Uganda: Depite Abiriga azitaba urukiko kuko yanyaye kuri Minisiteri – UMUSEKE

Uganda: Depite Abiriga azitaba urukiko kuko yanyaye kuri Minisiteri

Hon Ibrahim Abiriga Umudepite wo mu ishyaka rya NRM uhagarariye agace ka Arua ubutabera bwamusabye kwitaba Urukiko bitarenze taliki 9 Ukwakira, 2017 aregwa kunyara imbere ya Minisitiri w’imari. Ibi ngo ukwangiza ibidukikihe no gusuzugura urwego rwa Leta.

Abiriga akurikiranyweho icyaha cyo kwanduza ibidukikije yihagarikaga kuri Minisiteri y’imari

Ubushinjacyaha burega uyu nyakubahwa kunyara ku karubanda igikorwa cyangiza ibidukikije kikanasebya inzego.

Taliki ya 25, Nzeri, 2017 Depite Abiriga uhora yambaye amabara y’umuhondo y’ishyaka riri ku butegetsi yaparitse imodoka ye y’umuhondo ageze imbere ya Minisiteri y’imari maze yisunga agahuru gahari aritunganya.

Umuntu utaramenyekana yaramufotoye maze ifoto ayiha ikinyamakuru The Miror bucya yakwiriye hose.

Hon Abiriga ntahakana ko ari we yemeza ko yakubwe akananirwa kwihangana maze akitabara aho ageze atitaye kuri aho hantu ahubwo yitaye ku magara ye.

Yagize ati: “Nari nkubwe ryose ntabasha kwihangana. Ubwo se ibyiza ni uko nari kwinyarira? Ubwo se kuba umuntu akubwe akihagarika ikibazo kirimo ni ikihe?”

Aya magambo yababwiye abanyamakuru mu minsi ishize ubwo yari agiye kwinjira mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda ngo baganire ku ngingo itavugwaho rumwe yerekeye guhindura Itegeko nshinga mu ngingo ikumira abarengeje imyaka 75 kwiyamamaza.

Avuga ko yabikoze kuko yari akubwe kandi ngo nta kibazo kuri abibonamo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock