Uganda: Musenyeri w’Umu-Anglican yamaganye inama iziga ku BUTINGANYI – UMUSEKE

Uganda: Musenyeri w’Umu-Anglican yamaganye inama iziga ku BUTINGANYI

Umwe mu Basenyeri bashyigikiye ukwemera kwanditse muri Bibiliya mu rusengero rw’Aba-Anglican muri Uganda, yavuze ko atazitabira inama yiga ku BUTINGANYI izabera mu Bwongereza mu Ukwakira kuko ngo atemera ibyo gushyingiranya abahuje ibitsina.

Musenyeri Stanley Ntagali wahakanye ko atazitabira inama ivuga ku Batinganyi

Musenyeri ukuriye abandi, Stanley Ntagali yatangarije BBC ko atiteguye kugira ukwemera kumwe n’Abakiristu bahabanyije uko bumva isezerano ryo gushyingirwa n’ibiteganywa na Bibiliya.

Musenyeri Ntagali yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kuganira n’abandi bakuru b’Amadini muri Uganda, kandi ngo babyemeranyijeho nta n’umw euvuyemo.

Mu nama yabaye muri Mutarama 2016 ihuje abayobozi b’idini rya Anglican ku isi yose, Musenyeri Stanley Ntagali yahisemo gusohoka mu nama itarangiye avuga ko atazayisubiramo kugera ubwo “Itegeko ry’Imana” rizaba ryongeye kubahwa.

Guhera ubwo, Insengero zo muri Ecosse no muri Canada zatoye zemera gushyigikira gushyingira Abatinganyi.

Uyu Musenyeri wo muri Uganda, ejo nibwo yatangaje ko atazajya muri iriya nama ivuga ku Butinganyi, nyuma yo gusura inkambi z’impunzi mu Majyaruguru ya Uganda ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’insengero za Anglican, ku Isi, Archbishop wa Canterbury.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock