Uganda: Abanyapolitiki barashinjwa kureba ‘pornography’ – UMUSEKE

Uganda: Abanyapolitiki barashinjwa kureba ‘pornography’

*Muri iki gihugu, pornography irafatwa nk’icyorezo gishobora koreka imbaga,
*Ngo ababaswe na pornography ntibaba bagishatse,
*Hagiye gushyirwaho software ibuza abantu bose kureba izi film z’urukozasoni,…

Minisitiri ushinzwe imyitwarire n’ubunyangamugayo mu biro by’Umukuru w’igihugu muri Uganda, Simon Lokodo arashinja bamwe mu banyapolitiki kureba film z’urukozasoni (pornography).

Minisitiri muri presidency Simon Lokodo arashinja abanyapolitiki kureba pornography

Ikinyamakuru New Vision cyandikira muri Uganda dukesha iyi nkuru, kivuga ko ibi Simon Lokodo yabivugiye mu nama y’abafatanyabikorwa b’inzego za Leta yabereye I Kampala kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati “Ubwo nafataga bamwe mu bantu bari mu itsinda ry’abamamaza ibikorwa by’ubusambanyi muri Bukari, natunguwe no kubona bamwe mu banyapolitiki bagenzi banjye bari muri ibi bikorwa. Bariho babireba kandi babyishimiye.”

Muri Uganda hari zimwe mu nzu z’imyidagaduro zerekanirwamo film z’urukozasoni zinakorerwamo ibikorwa by’ubusambanyi mu ruhame ndetse ababishaka bakaza kwihera amaso.

Lokodo yakomeje agira ati “Film z’urukozasoni ni icyorezo kiri kurangiza abaturage bacu, tugomba kubihagarika niba dukeneye ko igihugu cyacu gitera imbere kandi tukagira abadukomokaho bafite indangagaciro.”

Uyu muyobozi uri muri Guverinoma ya Uganda avuga ko ku bufatanye bwa komisiyo y’itumanaho n’ibigo by’itumanaho byose muri Uganda bagiye guhagarika ibikoresho byose by’izi film bituruka mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi.

Ati “Tugiye gushyiraho software izatuma nta muntu wongera kureba porn akoresheje telephone.”

Umuyobozi wa komisiyo yo kurwanya Pornography, Dr Annette Kezaabu yavuze ko gucuruza no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni biri mu bikomeje kuzamura ibikorwa byo gufata ku ngufu, ubutinganyi n’iyicwa ry’abagore.

Ati “Aba bantu bari kutwicira abakobwa bakunda kureba pornography, kuba imbata ya pornography byangiza mu mutwe, bigatuma abagabo bifuza abagore. Kuri bo umugore ni igikoresho. Ibi bigomba guhagarara kuko porn ni cancer iri kurangiza urubyiruko.”

Umunyamabanga mukuru w’ihuriro rishinzwe ubuzima bw’imiryango, Dr. Steven Langa avuga ko pornography iri mu bikomeje kuburizamo ubukwe.

Ati “Tumaze kuvugana n’abagore n’abagabo babaga bamaze igihe mu rukundo ariko ntibakore ubukwe kubera kureba porn nyinshi bigatuma bumva nta matsiko bafitiye urushako. Bamwe muri bo cyane cyane abagabo bifuza ko abagore babo bakora nk’ibyo baba babonye muri izo film bareba, bigatuma bacika intege.”

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock