari  8 000 (miliyoni 29 z’ama-Shilling ya Uganda) azamufasha kujya mu gace akomokamo kuganira n’abaturage mu minsi 15 iri imbere.

BBC

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Kageyo

    25/10/2017 at 5:21 pm

    Njyewe nshimiye aba badepite basubije ayamafaranga kandi babikoreye imbere yitangazamakuru kuko bazanye ibyo bikapu byuzuye ayo mafaranga.Ahubwo bakaba bavuzeko bagomba kubaza aho aya mafaranga yavuye niba atarinyerezwa ryumutungo wa leta.Ibibera muri Africa namayobera gusa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock