Uganda: Abaturage batangiye guhabwa amafaranga ngo bashyigikire ihindurwa ry’Itegeko Nshinga – UMUSEKE

Uganda: Abaturage batangiye guhabwa amafaranga ngo bashyigikire ihindurwa ry’Itegeko Nshinga

Mu karere ka Ibanda muri Uganda Abadepite batangiye gusaranganya n’abaturage miliyoni 29 z’amashilingi bahawe kugira ngo bashyigikire ihindurwa ry’itegeko nshinga, buri muturage yahawe amashilingi 1 500 (aya akabakaba amafaranga 400 y’u Rwanda).

Mu minsi ishize Abadepite mu Ntego Ishinga Amategeko ya Uganda bagenewe akayabo ka miliyoni 29 z’amashilingi yo kwiga ku mushinga wo kuvugurura ingo y’Itegeko nshinga ivuga ku myaka y’amavuko uwiyamamariza kuyobora igihugu agomba kuba atarengeje, gusa bamwe bahise bayamaganira kure bavuga ko ari ruswa.

Mu duce twa Kashangura na Bisheshe mu karere ka Ibanda kuwa gatanu w’icyumweru gushize abaturage bagenewe amashiringi kuri buri wese wari witabiriye inama yo kwiga kuri uriya mushinga w’itegeko.

Aya mashilingi yateje ukutumvika aho abaturage bavugaga ko babashywe ko ari ishimwe ryuko bitabiriye iyo nama.

Abadepite bahagarariye ako karere bari kumwe n’abaturage bikomye abavuga ko Itegeko Nshinga ritahinduka.

Maj. Guma Gumisiriza, umudepite uhagarariye akarere ka Ibanda hamwe na Joyrine Kariisa uhagarariye abagore b’ako karere mu nteko, ngo basezeranije abaturage bari bitabiriye iriya nama ko bazasaranganya ziriya miliyoni 29 z’amashilingi bahawe yo kwiga uko iriya ngingo y’itegeko Nshinga yahindurwa.

Abaturage bari bitabiriye iyo nama yo kuwa gatanu bavuze ko ubwo inama yari yabereye ku biro bikuru by’akarere ka Bisheshe yari irangiye, ngo buri gace kahawe miliyoni imwe y’amashilingi ngo bayigabane buri muturage wari witabiriye inama atahana amashilingi 1500.

Abaturage bavuga ko ubwo inama yari igiye gutangira ngo basabwe n’umuyobozi witwa Aggry Mushabe uyobora Bisheshe gusinya ku malisiti y’ubwitabire.

Gusa, ngo imana imaze kurangira bahise batangarizwa ko iyo mikono ari iy’uko bashaka impinduka ku Itegeko Nshinga, inzitizi y’imyaka ikavanwamo.

Abaturage ngo bahise bamuha induru n’umujinya mwinshi ubwo yari arimo gusoma iryo tangazo.

Abaturage bamwe bavuze ko ibyo byo guhindura Itegeko Nshinga ataribyo byari bibashishikaje, byo ngo ntibari banabyitayeho.

Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko umuturage umwe wita Sheria Shadaida yahamagajwe imbere ngo agire icyo avuga, we avuga ko ikimuhangayikishije ngo ari uko Perezida yananiwe gushyiraho uzamusimbura.

Asaba abo Badepite bari babasuye kubwira Perezida Museveni ko yashaka umuntu uzamusimbura mu 2021.

Muri iyo nama ngishwanama Depite Major David Guma Gumisiriza we yikomye abantu banenga ihindurwa ry’Itegeko Nshinga. Uyu mudepite yavuze ko Perezida Museveni ari uwo Imana yaboherereje kandi ngo aracyafite ubushobori bwo kuba yakwiyamamaza mu 2021.

Callixte Nduwayo
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. sisi

    30/10/2017 at 4:43 pm

    Iyi yitwa Afurika

  2. Akumiro

    30/10/2017 at 5:10 pm

    Iki gihugu kuva muri 1994 ntitwahwemye kugihabwaho urugero rw’imiyoborere myiza. None byagenze gute? Umunyarwanda ati: uko byagenze ibara umupfu. Ba ba modern leaders ba Clinton ibyabo ni agahomamunwa.

    • Right

      31/10/2017 at 2:24 am

      Wahora niki wamugabo we! Clinton yaragendesheje bikomeye! It’s a shame!

  3. Kagara

    31/10/2017 at 12:25 pm

    Ngo abayobozi bashya bafite vision.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock