Uganda: Depite wihagaritse mu mbuga ya Minisiteri y’Imari yaciwe Shs40,000 – UMUSEKE

Uganda: Depite wihagaritse mu mbuga ya Minisiteri y’Imari yaciwe Shs40,000

Urukiko rwo mu mugi wa Kampala rwahanishije Hon Depite Ibraham Abiriga wo mu gace ka Arua gutanga Shs40,000 angana na $10 kubera kwangiza ahantu hahurirwa n’abantu benshi.

Hon Abiriga mu rukiko yahisemo kwicara ateye umugongo abanyamakuru bamufotoraga

Abiriga ku wa kabiri yageze mu rukiko i Kampala ashinja icyaha cyo kwihagarika (kunyara) ku ruzitiro rwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Uyu nyakubahwa yahamwe n’icyaha ndetse ategekwa gutanga amande asimbura igihe k’ibyumweru bibiri yari kumara afunzwe igihe atabasha kuyatanga.

Nyuma Hon Abiriga yaje kurekurwa amaze gutanga ayo mande.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko tariki 25, Nzeri 2017 ku muhanda witwa Kyaggwe, mu mugi wa Kampala, Hon Abiriga yihengetse ku rupangu rwa Minisiteri y’Imari maze…

Ibyo Abiriga yakoze ngo binyuranyije n’itegeko rigenga imyitwarire muri Kampala (Kampala Capital City Authority (KCCA) maintenance law and order ordinance) ryo mu 2016.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese uhamwa n’icyaha cyo kwiherera aho ateretse (ahatabugenewe) mu mugi wa Kampala ahanishwa gutanga amande angana na Sh40, 000 (Frw 8 500) cyangwa gufungwa amezi abiri cyangwa agahabwa ibyo bihano byombi.

Uyu mudepite wa NRM ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, ni umwe mu bashyigikiye ko imyaka ingingo zivuga ku myaka ntarengwa Perezida wa Uganda atagomba kurenza zivamo Yoweri Museveni agakomeza gutegeka.

Mu kiganiro kuri imwe muri televiziyo zo muri kiriya gihugu, yatangaje ko yahagaze akagira uko yigenza kuko ngo yari akubwe cyane.

Ati “Narimerewe nabi cyane. Nano se nari kureka nkabyirangirizaho (twanze kuvuga kwinyarira)? Ikibazo kuri ibyo (yakoze) kiri he?”

Inkuru y’amahano uyu Mudepite yakoze yabaye kimama, ariko iza kubura kibara bitewe n’amafoto atagira ingano yacicikanaga ku mbuga nkorayambaga amwerekana yihengetse ku rukuta rw’igipangu cya Minisiteri y’Imari arimo kubikora…

Daily Monitor

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock